INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

55/79

Kristo muri Bibiliya yose

Imbaraga ya Kristo, Umukiza wabambwe, itanga ubugingo buhoraho ikwiriye kugaragarizwa abantu. Dukwiriye kubereka yuko Isezerano rya Kera ari ubutumwa bwiza bw’ukuri bwanditswe mu ngero zishushanya kandi zicurera ukuri nk’uko Isezerano Rishya rimeze mu bubasha bwaryo bugaragara. Isezerano Rishya ntiryigisha idini rishya; Isezerano rya Kera ntirivuga yuko idini rikwiye kuvanwaho n’Irishya. Ahubwo Isezerano Rishya ni ukujya mbere no gusobanuka kw’irya Kera. IZI1 125.2

Abeli yizeraga Kristo, kandi yakijijwe rwose n’imbaraga ya Kristo nk’uko yakijije Petero cyangwa Pawulo. Henoki yari umuntu ushushanya Kristo rwose nk’uko intumwa ikundwa Yohana yamushushanyaga. Henoki yagendanye n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye. Yahawe ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Enoki, uwa karindwi uhereye kuri Adamu, yahanuye ibyabo ati: “Dore, Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihwanye n’amateka baciriweho.” (Yuda 14). Ubutumwa bwigishijwe na Enoki no kujyanwa mu ijuru kwe byari ibyo kwemeza abariho mu gihe cye. Ibyo bintu byari ibyo kwerekana yuko Metusela na Nowa bari kubasha gukoresha imbaraga bakerekana ko abakiranutsi bashobora kujyanwa mu ijuru. IZI1 125.3

Ya Mana yagendanaga na Enoki yari Umwami wacu n’Umukiza Yesu Kristo. Yari umucyo w’isi icyo gihe nk’uko ari ubu. Abari bariho icyo gihe ntibigeze babura abigisha bo kubayobora mu nzira y’ubugingo; kuko Nowa na Enoki bari Abakristo. Ubutumwa bwatangiwe mu mategeko mu gitabo cy’Abalewi. Kubaha gushyitse kurashakwa ubu nk’icyo gihe. Mbega ukuntu ari ngombwa ko dusobanukirwa n’akamaro k’iri Jambo ! IZI1 125.4

Ikibazo kirabazwa ngo: Ni mpamvu ki hari ikibuze mu itorero? Igisubizo ni iki: “Ni uko tureka ibitekerezo byacu bikava ku Ijambo ry’Imana bikajya kure yaryo. Iyaba Ijambo ry’Imana ryaribwaga nk’ibyokurya bitunga ubugingo, iyaba ryubahwaga rigahabwa agaciro kandi rikemerwa, ntibyabaye ngombwa ko habaho ibihamya byinshi bihora bivugwa. Ibyanditswe Byera bivuzwe mu buryo busanzwe butaruhije byakwakirwa kandi bigashyirwa mu bikorwa. 14 IZI1 126.1