INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

54/79

Kwiga Bibiliya bikomeza ubwenge

Iyaba Bibiliya yigwaga nk’uko bikwiriye, abantu babaye ibihangange mu bwenge. Ibyigisho byigishirizwa mu Ijambo ry’Imana, icyubahiro kiboneka mu kwicisha bugufi kiboneka mu Ijambo ryayo, ibitekerezo by’ubupfura abantu bakuramo, bikuza ubwenge bw’umuntu mu buryo bw’umwihariko. Bibiliya ifite ibitekerezo bitagira akagero. Umwigishwa azahera ku bitekerezo shingiro, ahere ku ngero z’iby’ijuru zitunganye kuruta iyo amara igihe asoma inyandiko zanditswe n’abantu, tutavuze iz’abantu b’ingeso zidakwiriye. Ubwenge bwa gisore bunanirwa kugera ku majyambere yabwo akomeye cyane iyo birengagije isoko ikomcye cyane y’ubwenge ari yo Jambo ry’Imana. Igituma dufite abantu b’abanyabwenge bakeya cyane bashikamye kandi bafite akamaro gakomeye ni uko Imana itubahwa, Imana ntikundwe, gahunda z’itorero ntizikorwe mu mibereho nk’uko bikwiriye. IZI1 124.2

Imana ishaka yuko twagira ibyangombwa byose byatuma tuba ibihangange mu bwenge Iyaba abantu barushagaho gusoma Bibiliya, iyaba ukuri kwayo kwasobanukaga biruseho, twabaye abantu bahugukiwe cyane kandi b’abahanga cyane. Umuntu ahabwa imbaraga no kuyisoma. 12 IZI1 124.3

Kwigisha ibya Bibiliya ni ubuyobozi bw’ingenzi mu mibereho y’umuntu. Bigaragaza amahame ameze nk’ibuye rikomeza imfuruka. Amahame agenga gutera mbere kw’igihugu, amahame agize imibereho myiza y’abaturage, ari yo gihome cy’umuryango; utayagenderaho ntiyagira icyo amara, ntiyabona umunezero, n’icyubahiro muri ubu bugingo cyangwa ngo yiringire kuzabona ubugingo budapfa. Nta rwego mu bugingo, nta gihe runaka mu mibereho y’abantu, bidategurwa n’inyigisho za Bibiliya. 13 IZI1 125.1