INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

34/79

Abakozi bakwiriye kwigisha abizera mu Itorero

Biragaragara yuko ibibwirizwa byose byabwirijwe bitatumye habaho itsinda rinini ry’abakozi bitanga ntibashyire inyungu zabo imbere. Ibyo bikwiriye kuzirikanwa kuko bifite ingaruka zikomeye. Dushobora kubura ubugingo buhoraho twari dutegereje. Amatorero arazongwa kuko Abakristo bananiwe gukoresha italanto zabo mu byo gukwiza umucyo. Icyigisho cyitondewe, kizamera nk’ibyigisho bivuye kuri Databuja, gikwiriye kwigishwa, kugira ngo bose bakoreshe umucyo wabo mu buryo bukwiriye. Abahagarikiye itorero bakwiriye. gutoranya Abakristo bafite ubwenge maze bakabashinga imirimo, muri icyo gihe bakabigisha uburyo bwiza cyane bwo gukora no guhesha abandi umugisha. 14 IZI1 96.2

Abakanishi, ababuranira abandi, abacuruzi, abanyamyuga yose; bariyigisha kugira ngo bamenye neza imirimo yabo. Mbese abayoboke ba Kristo, bakwiriye kuba abanyabwenge buke no mu gihe abitwa ko bamukorera batazi uburyo bamukorera? Umugambi wo kuzahabwa ubugingo buhoraho uruta indi migambi yose yo ku isi. Abantu bakwiriye kumenya kamere ya kimuntu kandi bakarondora ibitekerezo by’abantu kugira ngo bashobore kuyobora abandi kuri Yesu. Kugira ngo abantu bamenye uburyo bakwigisha abagabo n’abagore ku ngingo ikomeye yerekeye ukuri, hakenewe ibitekerezo byimbitse biherekejwe no gusengana umwete. 15 IZI1 96.3

Itorero rikimara guhangwa, umugabura akwiriye guha abizera barigize imirimo. Bazakenera kwigishwa uburyo bwo gukora neza. Umugabura akwiriye gutanga igihe cye kinini cyo kwigisha kuruta kubwiriza. Akwiriye kwigisha abantu uburyo bwo kwigisha abandi ubwenge bahawe. Mu gihe abihannye bakwiriye kwigishwa kubaza inama abamenyereye mu murimo cyane, bakwiriye kwigishwa kandi ko badakwiriye gushyira umugabura mu kigwi cy’Imana. IZI1 97.1

Gufashwa gukomeye cyane abantu bacu bashobora guhabwa, ni ukubigisha gukorera Imana, no kuba ari yo bategaho amakiriro, atari ku bagabura. Bakwiriye kwiga gukora nk’uko Kristo yakoraga. Bakwiriye gufatanya n’ingabo ze z’abakozi kandi bakwiriye kumukorera bakiranutse. 16 IZI1 97.2

Abigisha nibajye babayobora mu gufasha abantu, bityo n’abandi, kubera gufatanya na bo, bazabigiraho. Icyitegererezo kimwe gifite umumaro kuruta amategeko menshi. 17 IZI1 97.3

Abahagarikiye itorero mu by’umwuka bakwiriye gushaka inzira n’uburyo Umukristo wese wo mu itorero yabona umwanya wo kugira icyo akora mu murimo w’Imana. Ibyo ntabwo byakorwaga mu gihe cyashize. Ntabwo inama zo gukoresha italanto za bose mu murimo zakurikijwe neza. Hariho bakeya rwose basobanukirwa n’ibyangiritse kubw’izo mpamvu. IZI1 97.4

Muri buri torero harimo italanto zibasha kuba umufasha ukomeye muri uyu murimo nizikoreshwa mu buryo butunganye. Hakwiriye kubaho inama iringanijwe neza yo kugirwa abakozi ngo bajye mu matorero yacu yose, amanini n’amatoya, bigishe Abakristo uburyo bwo gukora bubaka itorero, kandi bakorera n’abatizera. Igikenewe ni ukwigishwa, n’ubwenge. Bose nibatunganirize imitima n’ubwenge byabo kuba abahanga ku byerekeye umurimo ukwiriye gukorwa muri iki gihe, biyemeze ko bashobora gukora icyo bagenewe. IZI1 97.5

Igikenewe muri iki gihe mu byo kubaka amatorero yacu ni umurimo mwiza ukorwa n’abakozi b’abanyabwenge wo kugenzura no gushyira mbere italanto mu itorero. Italanto ishobora kwigishinzwa gukora umurimo wa Databuja. Abazakora umurimo wo gusura amatorero bakwiriye kwigisha bene Data na barumuna banjye uburyo bukwiriye bwo gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa. Hakwiriye kubaho n’umutwe w’abasore bigishwa na bo. Abasore n’inkumi bakwiriye kwigishwa kuba abakozi iwabo mu baturanyi babo no mu itorero. 18 IZI1 98.1

Abamarayika bo mu ijuru bamaze igihe kirekire bategereje abantu bakora ari bo Bakristo bo mu itorero kugira ngo bafatanye na bo umurimo ukomeye ukwiriye gukorwa. Barabategereje. Umurima ni munini cyane, inama yaruzuye rwose, kugira ngo umutima wose wejejwe ushyirwe mu murimo nk’igikoresho gifite imbaraga ivuye mu ijuru. 19 IZI1 98.2

Iyaba Abakristo bajyaga inama, bakitwara nk’umuntu umwe, bayobowe n’imbaraga imwe, bashaka gusohoza umugambi umwe, babashije kunyeganyeza isi. 20. IZI1 98.3

Guhamagara ko mu “nzira nyabagendwa” gukwiriye kwamamazwa mu bantu bose bafite uruhare rugaragara mu murimo wo mu isi, no mu bigisha no mu bayobozi b’abantu. Abafite inshingano zikomeye ku bantu bose; abavuzi, abigisha, ababuranira abandi, n’abacamanza, abayobozi ba rubanda n’abacuruzi, bakwiriye guhabwa ubutumwa busobanutse kandi bwumvikana. “Kandi umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?” Mariko 8:36,37. IZI1 98.4

Tuganira kandi tukandika byinshi byerekeye ukuntu abakene batitaweho; mbese ntidukwiriye kwita no ku bakungu birengagijwe? Benshi bareba abo bantu ko ari abatagira ibyiringiro maze bagakora bike byo gufungura amaso y’abahumishijwe kandi bagaterwa agahinda na Satani, bakabarwa mu bazabura ubugingo bahoraho. Abatunzi ibihumbi byinshi bagiye mu bituro byabo bataburiwe kuko baciriwe urubanza bakanyurwaho nk’abatagira ibyiringiro. Ariko n’abantu bagaragara ko nta cyo bitayeho, neretswe yuko abenshi cyane bo muri icyo gice baremerewe ku mutima. Hariho abantu b’abakungu ibihumbi bicwa n’inzara yo kubura ibyokurya by’umwuka. Benshi mu mibereho yabo isanzwe bumva bifuza ikintu batagira. Bakeya bo muri bo bajya mu rusengero, kuko biyumvamo ko nta nyungu babona. Ibyigisho bumva ntibibakabakaba ku mutima. Mbese ku giti cyacu, ntacyo twabamarira? IZI1 99.1

Bamwe bazabaza bati: “Mbese ntitubasha kubageraho hakoreshejwe ibitabo?” Hariho benshi utabasha kugeraho muri ubwo buryo. Icyo bakeneye ni ukwigishwa umwe umwe. Mbese bakwiriye kurimbuka bataburiwe? Kera si ko byagendaga. Abagaragu b’Imana baratumwaga bakajya kubwira abanyacyubahiro yuko aho bashobora kubonera amahoro n’uburuhukiro ari mu Mwami Yesu Kristo gusa. IZI1 99.2

Umwami w’ijuru yazanywe mu isi yacu no gukiza abantu bazimiye kandi baguye. Umuhati yagize akora ntiyawugiriye ba rubanda rugufi gusa, ahubwo yawugiriye n’abafite imyanya y’icyubahiro. Yakoranaga umwete ashaka kubona uko ashyikira imitima y’abanyacyubahiro batari bazi Imana kandi batakomezaga amategeko yayo. IZI1 99.3

Yesu amaze kujya mu ijuru uwo murimo wakomeje gukorwa. Umutima wanjye wuzuramo impuhwe iyo nsomye uburyo Umwami yanejejwe na Koruneliyo. Koruneliyo yari umugabo w’umunyacyubahiro, umugaba w’ingabo z’Abaroma, ariko yagendaga akora cyane ibihwanye n’umucyo yakiriye. Uwiteka yamwoherereje ubutumwa bw’umwihariko buvuye mu ijuru, kandi yoherereza Petero ubundi butumwa ngo ajye kumureba anamusobanurire. Bikwiriye kudutera ubutwari bukomeye mu murimo wacu tugatekereza iby’impuhwe n’urukundo rw’Imana yakunze abashaka kandi basaba guhabwa umucyo. IZI1 99.4

Hariho benshi neretswe basa na Koruneliyo, abantu Imana yifuza guhuza n’itorero ryayo. Bagirira impuhwe abantu bakurikiza amategeko y’Uwiteka. Ariko imirunga ibaboheye ku by’isi irabakanangiye cyane. Ntibafite ubutwari bwatuma bifatanya n’abantu baciye bugufi. Dukwiriye guhaguruka mu buryo bw’umwihariko tugafasha abo bantu bakeneye ubufasha budasanzwe kubera inshingano zabo n’ibigeragezo bahura na byo. IZI1 100.1

Nkurikije umucyo nahawe nzi yuko interuro ngo: “Uku ni ko Uwiteka avuga” ikwiriye kubwirwa abantu muri iki gihe bafite ububasha n’ubutegetsi mu isi. Ni ibisonga Imana yaragije ubutunzi bw’ingenzi. Nibemera guhamagara kw’Imana izabakoresha mu murimo wayo.... IZI1 100.2

Hariho abantu, mu buryo bw’umwihariko, bashobora gufasha abantu bo mu rwego rwo hejuru. Abo bakwiriye gushakashaka Uwiteka uko bukeye n’uko bwije, bagahora biga uburyo bwo kugera kuri bene abo bantu, bitari ukumenyana byo hejuru gusa, ahubwo bakabakuruza umuhati wabo no kwizera kuzima, bakabagaragariza urukundo ruturutse ku mutima, bakita cyane ku kubamenyesha ukuri nk’uko kuri mu Ijambo ry’Imana. 21 IZI1 100.3