INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
IGICE CYA 9: IBITABO BY'ITORERO
Umurimo wacu wo gucapa ibitabo wahanzwe n’itegeko ry’Imana kandi uyoborwa no kurinda kwayo gukomeye. Wari wagenewe gusohoza umugambi waringanijwe. Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi batorewe n’Imana kuba abantu b’umwihariko, batandukanye n’ab’isi. Imana ikoresheje imashini ikomeye y’ukuri, yabacukuye mu kirombe cy’iby’isi maze ibahuza na yo. Yabagize intumwa zayo kandi ibahamagarira kuyihagarira mu murimo uheruka w’agakiza. Niba hari ubutunzi bukomeye cyane bw’ukuri buruta ubundi bwose Imana yahaye abantu bafite ubugingo butarama, niba hari imiburo y’agakiza kandi iteye ubwoba Imana yoherereje abantu, ni bo yabihaye kugira ngo na bo babihe ab’isi; kandi amazu yacu y’icapiro ari mu bikoresho by’ingirakamaro bikomeye cyane bikoreshwa kurangiza uyu murimo. IZI1 101.1
Ibitabo byacu byoherezwa bivuye mu mazu yacu y’amacapiro bikwiriye gutegurira abantu gusanganira Imana. 1 IZI1 101.2
Niba hariho umurimo w’ingenzi uruta iyindi, ni uguha abantu ibitabo byacu, bityo tukabayobora ku gusoma Ibyanditswe Byera. Umurimo wo kubwiriza ubutumwa, ugizwe no kwerekana no kumenyekanisha ibitabo byacu mu ngo, kuganira, gufatanya na bo gusenga no kubasabira, ni umurimo mwiza kandi uzigisha abagabo n’abagore kuba abungeri beza. 2 IZI1 101.3
Kubwiririsha ubutumwa ibitabo byacu ni umugabane w’ingenzi kandi urushije indi yose kugira umumaro mu murimo wo kubwiriza ubutumwa. Ibitabo byacu bishobora kujya ahantu amateraniro yacu atabasha guteranyirizwa. Bene aho hantu umubwiririshabutumwa ibitabo w’umukiranutsi ahabona umwanya w’umubwiriza ku ruhimbi. Kubw’umurimo wo kugurisha ibitabo ukuri gushyirwa abantu ibihumbi batari kuzabasha kubwumva na gato. IZI1 101.4
Ababwiririsha ibitabo bakwiriye kujya mu migabane itari imwe y’igihugu. Agaciro k’uyu murimo gahwanye rwose n’ak’umugabura mwiza. Umubwiriza ku ruhimbi n’igitabo, bombi barakenewe kugira ngo uyu murimo ukomeye dufite urangizwe. 3 IZI1 102.1
Imana yereje umurimo wo kubwiririsha ubutumwa ibitabo kwereka abantu umucyo ari mu bitabo byacu, kandi ababwiririsha ubutumwa ibitabo bakwiriye kwemezwa akamaro ko gushyira abari mu isi ibitabo bakeneye, mu buryo bwihuse nk’uko bishobotse kose, kugira ngo bahabwe ubumenyi mu by’umwuka binabaviremo umucyo. Uwo ni wa murimo Uwiteka ashaka yuko ubwoko bwe bukora muri iki gihe. Abiyegurira Imana bose kugira ngo bakore umurimo wo kugurisha ibitabo baba bafasha gutanga ubutumwa buheruka bwo kuburira abari mu isi. Ntidushobora kumenya neza agaciro k’uyu murimo; kuko iyo hatabaho umuhati w’ubwiririsha ubutumwa ibitabo, benshi ntibari kumva imiburo. 4 IZI1 102.2
Ibitabo byacu bikwiriye kujya hose. Nibijye byandikwa mu ndimi nyinshi. Ubutumwa bwa marayika wa gatatu bukwiriye kuvugwa muri ubu buryo kandi bukavugirwa no ku ruhimbi. Mwebwe abizera ukuri kw’iki gihe, nimukaguke. Ni inshingano yanyu gushaka uburyo bwose bushobotse mugafasha abasobanukiwe n’ukuri kukwamamaza. Umugabane w’amafaranga yaguzwe ibitabo byacu ukwiriye gukoresherezwa kongera ibindi bitabo bizashobora guhumura impumyi no guhinga intabire yaraye y’umutima. 5 IZI1 102.3
Nabwiwe yuko n’ahantu abantu bumva ubutumwa bw’umubwiriza ku ruhimbi, ubwiririsha ubutumwa ibitabo akwiriye gukomeza kuhakora umurimo we afatanije n’umugabura: kuko nubwo umugabura ashobora kuvuga ubutumwa akiranutse, abantu ntibashobora kubwibuka bwose. Ni cyo gituma igitabo ari ingenzi; ntikibakangurira ukuri ko muri iki gihe gusa, ahubwo gituma bashora imizi mu kuri kandi bagashobora kurwanya ibishuko bibatera gucumura. Inyandiko zicapwa ku mpapuro n’ibitabo ni uburyo Uwiteka yateguye kugira ngo abantu bahorane ukuri imbere yabo. Ibitabo bizakora umurimo ukomeye cyane kuruta uko wakorwa n’umugabura ukoresha amagambo gusa, mu byo kumurikira umutima no kuwukomeza. Izo ntumwa zitavuga zigezwa mu ngo n’ababwiririsha ubutumwa mu buryo bwose; kuko nibasoma ibyo bitabo Umwuka Wera azinjira mu mitima yabo, nk’uko yinjira mu mitima y’abumva ijambo ribwirizwa. Umurimo nk’uwo ukorwa n’abamarayika wunganira ibitabo birimo ukuri nk’uko wunganira umugabura. 6 IZI1 102.4
Hakwiriye gukorwa imigambi ikoranywe ubwenge igamije gufasha abanyeshuri babikwiriye ngo bibonere amarezi mu kugurisha ibyo bitabo niba babishaka. Ababona amafaranga ahagije muri ubwo buryo yo kurihirira zimwe mu nyigisho zitangwa mu mashuri yacu bazunguka ubuhanga bw’agaciro kenshi cyane buzabafasha mu murimo wo kujya kubwiriza ubutumwa mu tundi turere butarageramo. 7 IZI1 103.1
Igihe Abakristo bo mu itorero ryacu bazamenya agaciro ko gukwiza hose ibitabo byacu, ni ho bazatanga umwanya uruseho wo gukora uwo murimo. 8 IZI1 103.2
Igihe cyose igihe cy’imbabazi kigikomeje, ubwiririsha ubutumwa ibitabo azaba afite amahirwe yo gukora. 9 IZI1 103.3
Bene Data na bashiki banjye, Uwiteka azanezerwa nimuhaguruka mubikuye ku mutima, mugashyigikira umurimo w’ibitabo mukoresheje amasegensho n’ubutunzi bwanyu. Mujye musenga mu gitondo na nimugoroba kugira ngo uwo murimo ubone umugisha w’Imana udafunguye. Ntimukagenzure ibyo abandi bakora kandi ntimukivovote. Ntimukaganye cyangwa ngo mwivovote; mwibuke yuko abamarayika bumva ayo magambo. Abantu bose bakwiriye kumenyeshwa yuko ayo macapiro yashyizweho n’Imana. Abatesha ayo macapiro agaciro bashyize imbere inyungu zabo bazisobanura imbere y’Imana. Imana iteganya yuko ikintu cyose gifitanye isano n’umurimo wayo gifatwa nk’icyerejwe Uwiteka. 10 IZI1 103.4