INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

33/79

Akaga gaturuka ku gukererwa

Mu iyerekwa rya nijoro, neretswe ibintu bitangaje. Nabonye ikintu kimeze nk’umupira w’umuriro munini cyane ugwa hejuru y’amazu meza, urayarimbura ako kanya. Numva umuntu avuga ati: “Twari tuzi yuko Imana igiye gucira isi urubanza, ariko ntitwamenye yuko ruzaba vuba cyane.” Abandi bavuga bababazwa cyane bati: “Mwari mubizi! Kuki se mutabitubwiye? Twe ntitwari tubizi.” Impande zose numva amagambo amaze nk’ayo yo kugaya ko batabwiwe n’abo bari kumwe. IZI1 93.3

Nkanguka mbabaye cyane. Ndongera ndasinzira, kandi nasaga n’uri mu nteko y’abantu nini. Umuntu umwe w’umutegetsi yavuganaga n’abo bantu aramburiye ikarita y’isi imbere yabo. Ababwira yuko iyo karita ishushanya uruzabibu rw’Imana, rukwiriye guhingwa. Ubwo umucyo wavaga mu ijuru wamurikiraga umuntu wese, umuntu wese yagombaga na we kumurikira abandi. Imuri zari gucanwa henshi kandi izo muri zari gukongeza n’izindi. IZI1 93.4

Aya magambo yongera kuvugwa ngo: “Muri umunyu w’isi; mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’isi: umudugudu wubatswe mu mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo, rikamurukira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.” Matayo 5:13-16. IZI1 94.1

Umunsi wose wije, urushaho kwigiza hafi imperuka. Mbese ni na ko utwigiza hafi y’Imana? Mbese duhora turi maso kandi dusenga? Abo duhorana uko bukeye n’uko bwije bakeneye ko tubafasha kandi ngo tubayobore. Bishoboka ko ibitekerezo byabo bitegereje ijambo twababwira maze Umwuka Wera akarishimangira mu mitima yabo nk’uko umufundi aboneza umusumari aho ashaka kuwutera. Bishoboka yuko ejo abo bantu bazaba bari aho tutazashobora rwose kongera kubageraho. None se icyo tumariye abo bantu dufatanyije urugendo ni iki? Umuhati tugira wo kubazanira Kristo ni uwuhe? 9 IZI1 94.2

Mu gihe abamarayika bagifashe imiyaga ine, dukwiriye gukoresha imbaraga zacu. Dukwiriye kuvuga ubutumwa bwacu nta kidutindije. Dukwiriye gutanga ubuhamya mu ijuru no muri iyi si yacuyutse, yuko idini ryacu ari ukwizera n’imbaraga bitangwa na Kristo n’ijambo rye ari ryo muhanuzi wavuye ku Mana. Imitima y’abantu iranagana ku minzani. Bashobora kuzaba abajya mu bwami bw’Imana cyangwa imbata z’ubutegetsi bubi bwa Satani. Bose bakwiriye kugira amahirwe yo kubona ibyiringiro beretswe mu butumwa bwiza; ariko se bakumva bate nta mubwiriza? Abantu bakeneye kuvugurura imico yabo, bagatunganya ingeso, kugira ngo bazabashe guhagarara imbere y’Imana. Hariho abantu bagiye kurimbuka bitewe n’amakosa ari mu bitekerezo abanyabwenge bo muri iki gihe bafite, ibyo bitekerezo bikaba bigamije kurwanya ubutumwa bwiza. None se ni bande bagiye kwitangira burundu kuba abakozi bakorana n’Imana? 10 IZI1 94.3

Muri iki gihe hariho umugabane munini w’abari mu materaniro yacu bapfira mu bicumuro n’ibyaha. Baraza bakongera bakagenda nk’uko urugi rwizunguza ku mapata. Bamaze imyaka myinshi bumva neza ukuri gukomeye cyane, gukangura imitima, ariko ntibagushyira mu bikorwa. Ni cyo gituma barushaho gusubira inyuma ntibasobanukirwe n’agaciro k’uko kuri. Ubuhamya buteye ubwoba, bubagira inama yo kwisubiraho kandi bw’imbuzi ntibubakangurira kwihana. Amajwi meza anezeza cyane aturuka ku Mana, aririmbwa n’abantu bayobowe nayo , ari yo gutsindishirizwa kubwo kwizera no gukiranuka kwa Kristo, ntabatera kugira urukundo n’ishimwe. Nubwo umutunzi wo mu ijuru abereka amabuye y’igiciro cyinshi yo kwizera n’urukundo, nubwo abararikira kumuguraho “izahabu yatunganirijwe mu ruganda,” n’imyenda yera ” kugira ngo bambare, n’umuti wo gusiga ku maso” kugira ngo babashe kureba, banangira imitima yabo ntibamwumvire, maze bakananirwa kugurana amatwara yabo yo kuba akazuyaze ngo bahabwe urukundo n’ishyaka. Bityo rero bibabera akamenyero bagahakana imbaraga iboneka mu kubaha Imana. Nibakomeza batyo, Imana izabanga. Barikura mu mubare w’abakwiriye kuba mu muryango wayo. 11 IZI1 95.1

Abizera bagize itorero bakwiriye kuzirikana yuko kugira amazina mu bitabo by’itorero bitazabakiza. Bakwiriye kugaragaza ubwabo yuko bemewe n’Imana, ko ari abakozi batagira ipfunwe. Bakwiriye kubaka ingeso zabo uko bukeye n’uko bwije mu buryo buhwanye n’uko Imana ibayobora. Bakwiriye kuguma muri yo, bagahora gakorera ibyo gukiranuka muri yo. Ubwo ni bwo bazakura bakagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cy’abagabo n’abagore muri Kristo; turi Abakristo bashyitse, banezerewe, bashima, bayoborwa n’Imana mu mucyo ukomeza kurushaho kurabagirana. Niba ibyo atari byo bakora, bazaba mun ba bandi; amajwi yabo azumvikana umunsi umwe baboro- geshwa cyane n’umubabaro bati : “Isarura rirarangiye, igihe cy’impeshyi kirashize, kandi sinkijijwe! Kuki nakinishije agakiza kanjye, ngateza agahinda Umwuka w’imbabazi?” 12 IZI1 95.2

Bene Data na bashiki banjye mumaze igihe kirekire muvuga ko mwizera ukuri, ndababaza umuntu wese ku giti cye nti : « Mbese amatwara yawe ntanyuranya n’umucyo, n’uburenganzira, n’amahirwe Imana iguha? » Icyo ni ikibazo gikomeye. Zuba ryo Gukiranuka yarasiye itorero, none ni inshingano y’itorero ko rimurika. Umuntu wese afite amahirwe yo gutera imbere. Abahujwe na Kristo bazakurira mu buntu no mu kumenya Umwana w’Imana, bagere ku rugero rushyitse rw’igihagararo cy’abagabo n’abagore. Iyaba abavuga ko bizera ukuri bose barakoresheje imbaraga zabo zose n’imyanya yabo bakiga kandi bagakora, baba barakomereye muri Kristo. Nubwo baba bakora umurimo umeze ute, nubwo baba ari abahinzi, abakora ibyuma byigenza, abigisha, cyangwa abungeri, iyaba baritanze ku Mana burundu baba barabaye abakozi b’ingirakamaro bakorera Shebuja wo mu ijuru. 13 IZI1 96.1