INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

28/79

Ubuhamya butangwa no kwimukira mu turere dushya

Si umugambi w’Imana yuko ubwoko bwayo butura hamwe mu mijyi minini. Abigishwa ba Kristo ni bo ntumwa ze mu isi, kandi Imana igambirira yuko batatanira mu gihugu hose, mu mijyi mito n’iminini, no mu midugudu, bakamera nk’imuri mu mwijima wo mu isi. Bakwiriye kubera Imana ababwirizabutumwa, bagahamisha kwizera kwabo n’imirimo yuko kuza k’Umukiza kwegereje. IZI1 86.1

Abakristo b’abakorerabushake bo mu matorero yacu bashobora gukora umurimo bakawugeza ku musozo nubwo ubu batari batangira. Nta muntu n’umwe ukwiriye kwimukira ahantu hashya ku mpamvu yo gushaka inyungu y’isi gusa, ahubwo aho bishoboka gutura, imiryango ishikamye mu kuri, waba umwe cyangwa ibiri, ikwiriye kuhajya maze bakahabwiriza ubutumwa. Bakwiriye gukunda abantu, bakiyumvamo ko bakwiriye kugira icyo babakorera, kandi bakiga uburyo babazana mu kuri. Bashobora gukwiza hose ibitabo byacu, bagateraniriza amateraniro iwabo, bakamenyana n’abaturanyi babo, kandi bakabararikira kuza muri ayo materaniro. Uko ni ko umucyo wabo ushobora kumurikira mu mirimo myiza. IZI1 86.2

Abakozi nibahagarare mu Mana bonyine, barira, basenga, bakorera guhesha bagenzi babo agakiza. Mwibuke yuko musiganwa, muharanira guhabwa ikamba rihoraho. Mu gihe abantu benshi bakunze guhimbazwa n’abantu kuruta gushimisha Imana, mwebweho nimukore mwicisha bugufi. Mwige kwimenyereza kwizera mujyana abaturanyi banyu imbere y’intebe y’ubuntu kandi musabe Imana gukabakaba ku mitima yabo. Muri ubwo buryo ni ho umurimo w’ingirakamaro uzabasha gukorwa. Abantu bamwe batabasha kumva umugabura cyangwa ubwiriririsha ibitabo bashobora kugerwaho. Kandi abakora ahantu hashya muri ubwo buryo baziga uburyo bwiza cyane bwo kwegera abantu kandi bashobora gukingurira abandi bakozi inzira. 16 IZI1 86.3

Mujye musura abaturanyi banyu kandi mubereke yuko munejejwe nuko bahabwa agakiza. Nimukangurire imbaraga y’umwuka yose gukora. Mugire abo musura kuko iherezo rya byose riri bugufi. Umwami Yesu Kristo azakingura urugi rw’imitima yabo kandi azabamenyesha ibyiza bidashira. IZI1 87.1

Nubwo abantu b’Imana baba bakora imirimo yabo ya buri munsi, bashobora kuyobora abandi kuri Kristo, kandi mu gihe bazaba bakora ibyo bazagira ibyiringiro by’agaciro kenshi yuko Umukiza abari hafi cyane. Ntibakwiriye gutekereza yuko Imana yabaretse ngo batege amakiriro ku ntege nke zabo. Kristo azabaha amagambo yo kuvuga avugurura kandi agakomeza ndetse agatera imbaraga abakene, n’abarushye bari mu mwijima. Nibamenya yuko isezerano ry’Umucunguzi risohozwa, kwizera kwabo kuzakomezwa. Ntibazabera abandi umugisha gusa, ahubwo umurimo bakorera Kristo ubazanira umugisha ubwabo. 17 IZI1 87.2

Umurimo ukomeye ushobora gukorwa abantu bigishijwe Bibiliya nk’uko iri. Mujye mujyana Ijambo ry’Imana ku muryango w’inzu y’umuntu wese, musobanurire abantu ubutumwa bwiza buyikubiyemo mudaciye iruhande, mwongere mubwire bose itegeko rivuga ngo: “Murondore mu Byanditswe.” (Yohana 3:39). Mubahugure, bamurikirwe maze bakire uwo mucyo wose w’agaciro gakomeye cyane, bityo bahagarare badatinya. 18 IZI1 87.3

Mu Bakristo bo mu matorero yacu hakwiriye gukorwamo umurimo wo gutanga ibyigisho bya Bibiliya no gukwiza hose ibitabo. Umuntu ashobora kugira amatwara ya Gikristo abonye gusa ko ari amahirwe kwitangira kuvuga ukuri no gushyigikira umurimo w’Imana. Dukwiriye kubiba ku nkengero z’amazi yose, tukaguma mu rukundo rw’Imana, tugakora hakiri ku manywa, tugakoresha ibyo Imana yaduhaye gukora umurimo wose duhawe. Icyo amaboko yacu akoze cyose, dukwiriye kugikora neza; kwitanga uko ari ko kose dusabwe kugira tukabikora tunezerewe. Nitubiba ku nkengero z’amazi yose ni ho tuzamenya yuko “ubiba nyinshi, azasarura byinshi.” 2 Abakorinto 9:6. 19 IZI1 87.4