INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

29/79

Kugaragaza idini mu bikorwa

Tudakoreye Umwami wacu mu kuri, kwizera kwacu aba ari ibinyoma. Ubukristo bugaragazwa no gukora mu kuri buhwitura abapfiriye mu bicumuro n’ibyaha. Abakristo basenga, bicisha bugufi, kandi bizera, berekanisha imirimo yabo yuko icyo bifuza cyane ari ukumenyekanisha ukuri gukiza ari ko kuzagerageza abantu bose, bazasarurira Umwami wacu umusaruro mwinshi w’abantu. IZI1 88.1

Nta rwitwazo ruriho rwatuma kwizera kw’amatorero yacu kuba guke cyane kandi kugahwekera. “Nimuhindukirire igihome, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe.” (Zekariya 9:12). Muri Kristo hari imbaraga zacu. Ni we Murengezi wacu kuri Data wa twese. Atuma intumwa ze mu mugabane wose w’aho ategeka kugira ngo zibwire ubwoko bwe icyo ashaka. Agendagenda hagati y’amatorero ye. Yifuza kweza, kuyobora neza, no gutunganya abayoboke be. Imbaraga y’abamwizera by’ukuri izaba impumuro itanga ubugingo mu isi. Akomereza inyenyeri mu kuboko kwe kw’iburyo, kandi muri abo ni mo ashaka kumurikishiriza umucyo we abari mu isi. Bityo yifuza gutegurira ubwoko bwe kuzakora umurimo wera mu itorero ryo mu ijuru. Yaduhaye umurimo ukomeye tugomba gukora. Nimutyo tuwukorane ubwitonzi kandi tutizigamye. IZI1 88.2

Kugira ngo imirimo itari imwe yo kubwiriza ubutumwa igere aho iri ubu, byabaye ngombwa ko abantu biyanga, baritanga, baratwarana kandi barasenga cyane. Hari akaga kuri bamwe bagera mu murimo bakadamarara bagakora nabi, bakumva ko atari ngombwa muri iki gihe kwitanga cyane no kugira umwete, uwo murimo ukomeye kandi uruhije; nk’uko abayobozi bavugwa muri ubu butumwa bakoze; ngo ibihe byarahindutse; kandi ngo ubwo umurimo w’Imana wungutse uburyo bwo kuwukora, si ngombwa kwibabaza no kwihaharika nk’uko benshi babihamagariwe umurimo ugitangira. IZI1 88.3

Ariko iyaba muri iki gihe hariho umwete no kwitanga mu murimo nk’uko byariho ugitangira, twabashije kubona umurimo ukorwa incuro ijana kuruta uko ukorwa ubu. 20 IZI1 89.1

Ibyo duhamya ni iby’icyubahiro. Twebwe Abadiventisiti twubahiriza Isabato duhamya yuko dukurikiza amategeko y’Imana yose kandi dutegereje kuza k’Umucunguzi wacu. Ubutumwa bukomeye cyane bw’imbuzi bwahawe abakiranutsi b’Imana bakeya. Dukwiriye kugaragarisha amagambo n’imirimo yacu yuko dusobanukiwe n’inshingano ikomeye twahawe. Umucyo wacu ukwiriye kurabagirana cyane bituma abandi bashobora kureba yuko duhimbariza Data wa twese mu mibereho yacu ya buri munsi; yuko dusabanye n’abo mu ijuru kandi yuko turi abaraganwa na Yesu Kristo, yuko igihe azatunguka afite imbaraga n’ubwiza bwinshi, tuzasa na we. 21 IZI1 89.2