INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Umwanya w’umuntu wese wo mu muiyango
Abagore kimwe n’abagabo bashobora gukora umurimo wo guhishura ukuri aho ibyo ari ngombwa kandi kukamenyeshwa abantu. Bashobora gukora uruhari rwabo mu murimo muri iki gihe cy’akaga, kandi Uwiteka azakorera muri bo. Niba baracengewemo no kumenya ko bagomba kubahiriza inshingano zabo, kandi bagakora bayobowe n’Umwuka w’Imana, bazahabwa ububasha bwo kwifata nk’uko bikwiriye muri icyo gihe. Umukiza azarabagiranishiriza kuri abo bagore bitanze umucyo wo mu maso he, kandi ibyo bizabaha imbaraga iruta iy’abantu. Bashobora gukora mu ngo umurimo abagabo badashobora gukora, umurimo ufasha umutima n’ibitekerezo by’abantu. Bashobora kwegera imitima y’abantu abagabo badashobora kugeraho. Umurimo wabo urakenewe. Abagore b’abanyabwenge kandi bicisha bugufi bashobora gukora umurimo mwiza wo gusobanurira abantu ukuri mu ngo zabo. Ijambo ry’Imana ryasobanuwe rityo rizaba nk’igitubura, kandi kubw’imbaraga zaryo ingo zizihana. 13 IZI1 85.1
Bose bashobora kugira icyo bakora. Bamwe bagira umwete wo gushaka ibyo bikirisha, bakavuga bati: “Inshingano zanjye n’abana banjye, binsaba igihe cyanjye n’ubutunzi bwanjye.” Babyeyi, abana banyu bakwiriye kubabera ukuboko kw’iburyo bityo ububasha n’ubushobozi bwanyu bwo gukorera Shobuja bukiyongera. Abana ni bato bo mu muryango w’Uwiteka. Bakwiriye gufashwa kwiyegurira Imana kuko ari abayo bitewe nuko yabaremye kandi ikabacungura. Bakwiriye kwigishwa yuko imbaraga zabo zose z’umubiri n’iz’ubwenge n’iz’umutima ari ize. Bakwiriye gutozwa gukora imirimo inyuranye itarangwa n’inarijye. Ntugakundire abana bawe kuba inkomyi. Abana bakwiriye gufatanya nawe imitwaro y’iby’umwuka n’iy’iby’umubiri. Iyo bafashije abandi bibongerera umunezero kandi bakaba bagize akamaro. 14 IZI1 85.2
Umurimo wacu dukorera Kristo ukwiriye gutangirira mu miryango imuhira. Kwigisha abasore gukwiriye kuba gahunda inyuranye nk’uko kwari kumeze mu gihe cyashize. Imibereho yabo myiza isaba ko bakorerwa byinshi biruta ibyakorwaga. Nta murimo wo kubwiriza ubutumwa waba ingenzi kuruta uyu. Ababyeyi bakwiriye gukurikiza amategeko no kuba intangarugero bityo abana bakabigiraho kwitangira abatarihana. Abana bakwiriye gutozwa kugirira impuhwe abasaza n’abafite imibabaro no kugerageza korohereza abakene n’abashavuye imibabaro yabo. Bakwiriye kwigishwa kuba abanyamwete mu byo gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa; kandi guhera mu bwana, kwiyanga no kwitangira abandi n’iterambere ry’umurimo wa Kristo bikwiriye kuba ari byo byibandwaho, kugira ngo babashe kuba abakozi bakorana n’Imana. 15 IZI1 85.3