INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

26/79

Abayoboke nyakuri ba Kristo bazamubera abahamya

Iyaba umuntu wese wo muri mwe yari intumwa nzima. ubutumwa bugenewe iki gihe bwakwamamazwa vuba mu bihugu byose; bukabwirwa abantu bose n’amahanga n’indimi. 6 IZI1 82.3

Abashaka kwinjira mu rurembo rw’Imana bose bakwiriye gushyira Kristo imbere mu migenzereze yabo yo mu isi. Icyo kibagira intumwa za Kristo, n’abahamya be. Bakwiriye kujyana ubuhamya bwumvikana bushikamye bwo kurwanya imigenzo mibi yose, bwereka abanyabyaha Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Abamwakira bose abaha ububasha bwo kuba abana b’Imana. Kubyarwa ubwa kabiri ni yo nzira nsa ibasha kutwinjiza mu rurembo rw’Imana. Iyo nzira ni ntoya, n’irembo twinjiriramo ni rito, ariko muri ryo ni ho dukwiriye kuyobora abagabo n’abagore n’abana, tukabigisha yuko bakwiriye kugira umutima mushya n’umwuka mushya kugira ngo babone gukizwa. Ingeso za kera z’akarande zikwiriye gutsindwa. Iby’umutima wifuza bya kamere bikwiriye guhinduka. Ibinyoma byose, n’uburiganya bwose, no kuvuga ibibi kose bikwiriye kurekwa. Imibereho mishya, itera abagabo n’abagore gusa na Kristo ni yo ikwiriye kutubamo. 7 IZI1 82.4

Bene Data na barumuna banjye, mbese mwifuza guca ingoyi zibakagiye? Mbese ntimwakunda kubyuka mukava mu bunebwe buhwanye n’ibitotsi by’urupfu? Nimujye gukora mwumva mubikunze cyangwa mutabikunze. Umuntu wese ahirimbanire kuzanira Yesu abantu kandi abamenyeshe ukuri. Muri iyo mirimo ni ho muzabonera ikibakangura n’imbaraga bizababyutsa kandi bibatere imbaraga. Nimukoresha imbaraga y’Umwuka bizatuma mumshaho gukomera, kugira ngo mukorere agakiza kanyu ubwanyu mukuza amajyambere arushijeho kuba meza. Gutinya urupfu biri ku bantu benshi bavuga ko ari Abakristo. Nimugire umwete wo kubakangura. Mubaburire muhendahende, muteshe. Musabe kugira ngo urukundo rw’Imana rw’ibambe rushyushye kandi rworoshye kamere zabo zagoswe n’ubutita. Nubwo bakwanga kumva, imirimo yanyu ntizazimira. Nimushishikarira guhesha abandi umugisha, namwe muzawuhabwa. 8 IZI1 83.1

Ntihakagire n’umwe wiyumvamo yuko atabasha kugira icyo akora mu murimo w’Umwami ku mpamvu z’uko atize. Imana igufitiye umurimo. Yahaye umuntu wese umurimo yakora. Mushobora kwirondorera mu byanditswe ubwanyu. “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.” Mushobora gusabira umurimo. Amasengesho aturuka mu mutima ukiranuka asenganywe kwizera, azumvikana mu ijuru. Kandi mukwiriye gukora nk’uko mushoboye. 9 IZI1 83.2

Abo mu ijuru bategereje gufatanya n’imbaraga z’abantu, kugira ngo bahishurire abo mu isi icyo abantu bashobora kuba cyo, n’icyo bashobora kugeraho mu byo gukiza abantu bagiye kurimbuka. IZI1 83.3

Kristo aduhamagarira gukorera abantu ibihumbi byinshi barimbukira mu byaha byabo twihanganye, batataniye mu bihugu byose, bameze nk’ubwato bumenekeye ku nkengero yo mu butayu. Abasangira ubwiza bwa Kristo bakwiriye no gusangira umurimo we, bagafasha abafite intege nke, abagushije ishyano n’abacogoye mu mutima. 10 IZI1 83.4

Umwizera wese akwiriye gukunda itorero amaramaje mu mutima. Mbere ya byose akwiriye kuzirikana icyariteza imbere, kandi keretse yiyumvamo inshingano ikomoka ku Mana imusaba kwiyanga agakorera itorero, ryo ubwaryo rishobora gukora neza cyane ritamufite. Abantu bose bakwiriye gukoresha imbaraga zabo bakagira icyo bakora cyo mu murimo w’Imana. Hariho abakoresha amafaranga menshi bagura ibinezeza bitagira umumaro; banezeza irari ryabo, ariko bakumva ko ari umutwaro uremereye gutanga amafaranga yo gushyigikira itorero. Bemera kwakira ibyiza n’inyungu bikomoka mu mirimo yaryo ariko bagakunda ko abandi ari bo bishyura iby’itorero ryakoresheje. 11 IZI1 84.1

Itorero rya Kristo ribasha kugereranywa neza n’urugamba rw’ingabo z’abasirikari. Imibereho y’abasirikari ni yo gukora cyane, no kuruha, n’akaga. Impande zose hari abanzi barekereje bayoborwa n’umwami ufite imbaraga z’umwijima, utagira ubwo ahunikira kandi ntagire ubwo ava mu byimbo bye. Igihe cyose Umukristo atagize umurinda, uwo mwanzi w’umunyambaraga cyane aherako amuterana imbaraga vuba. Abakristo bo mu itorero nibatagira umuhati kandi ngo bitonde bazatsindwa n’uburiganya bwe. IZI1 84.2

Byamera bite, igice kimwe cy’abasirikari babaye abanyabute cyangwa bakisinzinra kandi hatanzwe itegeko ryo kujya ku munmo wabo? Amaherezo yaba gutsindwa, kugirwa imbata cyangwa gupfa. Mbese abahunga ngo badasumirwa n’umwanzi nibo batekerezwaho ko bahabwa ingororano? Reka da; baeirwa urubanza rwo gupfa vuba. Kandi iyo itorero rya Kristo ryigize irinenganenzi cyangwa rigakiranirwa, haboneka ayandi maherezo arushijeho gukomera. Mbega uko byarushaho kuba bibi abasirikan bo mu rugamba rwa Gikristo bisinziriye; hagirwa majyambere ki yo kurwanya ab’isi bategekwa n’umwami w’umijima? Abihagararira inyuma ntacyo bitayeho ku munsi w’urugamba, bagasa n’aho nta nyungu babibonamo kandi bakumva ko urwo rugamba rutabareba, byaba byiza bisubiyeho cyangwa bakava mu basirikare bagomba kurwana. 12 IZI1 84.3