INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
IGICE CYA 7: IMANA IGUFITIYE UMURIMO UKWIRIYE GUKORA
Ntabwo umurimo w’Imana ubasha kurangira muri iyi si abagabo n’abagore b’Abakristo bo mu itorero ryacu bararisubizamo intege ngo bakorane umwete bashyize hamwe n’abagabura n’abakozi bo mu itorero. 1 IZI1 81.1
Amagambo avuga ngo: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza” (Mariko 16:15) arabwirwa umuyoboke wa Kristo wese. Abategetswe gukora ibihwanye n’imibereho ya Kristo bategetswe gukorera guhesha bagenzi babo agakiza. Wa mutima yari afite wo kwifuza gukiza abazimiye ukwiriye kugaragara muri bo. Bose ntibashobora gukora kimwe, ariko hariho ahantu n’umurimo wo gukorwa na bose. Abasukiwe ku migisha y’Imana bose bakwiriye kwemera gukora umurimo muri iki gihe; impano yabo yose ikwiriye gukoresherezwa gukuza amajyambere y’ubwami bw’Imana. 2 IZI1 81.2
Kubwiriza ni umugabane mutoya w’umurimo ukwiriye gukorerwa guhesha abantu agakiza. Umwuka w’Imana yemeza abanyabyaha iby’ukuri, maze akabashyira mu maboko y’itorero. Abagabura bashobora gukora umurimo wabo, ariko ntabwo bashobora gusohoza umurimo ukwiriye gukorwa n’itorero. Imana ihatira itorero ryayo kugaburira abakiri bato mu byo kwizera n’imirimo; kubasanga bitari ukuzimuranya na bo ahubwo ari kubwo gusenga, no kubavugisha amagambo “ameze nk’imbuto z’izahabu mu ishusho y’ifeza.” 3 IZI1 81.3
Imana yahamagaye itorero ryayo muri iki gihe nk’uko yahamagaye Abisirayeli ba kera, kugira ngo bahagarare ari umucyo w’isi. Imbaraga ikomeye y’ukuri n’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri n’uwa gatatu, ni byo yabavaninishije mu yandi madini no mu isi maze irabeza kugira ngo bayibe hafi. Yabagize abo kurinda amategeko yayo maze ibashinga ukuri gukomeye k’ubuhanuzi bw’iki gihe nk’uko yashinze Abasirayeli ba kera amategeko yera. Ibi ni ibyiringiro byera bikwiriye kubwirwa abari mu isi. IZI1 81.4
Abamarayika batatu bo mu Byahishuwe 14 bashushanya abantu bemera umucyo w'ubutumwa bw’Imana kandi bagenda ari abakozi bayo baburira isi yose. Kristo abwira abayoke be, ati: “Muri umucyo w’isi.” (Matayo 5:14). Umuntu wese wemera Yesu; umusaraba w’i Kaluvari uramubwira uti : “Dore agaciro k’umuntu.” “Mujye mu bihugu byose mwigishe abaremwe bose ubutumwe bwiza.” (Mariko 16:15). Nta gikwiriye kwemererwa gukoma mu nkokora uwo murimo. Ni umurimo w’ingenzi rwose uzamara igihe: ukwiriye gukorwa ibihe byose; urukundo Yesu yagaragarije ko akunda ubugingo bw’abantu mu gitambo yatambiye kubacungura, ni rwo ruzayobora abayoboke be. 4 IZI1 82.1
Yemwe, Kristo yemera anezerewe rwose umurimo w’umuntu umwiyeguriye! Atera umuntu gusabana n’Imana, kugira ngo abashe kumenyesha ab’isi ibanga ry’umkundo rwatumye yambara umubiri nk’umuntu. Mwuzuze mu isi ubutumwa bw’ukuri kwe, mubuganire, mubusabe, muburirimbe, kandi mukomeze mujye mu bihugu bya kure. 5 IZI1 82.2