INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

13/79

IGICE CYA 3: ITEGURE GUSANGANIRA UMWAMI

Nabonye yuko tudakwiriye gutinza kuza k’Umwami. Marayika yaravuze ati: “Nimwitegure, nimwitegure ikigiye kuba ku isi. Nimureke imirimo yanyu imere nk’uko kwizera kwanyu kuri.” Nabonye yuko ubwenge bukwiriye kuguma ku Mana, kandi yuko ubwenge bwacu bukwiriye kuvugira Imana n’ukuri kwayo. Ntidushobora guhesha Umwami icyubahiro kandi turi abanebwe n’abatagira icyo bitaho. Ntidushobora gusingiza Imana kandi turi abantu bacogora. Dukwiriye gushishikarira kubona agakiza k’imitima yacu ubwacu, no gukiza abandi. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi kiruta ibindi byose, maze ibindi by’iruhande bikabona gukurikiraho. IZI1 57.1

Nabonye ubwiza bw’ijuru. Numvise abamarayika baririmba indirimbo zabo z’umunezero, bahimbaza Yesu. Kandi bamuha icyubahiro. Ubwo ni bwo nabashije kugira icyo menya cyerekeye urukundo rw’Umwana w’Imana. Yasize ubwiza bwose, n’icyubahiro cyose yari afite mu ijuru maze anezezwa cyane no kuduhesha agakiza, bituma abantu bamurundaho gukorwa n’isoni kose no gusuzugurwa, abyikorera yihanganye kandi yicishije bugufi. Yaracumiswe, arakubitwa, kandi arashenjagurwa: yashyizwe ku musaraba w’i Kaluvari, maze yicwa u rupfu rubi cyane kugira ngo adukize urupfu, tubashe kwejeshwa amaraso ye tuzazurirwe kubana na we muri ya mazu adutegurira, twishimira umucyo n’ubwiza bw’ijuru, twumva abamarayika baririmba kandi turirimbana na bo. IZI1 57.2

Nabonye abo mu ijuru bose bishimira ko duhabwa agakiza. None se twe tuzaba abanenganenzi? Tuzaba abatagira icyo bitaho, nk’aho ari icyoroshye ko dukizwa cyangwa ko tuzimira? Mbese tuzasuzugura igitambo twatangiwe? Bamwe barabikoze. Bakinishije imbabazi bagiriwe, maze igitsure cy’Imana kibazaho. Umwuka w’Imana, ntazahora aterwa agahinda. Niyongera guterwa agahinda ho gato kandi, azigendera. Imana nimara gukora ibikwiriye byose byo gukiza abantu, niberekanisha imibereho yabo yuko basuzuguye imbabazi Yesu yabagiriye, umugabane wabo uzaba urupfu, bazaba bararuguze barukunze. Ruzaba ari urupfu ruteye ubwoba; kuko bazumva umubabaro ukomeye Kristo yagize ari ku musaraba, ashaka kubabonera uko gueungurwa banze. Ubwo ni bwo bazamenya yuko babuze ubugingo buhoraho no kuragwa kudapfa. Igitambo gikomeye cyatangiwe gukiza imitima kitwereka agaciro kabo. Igihe umuntu umwe w’igiciro azimiye rimwe, aba azimiye iteka. IZI1 57.3

Nabonye marayika ahagaze afite iminzani mu ntoke ze, apima ibitekerezo n’ibinezeza ubwoko bw’Imana, cyane cyane iby’abasore. Ku ruhande rumwe hari ibitekerezo n’ibinezeza byerekeye ijuru; ku rundi, hari ibitekerezo n’ibinezeza byerekeye isi. Kun icyo gipimo hashyizweho gusoma ibitabo by’ibitekerezo byose, intekerezo z’imyambaro no kwiyerekana, kwirarira. ubwibone n’ibindi. Yoo! Mbega umwanya ukomeye cyane! Abamarayika b’Imana bari bahagaze bafite iminzani mu ntoke, bapima intekerezo z’abiyita abana bayo ari bo bavuga yuko bapfuye ku by’isi, kwirarira no kwibona maze uherako ujya hasi vuba nyamara uburemere bwakomeje kwiyongera ku munzani. Uruhande rwariho ibitekerezo n’ibinezeza by’ijuru rwahereyeko rujya hejuru mu gihe urundi rwajyaga hasi, maze yemwe, mbega uburyo byari bifite uburemere bukeya! Mbasha kuganirira abantu ibyo nk’uko nabibonye; ariko sinabasha gusobanura cyane uko byagenze cyane, ubwo nabobaga marayika afite imizani apima intekerezo n’ibinezeza by’ubwoko bw’Imana. Marayika yaravuze ati: “Mbese bene abo bashobora kwinjira mu ijuru? Ashwi da, ntabwo bishoboka. Babwire yuko ibyiringiro bafite ubu ari ubusa, nibatihana bwangu, ngo bahabwe agakiza, bazarimbuka. IZI1 58.1

Ishusho yo kubaha Imana ntizabakiza na hato. Bose bakwiriye kugira imibereho ishikamye kandi mizima. Icyo cyonyine ni cyo kizabakiza mu gihe cy’amakuba. Ni bwo umurimo wabo uzageragezwa ngo urebwe uwo ari wo; kandi niba ari izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro, bizahishwa mu bwihisho bw’ihema ry’Uwiteka. Ariko niba umuriro wabo ari ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, nta kizabakingira uburakari bukaze bwa Yehova. IZI1 58.2

Nabonye yuko benshi bipima kuri bagenzi babo ubwabo, kandi bakagereranya imibereho yabo ku y’abandi. Ibyo ntibikwinye kubaho. Nta wundi twahaweho icyitegererezo utari Kristo. Ni we cyitegererezo cyacu cy’ukuri, kandi umuntu wese akwiriye guhirimbanira kumshaho cyane kumwigana. Duteranyiriza hamwe na Kristo cyangwa tugasandaza. Turi abakozi bakorana na Kristo, cyangwa ntituri bo na gato. Yesu aravuga ati: “Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize. Nuko rero, kuko uri akazuyaze, udakonje, ntubire, ngiye kukuruka,” Ibyahishuwe 3:15-16. IZI1 59.1

Nabonye yuko bamwe bataramenya rwose kwiyanga cyangwa kwitanga icyo ari cyo, eyangwa kubabazwa uzira ukuri icyo ari cyo. Ariko nta n’umwe uzinjira mu ijuru atitanzeho igitambo. Umutima wo kwiyanga no kwitangaho igitambo ni wo ukwiriye kutubamo. Bamwe ntibarakitangaho igitambo, ngo batambire imibiri yabo ku gicaniro cy’Imana. Hahorana ihubi n’umujinya ubatera kujahagurika, bakanezeza irari ryabo, kandi bakerekeza umutima ku bibanezeza, bakirengagiza umurimo w’Imana. Abemera kwitangira igitambo kuzabona ubugingo buhoraho, bazabubona; kandi birakwiriye kububabarizwa, no guhara ikigirwamana cyose ku bwabo. Umugisha uhoraho w’agatangaza, ukomoka ku bwiza bw’Imana, utubashisha gusiga byose kandi ukaduhuza ibinezeza by’isi byose. 1 IZI1 59.2