INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
IGICE CYA 4: URUKUNDO RWA KIVANDIMWE NO GUSABANA NA KRISTO
Ni umugambi w’Imana yuko abana bayo bazagira ubumwe cyane. Mbese ntibiringiye kuzaba no mu ijuru rimwe? Mbese Kristo yigabanijemo ibice? Mbese azaha ubwoko bwe amahirwe butarakubura imyanda y’ibibi yo gukeka no kugira intonganya, abakozi bataragira umugambi umwe wo kwegurira imitima n’ubwenge n’imbaraga; mu murimo w’Imana wera cyane imbere yayo? Gusabana bitera imbaraga; naho guca ukubiri bitera intege nke. Nidufatanyiriza hamwe, tukumvikana dushakira abantu agakiza, ni ho tuzaba koko “abakozi bakorana n’Imana.” Abanga gukora bafatanyirije hamwe bakoza Imana isoni cyane. Umwanzi w’imitima anezezwa no kubabona bahora barakariranye. Bene abo bakeneye kwitoza urukundo rwa kivandimwe n’ubugwaneza bw’umutima. Iyaba babashaga gukuraho umwenda ukingirije igihe kizaza ngo barebe ingaruka yo kutumvikana byari kubatera kwihana rwose! 1 IZI1 60.1