INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
IGICE CYA 2: IGIHE CY’IMPERUKA
Turi mu gihe cy’imperuka. Ibimenyetso by’ibihe byihutira gusohora biragaragaza yuko kuza kwa Kristo kuri hafi. Iminsi turimo iteye ubwoba kandi irakomeye. Umwuka w’Imana ariho arakurwa mu isi buhoro. Ibyago n’imanza byamaze kugera ku basuzugura ubuntu bw’Imana. Amahano aba ku butaka no ku nyanja, kutumvikana kw’abantu, imiborogo y’intambara, biteye ubwoba. Birahanura kwegereza kw’ibizaba by’icyubahiro gikomeye cyane. IZI1 52.1
Ibibi bifatanyirije hamwe imbaraga zabyo kandi birashikamye. Biraterana imbaraga kugira ngo bizane amakuba aheruka akomeye cyane. Guhinduka gukomeye kugiye kubaho ku isi yacu, kandi iherezo rizihutira kuza. IZI1 52.2
Uko ibintu bimeze mu isi birerekana yuko ibihe by’amakuba bitugezeho ubu. Amagazeti ya buri munsi yuzuye iby’intambara iri hafi kubaho. Ubwambuzi buteye akaga buriyongera. Kwanga imirimo bitewe no gushaka kongerwa igihembo biraboneka hose. Ubujura n’ubwicanyi biraboneka hose. Abagabo bafite abadayimoni barica abagabo, abagore n’abana bato. Abantu batwawe ubwenge n’ibibi, kandi ibibi by’uburyo bwose birakwira cyane. IZI1 52.3
Umwanzi yagize amajyambere cyane mu byo kuyobya gukiranuka no mu byo kuzuza imitima y’abantu kwifuza inyungu yo kwikunda. “Imanza zitabera zisubizwa inyuma, no gukiranuka guhagarara kure kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.” Yesaya 59:14. Mu midugudu ikomeye hari abantu batagira ingano bafite imibereho ya gikene n’iy’ubuhanya, bari hafi yo kubura ibyokurya, badafite aho baba, kandi badafite icyo bambara; muri iyo midugudu hakabamo abafite ibirenze lby’umutima wabo wakwifuza, bafite imibereho myiza cyane yo kwinezeza, bagatangira amafaranga yabo kugura amazu arimo ibintu bya gikungu, no ku kwirimbisha, ndetse ibibi biruseho ni uko bayakoresha ku kwinezeza mu by’ubusambanyi, no ku nzoga, no ku itabi n’ibindi bintu byonona ubwonko, bigatuma ubwenge budatekereza neza, kandi bigahenebereza umutima. Imiborogo y’abantu bicwa n’inzara irazamuka ikajya imbere y’Imana, naho abantu bariho bararundanyisha ubutunzi bwinshi cyane agahato n’ubwambuzi by’uburyo bwose. IZI1 52.4
Mu gihe cya nijoro nahamagariwe kwitegereza amazu agerekeranye n’andi akarinda agera ku ijuru. Ayo mazu yishingiwe ko atabasha gushya, kandi yubakiwe gushimisha bene yo n’abubatsi. Ayo mazu arazamuka, kandi akarushaho kugera hejuru, kandi bayubakishije ibintu by’igiciro cyinshi cyane. Bene ayo mazu ntibarakibaza bati: “Mbese twabasha dute gushimisha Imana biruseho?” Uwiteka ntiyari ari mu bitekerezo byabo. IZI1 53.1
Igihe ayo mazu manini cyane yazamukaga, bene yo bishimiraga kwihimbaza kuko bari bafite ubutunzi bwo gukoresha ku byo kwinezeza no kubyutsa ishyari ry’abaturanyi babo. Ubutunzi bwinshi babonye buba bwaraturutse mu ndamu mbi, no mu kugirira nabi abakene. Bibagiwe yuko mu ijuru bandika iby’imirimo yose ikorwa; umurimo wose wo gukiranirwa wakozwe, umurimo wose w’uburiganya wandikwayo. Abantu barebye amazu manini batekerezaga yuko atabasha gushya maze baravuga bati: “Ariya mazu ari amahoro rwose.” Ariko ayo mazu yako- IZI1 53.2
ngotse nk’aho yubakishije amakakama ashonga. Imashini zizimya umuriro ntizabashije guhagarika uko kurimbura. Abantu bazimya umuriro ntibabashije kugendesha imashini zabo. IZI1 53.3
Nabwiwe yuko igihe cyo kuza k’Umwami nikigera, nta kizahinduka mu mitima y’abibona, n’abifuza. Abantu bazabona yuko ukuboko kwari gufite imbaraga yo gukiza kuzaza gufite imbaraga yo kurimbura. Nta mbaraga yo mu isi ibasha gukoma ukuboko kw’Imana mu nkokora. Nta bintu bishobora kubakishwa amazu bizabasha kubarinda kurimbuka ubwo igihe cyategetswe cy’Imana cyo guhanira abantu ko basuzuguye amategeko yayo kandi ko bishakiye icyubahiro, kizaba kigeze. IZI1 53.4
Ntihariho benshi, ndetse no mu bigisha n’abategetsi, basobanukirwa n’intandaro y’uburyo abantu bameze muri iki gihe. Abahagarariye ubutegetsi ntibashobora gusobanura ibibazo by’ingeso zamunzwe, ubukene, ubutindi, no kwiyongera kw'ibibi. Barahihibikanira ubusa batunganya ibintu ngo bibe ku rufatiro rurushijeho kuba amahoro. Iyaba abantu bitonderaga biruseho ibyo Ijambo ry’Imana ryigisha, babonye inama y’ibibarushya bibatera kwiheba. IZI1 54.1
Ibyanditswe byera bisobanura uko isi izaba imeze mbere yo kugaruka kwa Kristo. Ibyo abantu barundanisha ubutunzi bukomeye ubwambuzi n’uburiganya byanditswe ngo: “Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka. Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya, birataka; kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka nyiri ingabo. Mwaradamaraye mu isi, mwishimira ibibanezeza bibi. Mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. Umukiranutsi mwamuciriyeho iteka, muramwica, atabarwanya.” Yakobo 5:3-6. IZI1 54.2
Ariko se ni nde usoma imiburo itangwa n’ibimenyetso by’ibihe byihutira gusohora? Abakunda ibibanezeza byo mu isi bo batekereza iki? Ni guhinduka ki kuboneka mu bitekerezo byabo? Si ibiruta ibyabonekaga by’abaturage bo mu isi yo mu gihe cya Nowa. Abo mu gihe cyabanjirije umwuzure, barohamye mu mirimo n’umunezero by’isi, “ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose” (Matayo 24:39). Bari barahawe imiburo ivuye mu ijuru, ariko banga kumva. No muri iki gihe, isi yasuzuguye umuburo w’ijwi ry’Imana, irihutira kurimbuka kw’iteka. IZI1 54.3
Isi ihagaritswe umutima n’umwuka w’intambara. Ubuhanuzi bwo gice cya cumi na kimwe cya Daniyeli buri hafi kuzura neza. Bidatinze amakuba yavuzwe n’umuhanuzi agiye gutera. IZI1 54.4
“Dore Uwiteka ahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo ... kuko bacumuye amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi, n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza ...Ibyishimo bitewe n’amashako birashize; urusaku rw’abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n’inanga urashize.” Yesaya 24:1-8. IZI1 54.5
“Tubonye ishyano! Kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishobora byose. ” Yoweli 1:15. IZI1 55.1
“Nitegereje isi, mbona idafite ishusho, kandi irimo ubusa: n’ijuru na ryo nta mucyo rifite. Nitegereje imisozi miremire, mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega. Nitegereje, mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yaho yose yasenyukiye imbere y’Uwiteka kubw’uburakari bwe bukaze.” Yeremiya 4:32-36. IZI1 55.2
” Ayii, uwo munsi urakomeye, nta wundi umeze nka wo; ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo; ariko azakirokokamo.” Yeremiya 30:7. IZI1 55.3
Abari mu isi bose si ko bagiye mu ruhande rw’umwanzi ngo barwanye Imana. Bose si ko babaye ibigande. Hariho abakiranutsi bakeya babereye Imana abanyakuri, kuko Yohana yanditse ati: “Ngaba abakomeza amategeko y’Imana. ” Ibyahishuwe 14:12, . Bidatinze hazaba intambara hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Bidatinze ikintu cyose kibasha kunyeganyezwa kizanyeganyezwa, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bisigare. IZI1 55.4
Satani ni umwigishwa wa Bibiliya w’umunyamwete. Azi yuko igihe asigaranye ari kigufi, kandi ashakashaka mu buryo bwose gukora umurimo unyuranye n’umurimo w’Umwami muri iyi si. Ntibishoboka gutanga igitekerezo icyo ari cyo cyose cy’ibizaba ku bwoko bw’Imana buzaba bukiri bazima ku isi ubwo ubwiza bwo mu ijuru n’amagambo y’uburyo barenganijwe kera azaba yasubiwemo bikavangwa. Bazagendagenda mu mucyo uva ku ntebe y’ubwami y’Imana. Hazahoraho umushyikirano hagati y’isi n’ijuru babifashijwemo n’abamarayika. Kandi Satani uzaba akikijwe n’abamarayika babi, wiyitaga Imana, azakora ibitangaza by’uburyo bwose, kugira ngo ayobye intore zose, niba bishoboka. Ubwoko bw’Imana ntibuzabonera amahoro mu gukora ibitangaza, kuko Satani azigana ibitangaza bizakorwa. Ubwoko bw’Imana bwageragejwe bukanyuzwa mu ruganda buzakura imbaraga mu kimenyetso kivugwa mu Kuva 31:12-18. Bakwiriye guhagarara bashikamye ku ijambo rizima ryitwa: “Handitswe ngo.” Uru ni rwo rufatiro gusa babasha guhagararaho amahoro. Abishe isezerano basezeranye n’Imana kuri uwo munsi bazaba badafite Imana kandi badafite ibyiringiro. IZI1 55.5
Abasenga Imana, ikizabamenyekanisha cyane cyane ni itegeko rya kane kuko ari ryo kimenyetso cy’imbaraga y’Imana yo kurema n’igihamya umuntu uyubaha. Abanyabibi bazamenyekanira ku kurimbura urwibutso rw’Umuremyi no gushyira hejuru inyigisho z’i Roma. Mu itangira ry’ intambara, Abakristo bose bazagabanywamo amatsinda abiri, abakurikiza amategeko y'Imana bakagira no kwizera nk’ukwa Yesu, n’abasenga inyamaswa n’igishushanyo cyayo, kandi bakakira ikimenyetso cyayo. Ni bwo itorero n’ubutegetsi bizafatanyiriza imbaraga zabyo hamwe guhatira bose, “aboroheje n’abakomeye,” n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata,” gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa, ubwoko bw’Imana bwo ntibuzagishyirwaho. Ibyahishuwe 13:16. IZI1 56.1
Umuhanuzi wo ku kirwa cya Patimosi yitegereje abanesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri, bafite inanga z’Imana: baririmba indirimbo ya Mose n’Umwana w’Intama. Ibyahishuwe 15:2. IZI1 56.2
Ibigeragezo n’amakuba biteye ubwoba bitegereje ubwoko bw’Imana. Amahanga atewe umuvurungano n’intambara, uhereye ku mpera imwe y’isi ukagera ku yindi. Ariko igihe cy’amakuba kigiye kuza nikigera hagati igihe cy’umubabaro utigeza kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho, ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe buzahagarara butanyeganyega. Satani n’ingabo ze ntibazabasha kubarimbura, kuko abamarayika barusha bose imbaraga bazabarinda. IZI1 56.3