INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

11/79

IGICE CYA 1: IYEREKWA RYEREKEYE INGORORANO Y’ABAKIRANUTSI

(Iyerekwa ryanjye rya mbere)

Igihe nasengeraga ku gicaniro cy’umuryango, Umwuka Wera yanjeho, maze mera nk’uzamuwe hejuru, nkuwe ku isi y’umwijima. Mpindukirira kureba abategereje kugaruka kwa Yesu bari ku isi; ariko sinababona ari nabwo ijwi ryambiraga riti: “Ongera urebe, kandi urebe hejuru biruseho hato.” Numvise ibyo nubura amaso, mbona inzira igororotse kandi ifunganye iturutse ku isi. Ako kayira ni ko abategereje banyuragamo berekeza mu murwa wari ku iherezo ry’iyo nzira. Inyuma yabo ku itangiriro ry’iyo nzira hari umucyo urabagirana ubamurikira, uwo mucyo marayika yambwiye ko ari wo rusaku rwa mu gicuku. Uyu mucyo warabagiranaga mu nzira yose kandi ukaboneshereza ibirenge byabo kugira ngo badasitara. Iyo bakomezaga guhanga amaso kuri Yesu wari un imbere yabo abayobora ku murwa, babaga amahoro. Ariko bidatinze bamwe batangiye kunanirwa, maze bavuga yuko umurwa uri kure cyane, bibwira yuko bari bakwiriye kuba bamaze kuwinjiramo. Hanyuma Yesu abakomeresha gushyira hejuru ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, maze mu kuboko kwe havamo umucyo wamurikiraga iryo tsinda ry’abategereje, maze bararangurura bati: “Haleluya.” Abandi bihakana vuba wa mucyo wan inyuma yabo maze bavuga yuko Imana atariyo yabayoboye ngo ibageze aho. Wa mucyo wari inyuma yabo urazima, basigara bashyize ibirenge byabo mu mwijima w’icuraburindi, barasitara, babura icyapa cyo kubayobora kandi babura Yesu, bateshuka inzira bagwa mu mwijima no mu isi mbi byari hasi yabo. Bidatinze twumva ijwi ry’Imana rimeze nk’amazi menshi asuma, maze iryo jwi ritubwira umunsi n’isaha Yesu azagarukiraho. Abera bari bakiriho bagera ku bihumbi 144 bamenya kandi basobanukirwa n’iryo jwi, mu gihe abanyabibi bo bibwiye yuko ari uguhinda kw’inkuba n’igishitsi cy’isi. Ubwo Imana yavugaga iby’igihe, yadusutseho Umwuka Wera, maze mu maso hacu hatangira kurabagiranishwa n’ikuzo ry’Imana, nk’uko Mose yari ameze ubwo yamanukaga umusozi wa Sinayi. IZI1 46.1

Ba bantu ibihumbi 144 bose bari bashyizweho ikimenyetso kandi bunze ubunze rwose. Ku ruhanga rwabo hari handitsweho, “Imana na Yerusalemu Nshya,” kandi hariho n’inyenyeri irabagirana iriho izina rishya rya Yesu. Igihe twari tunezerewe, turi mu mwanya wera ba banyabibi baraturakariye kandi bashakaga kudusumira ngo batujugunye mu nzu y’imbohe. Ubwo ni bwo natwe twazamuraga amaboko yacu mu izina ry’Uwiteka maze ababi bagwa hasi barambaraye batagira ubaramira. Ubwo ni bwo abo mu isinagogi ya Satani bamenye ko Imana yadukunze twebwe abashoboraga kozanya ibirenge kandi tukaramukanya na bene Data mu ndamutso yera, maze bikubita ku birenge byacu bararamya. IZI1 47.1

Mu kanya gato twerekeza amaso yacu iburasirazuba, kuko twari tubonye agacu gatoya kirabura, kangana n’igice cy’ikiganza, maze twese tumenya ko ari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Twese dutumbira ako gacu dufite ituza cyane kuko uko karushagaho kwigira hafi ari na ko karushagaho kugira umucyo, gafite ubwiza, kandi kakarushaho kugira ubwiza kugeza ubwo kabaye igicu kinini cyera. Ku ruhande rwo hasi cyasaga n’umuriro; hejuru y’icyo gicu hari umukororombya, naho impande hari abamarayika ibihumbi cumi, baririmba indirimbo y’agahebuzo; kandi kuri icyo gicu ni ho Umwana w’umuntu yari yicaye. Umusatsi we wan umweru kandi utendera ku ntugu ze; ndetse ku mutwe we hari hatamirijwe amakamba menshi. Ibirenge bye byasaga n’umuriro; kandi mu kuboko kwe kw’iburyo yari afite umuhoro utyaye; mu kw’ibumoso afite impanda yacuzwe mu ifeza. Amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, yashakishaga abana be aho bari hose. Nuko mu maso yose haracya, naho mu ya ba bandi banze Imana hacura umwijima. Nuko twese turangururira icyarimwe tuti: “Ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe? Mbese aho umwambaro wanjye uraho utagira ikizinga?” Hanyuma abamarayika bareka kuririmba, habaho umwanya wo guceceka guteye ubwoba, ubwo ni bwo Yesu yavugaga ati: “Abafite amaboko atanduye n’imitima iboneye ni bo bazabasha guhagarara badatsinzwe; Ubuntu bwanjye burabahagije.” Ibyo bituma mu maso hacu harabagirana, maze imitima yose isabwa n’umunezero. Ubwo igicu cyarushagaho kwegera isi, abamarayika bongeye guhanika indirimbo. IZI1 47.2

Noneho igihe Yesu yamanukaga ku bicu agoswe n’ibirimi by’umuriro, ya mpanda ye y’ifeza yaravuze. Yerekeza amaso ye ku bituro by’abera basinziriye, nuko yubura amaso ye azamura n’amaboko ayatunga ku ijuru, ararangurura ati: “Nimukanguke! Nimukanguke! Yemwe abasinziriye mu mukungugu mwe, nimuve mu bituro.” Nuko habaho igishyitsi gikomeye, ibituro birakinguka abapfuye bavamo bambaye kudapfa. Ba bantu 144.000 babonye incuti zabo bari baratandukanyijwe n’urupfu batera hejuru bati: “Haleluya.” Muri ako kanya turahindurwa tujyananwa na bo gusanganirira Umwami mu kirere. IZI1 47.3

Twese tujyanwa mu gicu, kandi tumara iminsi irindwi tuzamuka twerekeje iyo ku nyanja y’ibirahuri. Nuko Yesu azana amakamba, ayatamiriza ku mitwe yacu n’ukuboko kwe kw’iburyo. Aduhereza inanga z’izahabu n’imikindo yo kunesha. Kuri iyo nyanja y’ibirahuri ni ho ba bantu 144000 bahagaze bayikikije mu buryo bunogeye amaso. Bamwe muri bo bari bafite amakamba arabagirana cyane, abandi bafite atarabagirana cyane. Amakamba amwe yagaragaraga ko aremerejwe n’inyenyeri nyinshi zitatsweho, naho andi ariho inyenyeri nke. Bose bari banyuzwe rwose n’amakamba yabo. Kandi bose bari bambaye igishura byera kuva ku ntugu kugera ku birenge. Ubwo twagendaga twerekeje ku nyanja y’ibirahuri tugana ku irembo ry’umurwa, abamarayika bari badushagaye. Yesu arambura ukuboko kwe gukomeye kw’ubwiza, afata kuri ya marembo arimbishijwe imaragarita, akingura urugi rwikaraga ku mapata yarwo arabagirana, maze arwigizayo aratubwira ati: “Mwameshe ibishura IZI1 48.1

byanyu mu maraso yanjye, mwahagarariye ukuri kwanjye mutajegajega, nimwinjire.” Twese turinjira maze twiyumvamo uburenganzira busesuye muri uwo murwa. IZI1 48.2

Muri uwo murwa twahabonye igiti cy’ubugingo n’intebe y’ubwami y’Imana. Ku ntebe y’Imana haturukaga uruzi ruboneye rw’amazi y’ubugingo, kandi hakurya no hakuno y’urwo ruzi hari igiti cy’ubugingo. Ku nkengero imwe y’urwo ruzi hari igiti cy’inganzamarumbo no ku yindi hari ikindi. Byombi byari byiza kandi bitatswe izahabu irabagirana. Ku ikubitiro nibwiye ko nabonye ubwoko bubiri bw’ibiti. Nongeye kwitegereza mbona ko ibyo biti bifataniye mu bushorishori bwabyo bikaba igiti kimwe. Icyo cyari igiti cy’ubugingo cyari hakurya no hakuno y’uruzi rw’ubugingo. Amashami yacyo yari abogamiye aho twari duhagaze, kandi imbuto zacyo zari nziza cyane; zisa n’izahabu ivanze n’umuringa. IZI1 48.3

Twese tujya munsi y’icyo giti turicara kugira ngo turebe ubwiza bw’aho hantu. Muri icyo gihe bene Data Fitch na Stockman bari barabwirije ubutumwa bwiza bw’ubwami, kandi Imana ikaba yari yaremeye ko bipfira kugira ngo ibakize, baje kudusanga, batubaza ibyo twanyuzemo mu gihe bari basinziriye. Twagerageje kwibuka amakuba akomeye twanyuzemo ariko yari angana urwara agereranyijwe n’ikuzo rihoraho kandi ritarondoreka byari bituzengurutse ku buryo tutabasha kubivuga, maze twese turarangurura tuti : “Haleluya, ijuru ni iry’igiciro cyinshi.” Maze inkomanizo z’imiryango y’ijuru ziranyeganyega. IZI1 49.1

Yesu aturangaza imbere twese turamanuka tuva mu murwa twerekeza kuri iyi si, ku musozi munini cyane kandi w’icyubahiro. Uwo musozi ntiwashoboye kwihanganira Yesu wari uwuhagazeho, maze usadukamo kabiri, haba ikibaya kinini cyane. Hanyuma turebye hejuru tubona ururembo runini, rufite imfatiro cumi n’ebyiri, n’amarembo cumi n’abiri, atatu atatu kuri buri ruhande, kandi kuri buri rembo hari umumarayika. Twese turarangurura tuti: “Ururembo, ururembo rukomeye, ruraje, ruje ruturuka ku Mana mu ijuru.” Maze ruraza, ruhagarara aho twari duhagaze. Nuko dutangira kwitegereza ibyiza byari hanze y’urwo rurembo. Muri rwo nahabonye amazu meza cyane yasaga n’ifeza, atewe inkingi enye zishyizweho imaragarita zifite ubwiza buhebuje bwo kurebwa. Muri yo ni ho abera bajyaga gutura. Mu nzu yose harimo ububiko busizwe zahabu. Nabonye benshi mu bera binjira muri ayo mazu, bakuramo amakamba yabo arabagirana, bayashyira kuri ubwo bubiko, nuko barasohoka bajya mu murima wari ukikije inzu kugira ngo bagire ibyo bakora ku butaka, bitari nk’uko dukora hano mu isi. Oya rwose ! Umucyo utangaje warabagiranaga ku mitwe yabo bose, kandi bakomezaga kurangurura basingiza Imana. IZI1 49.2

Nabonye undi murima wuzuyemo uburabyo bw’amoko yose, kandi ubwo nabucaga nararanguruye nti: « Ntibuzigera bwuma. » Hafi aho nahabonye umurima urimo ibyatsi birebire binogeye amaso. Byahoraga bitoshye kandi uko byahungabanaga byitegeye ubwiza bw’Umwami Yesu, byavagaho umucyo usa n’ifeza n’izahabu. Hanyuma twinjira mu wundi murima urimo inyamaswa z’ubwoko bwose. Intare, umwana w’intama, ingwe, n’ikirura byose byari bibanye mu mutekano. Tuzinyura hagati, maze zidukurikira zituje. Hanyuma twinjira mu ishyamba ritari nk’ishyamba ricuze umwijima ryo muri iyi si; ahubwo ryari ishyamba ryuzuye umucyo n’ubwiza buhebuje. Amashami y’ibiti byo muri ryo yahungabaniraga hirya no hino, maze twese turarangurura tuvuga tuti: « Tuzigumira muri iri shyamba, twiryamire muri ibi biti. » Duca iryo shyamba, kuko twerekezaga ku musozi Siyoni. IZI1 49.3

Ubwo twari mu rugendo, twahuye n’itsinda ry’abantu na bo batumbiriye ubwiza bw’aho hantu. Nuko mbona inshunda z’imyambaro yabo zitukura; amakamba yabo arabagirana; kandi amakanzu yabo yeraga nk’urubura. Tubaramukije mbaza Yesu abo ari bo. Ambwira yuko ari abishwe ari we bazira. Bari bari kumwe n’abana batagira ingano; nabo bari bafite inshunda zitukura ku myambaro yabo. Umusozi Siyoni wari imbere yacu, kandi kuri uwo musozi hari urusengero rwiza cyane, kandi rwari rukikijwe n’indi misozi irindwi yari iriho indabo nziza za roza n’amaroma. Mbona twa twana duterera, cyangwa twashaka tukagumkisha utubaba twatwo, tukagwa mu mpinga z’iyo misozi maze tugaca ubwo burabyo budateze kuma na rimwe. Iruhande rw’urwo rusengero, hari ibiti by’amoko yose birimbishije aho hantu, birimo imizabibu, imikomamanga, imyerayo, imitini n’imikindo. Ndetse amashami y’imitini yari acuramye hasi aremerewe n’imbuto zawo. Ibyo byose byatumaga aho hantu hose haba ah’igikundiro. Maze tugiye kwinjira mu rusengero, Yesu arangurura ijwi rye ryiza cyane aravuga ati: “Abinjira aha hantu ni abantu 144,000 gusa;” maze natwe turangurura tuvuga tuti: “Haleluya:” IZI1 50.1

Urwo rusengero rwari rufashwe n’inkingi ndwi, kandi zose ari izahabu irabagirana, zitatsweho imaragarita nziza cyane. Ibyo bintu bitangaje nahabonye sinashobora kubisobanura. Iyo mbasha kuvuga ururimi rw’i Kanani, nari kubasha gusobanura bike mu byiza byaho. Nahabonye ibisate by’amabuye byanditsweho amazina ya ba bandi ibihumbi 144. Kandi yari yanditswe mu nyuguti z’izahabu. Tumaze kwitegereza ubwiza bw’urwo rusengero, twarasohotse, maze Yesu aradusiga ajya mu rurembo. Bidatinze twongera kumva ijwi rye rinezeza rivuga riti: “Bwoko bwanjye nimuze, mwavuye mu mubabaro ukomeye, kandi mwakoze ibyo nshaka; mubabazwa babampora, nimwinjire dusangire, kuko ngiye gukenyera, nkabahereza.” Natwe turangururira rimwe tuti : “Haleluya! Ikuzo ribe iry'Imana!” Nuko twinjira mu rurembo. Maze mbona ameza akozwe mu ifeza nziza; yari afite uburebure bwa kilometero nyinshi, ariko amaso yacu yabashaga kuyareba akayaheza. Mbona imbuto z’igiti cy’ubugingo, manu, imbuto z’imitini, imizabibu, amakomamanga, amaseri y’imbuto n’andi moko menshi y’imbuto. Nasabye Yesu kunkundira kurya kuri izo mbuto. Yaramwiye ati: “Si ubu. Abariye kuri izi mbuto ntibaba bagisubiye mu isi ukundi. Ariko nuba umukiranutsi, hasigaye igihe gito ukazarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kandi ukanywa ku mazi ya ya soko.” “Kandi arambwira ati: “Ukwiriye kongera gusubira ku isi maze ukabwira abandi ibyo naguhishuriye.” Nuko marayika angarurana ubwitonzi kuri iyi si y’umwijima. Rimwe na rimwe njya nibwira ko ntakwiriye kuguma kuri iyi si ukundi kuko ibyaho byose ari umwaku. Kandi ndi mu bwigunge kuri iyi si bitewe n’uko nabonye igihugu kirushijeho kuba cyiza. Iyo ngira amababa nk’ay’inuma, mba ngurutse nkigira kwiruhukira! IZI1 50.2