INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

2/79

IBIBANZA

Umurimo we usobanurwa na Hoseya mu buryo burushijeho kumvikana agira ati: “Uwiteka yavanye Isirayeli mu Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga.” Hoseya 132:13 IZI1 8.3

Umuhanuzi si umuntu utorwa na bagenzi be, cyangwa ngo yitore. Gutoranyiriza umuntu kuba umuhanuzi ni iby’Imana ubwayo, ni yo yonyine ibasha kureba no kumenya umutima w’umuntu. Dusanga ko hari impamvu ikomeye yatumye Imana itora abagabo igatora n’abagore ibihe bitari bimwe ngo bayivugire muri iyo myaka yose y’igitekerezo cy’ubwoko bwayo. IZI1 8.4

Abo bahanuzi, abo bagabo n’abo bagore batoranyijwe n’Imana kugira ngo babe umuyoboro wo kuvugiramo, baravuze kandi bandika ibyo Imana yabahishuriye mu iyerekwa ryera. Ijambo ryiza ry’Imana ririmo ubutumwa bwabo. Muri abo bahanuzi ni ho umuryango w’abantu wabashishijwe kumenya iby’intambara ikomeza kwiyongera yo mu mitima y’abantu, ari yo ntambara iri hagati ya Kristo n’abamarayika be na Satani n’abamarayika be. Tumenyeshwa iby’iyi ntambara mu minsi y’imperuka y’isi, n’iby’uburyo bwaringanijwe n’Imana bwo kurinda umurimo wayo no gutunganya ingeso z’abazaba bari mu itsinda ry’abagabo n’abagore bategereje gusanganira Umwami wabo. IZI1 8.5

Intumwa, ari zo banditsi baheruka ba Bibiliya, zaduhaye ishusho igaragara neza y’ibizaba mu minsi y’imperuka. Pawulo yavuze iby’“ibihe birushya,” na Petero aburira abantu iby’abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, bavuga bati: “Isezerano rye ryo kuza kwe riri he?” Itorero ryo muri iki gihe rikwiriye kurwana intambara kuko Yohana yabonye Satani “ajya kurwanya abasigaye bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.” Ibyahishuwe 12:17. IZI1 8.6

Abo banditsi ba Bibiliya babonye ko yari inama y’Imana yo gutanga umucyo unyujije iyawo nzira no gufasha ubwoko bwayo Kristo ataraza. IZI1 9.1

Pawulo avuga ko itorero ritegereje ryitegura kuza kwa Kristo... (ari ryo Torero ry’Abadiventisiti) ritazabura impano yose (1 Abakorinto 1:7, 8). Ribasha gufatanya, rigashyika, rigaheshwa umugisha n’ubuyobozi bwiza kandi n’impano y’Umwuka w’ubuhanuzi, kuko muri ryo habasha kuboneka intumwa, abahanuzi, ababwirizabutumwa, abungeri n’abigisha. Abefeso 4:11. IZI1 9.2

Intumwa Yohana avuga ko Abakristo bo mu itorero riheruka, “Itorero ryasigaye”, ari bo “bakomeza amategeko y’Imana” (Ibyahishuwe 12:17) bityo abita itorero rikomeza amategeko. Iryo torero ryasigaye rizagira kandi “guhamya kwa Yesu” ari ko “mwuka w’ubuhanuzi.” Ibyahishuwe 19:10. IZI1 9.3

Birumvikana neza noneho ko mu nama y’Imana, itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ari ryo torero ry’ubuhanuzi, ryajyaga kugira Umwuka w’ubuhanuzi mu gihe ryatangiraga kubaho. Ni ikintu gikwiriye rwose ko Imana ivugana n’ubwoko bwayo mu minsi y’imperuka, ubwo intambara yiyongera cyane, kandi ibihe bikaba biruhije, nk’uko yavuganaga n’ubwoko bwayo mu bihe by’akaga muri iyo myaka ya kera amagana menshi ashize. IZI1 9.4

Kandi igihe iri torero ry’ubuhanuzi, ari ryo torero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ryatangiraga kubaho mu gihe cyavuzwe n’ubuhanuzi mu myaka isaga ijana ishize, ijwi ryumvikanye muri twe rivuga riti: “Imana yanyerekeye mu iyerekwa ryera.” IZI1 9.5

Ayo ntiyari amagambo yo kwirata, ahubwo yari amagambo y’umukobwa w’inkumi, wari ufite imyaka cumi n’irindwi y’ubukuru wari uhamagariwe gukorera Imana. Iryo jwi ryumvikanye muri twe rimara imyaka mirongo irindwi rikora umurimo wo gukiranuka, riyobora, rihana, ryigisha. Kandi iryo jwi riracyumvikana muri iki gihe rivugira mu mpapuro ibihumbi zatugezeho zituruka ku ikaramu itananirwa y’intumwa y’Imana yatoranyijwe, ari yo Madame Ellen G. White. IZI1 10.1