INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Iyerekwa ryerekeye intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani
Inzu ntoya y’ishuri yari mu mujyi mu ruhande rw’iburasirazuba bwa Amerika yari yuzuyemo abagabo n’abagore ku gicamunsi cy’umunsi wa mbere, mu kwezi kwa gatatu kugeza hagati mu mwaka 1858, ubwo bari bateraniye kubwirizwa. Umukambwe James White yahambishaga umuhungu w’umusore, abwiriza ikibwizwa cyo guhamba. Igihe yari arangije kubwiriza, Madame E.G White yahatiwe kugira amagambo make abwira ababorogaga. Arahagumka ahagararira ku birenge bye, avuga amagambo umunota umwe cyangwa ibiri maze hanyuma amara akanya acecetse. Abantu baramutumbiriye bategereza kumva amagambo akurikiyeho amuva mu kanwa. Ubwo bumvaga avuze cyane gatatu kandi arushaho kurangurura ijwi agira ati: “Imana ihimbazwe!” barikanze. Ubwo Madame Ellen G. White yari mu iyerekwa. IZI1 10.2
Umukambwe White abwira abantu iby’iyerekwa rindi Madame White yigeze guhabwa. Abasobanurira iby’iyerekwa yabonye uhereye igihe yari akin inkumi afite imyaka cumi n’irindwi. Ababwira ko nubwo amaso ye yari akanuye, kandi asa n’aho yari atumbiriye ikintu kiri kure ho hato, yari atazi aho ari rwose kandi nta cyo yari azi cy’ibihakorwa byose. Avuga amagambo yanditswe mu Kubara 24:4,15 aho dusoma iby’umuntu “wumva amagambo y’Imana, akamenya ubwenge bw’Isumbabyose, uwerekwa Ishobora byose, uwikubita hasi akagira amaso areba.” IZI1 10.3
Yasobanuriye abo bantu ko igihe ari mu iyerekwa adahumeka maze abumbura muri Daniyeli 10:17 asoma ibyabaye kuri Daniyeli ari mu iyerekwa. Yaravuze ati: “Kuko nta ntege ngifite, kandi ntagihumeka neza.” Hanyuma Umukambwe White ahamagarira ababishaka kuza gusuzuma Madame White igihe yari mu iyerekwa. Yahoraga yemerera abashaka kumureba, kandi byari kumunezeza iyo hagira umuvuzi uboneka akamusuzuma ari mu iyerekwa. IZI1 10.4
Igihe abantu bari bamwegereye, babashije kubona Madame White adahumeka, nyamara umutima ugakomeza gutera neza kandi uruhu rwo ku matama ye rwari nk’uko yari asanzwe ameze. Bazanye indorerwamo bayifatira ku maso ye, ariko nta cyuya cyayijeho. Hanyuma bazana itara bararikongeza maze barifatira ku mazuru no ku munwa we. Ariko icyo kirimi cy’umuriro gihagarara neza, nticyanyeganyega. Abantu bamenya ko adahumeka. Agendagenda mu cyumba, akereka-nisha amaboko ye neza avuga atangarira ibyo yerekwa. Yabanje kubura intege nka Daniyeli, hanyuma ahabwa imbaraga z’indengakamere. Reba Daniyeli 10:7,8,18,19. IZI1 11.1
Madame White yamaze amasaha abiri mu iyerekwa. Yamaze amasaha abiri atararuhuka na rimwe. Nuko inzozi zirangiye, ahumeka umwuka mwinshi arorera nk’umunota umwe arongera arahumeka, bidatinze akomeza guhumeka uko bisanzwe. Muri icyo gihe atangira kumenya abari aho, agarura akenge, amenya ibyamubayeho . IZI1 11.2
Umuntu wahoraga abona Madame White ari mu iyerekwa ni Madame Marita Amadon. Avuga aya magambo akurikiyeho ati: IZI1 11.3
“Igihe yerekwaga amaso ye yararebaga. Ntiyahumekaga ariko yazamuraga intugu neza akanyeganyeza amaboko n’ibiganza afite ubwenge bumenya ibyo areba. Ntibyashobokeraga umuntu uwo ari we wese kunyeganyeza amaboko ye cyangwa ibiganza. Kenshi yavugaga amagambo wenyine, ubundi akavuga amagambo yerekeye ibyo yerekwa, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi abibwira abamuzengutse. IZI1 11.4
“Ijambo rya mbere yavugaga ari mu iyerekwa ryari ‘Ubwiza’ ukabanza kuryumvira hafi, maze hanyuma agakomeza agabanya ijwi agenda asa n’uri kure. Iryo jambo rimwe na rimwe yarisubiragamo.... IZI1 11.5
Igihe yabaga agiye mu iyerekwa ababaga bari aho ntibikangaga; nta kintu cyateraga ubwoba. Ahubwo cyabaga ikintu cyo kurebwa cyubashywe gituje... IZI1 12.1
Igihe iyerekwa ryarangiraga, maze akabura umucyo wo mu ijuru uko wari uri, akongera akagaruka ku isi, yatakaga cyane asuhuza umutima umwanya munini, agahumeka bwa mbere uko bisanzwe avuga ati: “U-M-W-I-J-I-M-A-” Hanyuma agatentebuka kandi akabura intege. IZI1 12.2
Ariko dukwiriye gusubira ku gitekerezo cyacu cy’iyerekwa ryamaze amasaha abiri mu nzu y’ishuri. Madame White yanditse iby’iryo yerekwa ati: IZI1 12.3
“Byinshi cyane mu byo nan nareretswe mu myaka cumi byerekeye intambara ikomeye hagati y’ingoma ya Kristo n’iya Satani, nongeye kubyerekwa. maze mbwirwa kubyandika.” IZI1 12.4
Mu iyerekwa byasaga kuri we n’aho yari umuhamya w’ibyo yamenyeshejwe. Bwa mbere yasaga n’uri mu ijuru, maze areba iby’icyaha no kugwa kwa Lusiferi. Hanyuma areba ibyo kuremwa kw’isi kandi abona ababyeyi bacu ba mbere bari mu rugo rwabo rwo muri Edeni. Yababonye bemera ibishuko inzoka yabashutse maze birukanwa mu murima wari urugo rwabo. Igitekerezo cya Bibiliya cyanyujijwe imbere ye gikurikirana vuba vuba. IZI1 12.5
Yabonye ibyabaye ku bakurambere n’abahanuzi b’Abisirayeli. Nuko abona imibereho n’urupfu by’ Umukiza wacu Yesu Kristo, no kujya mu ijuru kwe aho yakoze umurimo wo kutubera umutambyi Mukuru uhercye icyo gihe. Hanyuma y’ibyo abona abigishwa bajya kwamamaza ubutumwa babugeza ku mpera z’isi. Mbega uko ibyo byakurikiwe n’ubuhakanyi hanyuma hakabaho igihe cy’umwijima! Hanyuma abonera mu iyerekwa iby’ubugorozi bw’abagabo n’abagore b’abanyangeso nziza bapfuye barwanirira ukuri. Yeretswe iby’urubanza rwatangiye mu mwaka wa 1844 kugeza mu gihe cyacu, nuko hanyuma ajyanwa mu by’igihe kizaza, abona kuza kwa Kristo aziye mu bicu byo mu ijuru. Yabonye iby ‘ imyaka igihumbi n’iby’isi yagizwe nshya. IZI1 12.6
Madame White amaze kugaruka iwe yalangiye kwandika ibyo bintu by’ukuri yabonye, yandika n’ibyo yumviye mu iyerekwa. Hashize nk’amezi alandatu agatabo gato k’impapuro 219 kasohotse mu icapiro kitwa1 “Intambara Ikomeye hagati ya Kristo n ‘abamarayika be na Satani n ‘abamarayika be.” IZI1 13.1
Ako gatabo gato kakiranywe ubwuzu kuko kasobanuraga mu kuri cyane ibintu bizaba biri imbere y’itorero kandi kagahishura imiga-mbi ya Satani n’uburyo azagerageza kuyobya itorero n’isi mu ntambara iheruka y’isi. Abadiventisiti barishimye cyane kuko Imana yavuganaga na bo muri iyi minsi y’mperuka mu Mwuka w’ubuhanuzi, nk’uko yari yarabiseze-ranye rwose ko izangenza ityo. IZI1 13.2
Amakuru y’intambara ikomeye yanditswe mu magambo ahiniye bugufi cyane mu gatabo gato kitwa “Impano z ‘Umwuka“ 2 yaje kwandikwa hanyuma mu mugabane uheruka w’igitabo cyitwa “Inyandiko z’Ibanze za Madame White“ 3 kandi abasha kuhaboneka no muri iki gihe IZI1 13.3
Ariko uko itorero ryakuraga n’ibihe bigahita, Uwiteka yagaragaje igitekerezo cy’intambara ikomeye yerekana ikintu kimwe kimwe mu buryo burushijeho gukomera mu mayerekwa menshi yiyungikanyaga, maze Madame White yongera kubyandika ubwa kabiri hagati y’umwaka wa 1870 n’uwa 1844 mu bitabo bine byitwa “Unwuka w'Ubuhanuzi“ 4 Igitabo cyitwa “Igitekerezo cyo Gucungurwa.”5 kigaragaza imigabane y’ingenzi iruseho y’igitekerezo cy’intambara ikomeye cyava-nywe muri ibi bitabo. Iki gitabo cyanditswe mu ndimi nyinshi cyereka abantu benshi ibyerekanywe muri iryo yerekwa ry’intambara ikomeye. Hanyuma kandi Madame White yanditse iby’intambara ikomeye abirambuye avuga akantu kose mu bitabo bitanu by’”Intambara yabaye Uruhererekane guhera Isi ikiremwa kugeza mu isi nshya”.. ..ari byo: Abakurambere n ‘Abahanuzi, Abahanuzi n ‘Abami, Uwifunzwa Ibihe byose, Ibyakozwe n ‘Intumwa, n ‘Intambara ikomeye. IZI1 13.4
Ibi bitabo birimo igitekerezo cya Bibiliya uhereye ku kuremwa ku isi ukageza mu gihe cy’Ubukristo kandi bigakomeza icyo gitekerezo kugeza ku iherezo ry’igihe, bigaragaza umucyo ukomeye kandi bigatera ubutwari. Ibyo ni byo bitabo bifasha Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi kuba “Abana b’Umucyo” n’Abana b’amanywa.” Muri ibyo ni ho tubonera gusohozwa kw’ibi byiringiro bigira biti: IZI1 14.1
“Ni ukuri, Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b ‘abahanuzi ibihishwe byayo” Amosi 3:7 IZI1 14.2
Madame White avuga uburyo umucyo yanditswe muri ibi bitabo birimo igitekerezo cy’intambara ikomeye wamugezeho: IZI1 14.3
“Mu mucyo w’Umwuka Wera ni ho hagaragariye intambara y’urudaca iri hagati y’icyiza n’ikibi maze ihishurirwa umwanditsi w’izo mpapuro. Ibihe byinshi nemerewe kureba umurimo w’intambara ikomeye yo ku ngoma nyinshi zitari zimwe, intambara ya Kristo, Umwami w’ubugingo nyiri agakiza kacu, na Satani umwami w’ibibi, inkomoko y’icyaha, umugome wa mbere wagomeye amategeko yera y’Imana. IZI1 14.4
“Ubwo Umwuka w’Imana yakinguriraga ubwenge bwanjye ukuri gukomeye kw’ijambo ryayo n’ibintu byabaye n’ibyo mu gihe kizaza, nategetswe kumenyesha abandi ibyo neretswe, ntegekwa kwandika igitekerezo cy’intambara yabaye mu gihe cyashize, cyane cyane nkabimenyekanishiriza gukwiza umucyo werekeye intambara yihutira kuza yo mu minsi izaza. IZI1 14.5