INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

1/79

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

INTERURO

KWITEGURA GUSANGANIRA KRISTO

Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose bategereje cyane n’ubwuzu bwinshi igihe Yesu azaza kubajyana iwabo heza aho yagiye kubategurira. Muri ayo mazu yo mu ijuru ntihazongera kuba icyaha, nta mibabaro, nta nzara, nta bukene, nta ndwara, kandi nta rupfu. IZI1 7.1

Ubwo intumwa Yohana yitegerezaga amahirwe abizera bategereje ntiyabashije kubona uko yabivuga, ahubwo aravuga ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze rwatumye twitwa abana b’Imana... Ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurereka-nwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we. “1 Yohana 3:1, 2. IZI1 7.2

Gusa na Yesu mu ngeso ni yo migambi Imana ifitiye ubwoko bwayo. Uhereye mu itangiriro yari inama y’Imana ngo abakomoka ku muntu yaremye ku ishusho yayo barusheho kugira ingeso z’Imana. Kugira ngo ibyo bisohore, ababyeyi bacu ba mbere ubwo bari muri Edeni bigishwaga na Kristo n’abamarayika bakavugana barebana amaso ku maso. Ariko umuntu amaze gukora icyaha ntiyongeye kuvugana n’abo mu ijuru barebana muri ubwo buryo. IZI1 7.3

Kugira ngo umuntu atabura umuyobora, Imana yatoranyije ubundi buryo bwo guhishurira ubwoko bwayo imigambi yayo... iyinyujije mu bahanuzi... Abagabo n’abagore bashyira abantu ubutumwa yabahaye kujyana. Imana yasobanuriye Abisirayeli iti: “Niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.” Kubara 12:6. IZI1 7.4

Imigambi y’Imana ni uko ubwoko bwayo bukwiriye kubwirwa no kumurikirwa ngo bwe kumenya no gusobanukirwa iby’ibihe bugezemo gusa, ahubwo bumenye n’ibigiye kuzaza na byo. “Ni ukuri, Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”Amosi 3:7. IZI1 7.5

Ibi bigaragaza itandukaniro ry’abantu b’Imana, ari bo “bana b’umucyo”, (1 Abatesalonike 5:5) n’abantu b’isi. IZI1 8.1

Umurimo w’umuhanuzi uvuga byinshi biruta iby’ubuhanuzi bw’igihe kizaza. Mose umuhanuzi w’Imana wanditse ibitabo bitandatu byo muri Bibiliya yanditsemo bikeya cyane byerekeye igihe kizaza. IZI1 8.2