Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Imana Iha Ubwenge N’Ubuhanga Ishvanga Yatoranije
Kubaha amategeko y’Imana byagombaga gutuma kugubwa neza kwabo gutangirirwa n’amahanga yari abazengurutse. Imana yajyaga kubakuza no kubashyira hejuru ku bwo kubaha amategeko yayo. Iyo baza kuyumvira bajyaga kurindwa indwara zabujije amahoro n’amahwemo andi mahanga. Icyubahiro cy’Imana n’imbaraga zayo byajyaga kugaragarira mu kugubwa neza kwabo. Bajyaga kuba ishyanga rirusha andi yose yo ku isi gukomera. IyK 139.5
Kristo yakoresheje Mose, maze abereka umugambi w’Imana abasobanurira n’icyatuma bagubwa neza, ati “Uwiteka Imana yawe yagutoranije mu mahanga kugira ngo uyibere ubwoko yironkeye. Nuko ujye witondera ibyategetswe n’amategeko, n’amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire... Uwiteka Imana yawe ikomeze kugusohoreza isezerano no kukugirira ibambe yarahiye basekuruza wanyu ko izakugirira. Izaguhe umugisha, ikugwize, igwize imbuto zo mu nda yawe n’amavuta ya elayo yawe, ... n’inka zawe n’imikumbi yawe.... Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose .... Uwiteka azagukuramo indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyamisiri. ” Gutegeka kwa Kabiri 7 :6-15. IyK 140.1
Isi yose yaravumwe kubera icyaha. Ariko iyo abantu b’Imana baza gukurikiza amabwiriza yayo yerekeranye no guhinga ubutaka, igihugu cyabo cyajyaga gusubirana uburumbuke n’ubwiza. Kubera kumvira amategeko y’ibyaremwe, isi ishobora kurumbuka; bityo no kumvira amategeko y’Imana byatuma abantu bagira imico nk’iya Yo. Umupagani yavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga. Mbese hari irindi shyanga rikomeye rifite imana iriri hafi? ... kandi ni ishyanga ki rikomeye rifite amategeko n’amateka atunganye nk’iryacu? ” Gutegeka 4 :5-8. IyK 140.2
Ayo mahanga yanze Imana y’ukuri yagombaga gusenyuka. Ariko wari umugambi w’Imana ko isi yose igezwaho ubutumwa bwiza binyujijwe mu bwoko bw’Israyeli. Kristo yagombaga gushyirwa hejuru maze abimuye ibigirwamana bose bakifatanya n’ubwoko bw’Imana bwatoranijwe. Uko Abisrayeli biyongeraga ni ko bajyaga kwagura imbibi z’igihugu cyabo kugeza ubwo ubwami bwabo buhindura isi yose. IyK 140.3
Imana yaremye umuntu kugira ngo agire umunezero kandi yashakaga kuzuza imitima y’abantu amahoro yo mu ijuru. Imana yifuza ko imiryango ya hano ku isi yaba igishushanyo cy’umuryango ukomeye wo mu ijuru. IyK 141.1
Ariko Israyeli ntiyashohoje umugambi w’Imana. Uwiteka yaravuze ati “Wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi ? ” Yeremiya 2:21. “Ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu ? .... Yabiringi-ragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya; yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo? ” Yesaya 5; 3-7. IyK 141.2
Abantu b’Imana bitandukanije n’imigisha yayo kubera ko banze gukomeza isezerano ryayo. “Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’iby’ufite byose bikaba bigwiriye; uzirinde, umutima wawe we kwishyira hejuru ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe,.... Wibwira uti Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.... Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe, ... ntuzabura kurimbuka. ” Gutegeka 8:11-14,17,19. IyK 141.3
Baraburiwe ntibabyitaho. Abayuda bibagiwe Imana. Imigisha bahawe bayikoresheje ibyo kwihesha icyubahiro. Banze gukorera Imana, bakurikiza ibitekerezo by’imitima yabo yabaswe n’ibibi. Bityo batuma iby’Imana bigaragara nk’amashyengo. Abahingaga mu ruzabibu rw’Uwiteka ntibabaye abiringirwa ku byo bashinzwe. Ntibakomeje kwereka abantu ko Imana igira neza kandi ko ishaka ko bayikorera. Bishakiye icyubahiro. IyK 141.4
Abo bayobozi bari barasezeranye kwigisha ngo “Ni ko Uwiteka avuga, “kandi basezerana no kumvira mu byo bakoraga byose. Nyamara ibiri amambu, bagoretse Ibyanditswe kandi bikoreza abantu imitwaro iremereye. Abantu babonye ko ari ibidashoboka gukomeza amategeko yahimbwe n’abantu, ntibaba bacyita no ku mategeko y’Imana. Uwiteka yari nyir’uruzabibu, ariko abatambyi n’abigisha bagahora bamwiba. Umururumba wabo watumye n’abapagani babasuzugura, ubatera no gusobanura nabi imico y’Imana n’amategeko yayo. IyK 141.5
Imana yinginze abantu bayo ikoresha imbabazi bahawe n’izo batahawe. Imana yohereje abahanuzi n’intumwa kubwira abahingira uruzabibu ibyo ishaka, ariko mu cyimbo cyo kubakira, barenganije bamwe, abandi barabica. Imana yongeye kohereza izindi ntumwa, na zo bazigenza batyo. Ubuheruka, Imana yohereza umwana wayo ivuga iti “Bazubaha, umwana wanjye. “Ariko baravuganye bati ” Dore, uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice, byose bibe ibyacu. ” Tuzasigara ari nta cyo twikanga, inzabibu tuzikoreshe icyo twishakiye. IyK 142.1