Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Uko Abategetsi B’Abavuda Banze Uguhamagara Kw’Imana
Kristo yazanywe no kwemeza ibyo nyir’uruzabibu ashaka; ariko abahinzi baramusuzuguye, baravuga bati nta bwo dushaka ko uyu muntu adutegeka. Inyigisho za Kristo zarutaga izabo, maze bagatinya ko abarusha. Yaberetse ingaruka z’ibyo bakora, biba nk’ibibaganguriye ibisazi. Babonye ko inyigisho ze zibashyira ahabona, aho kwihugiraho kwabo kutabasha kubona ikigutwikira, niko kwiyemeza kumwica. Bangaga icyitegererezo atanga ku byerekeye ukuri no kubonera. IyK 142.2
Ubwo igihe cyo gusuzuma ubuheruka cyageraga, kumvira cyangwa kutumvira, banze Intungane, Umuziranenge w’Israyeli. Igihe babazwaga guhitamo Kristo cyangwa Baraba, barashakuje bati “Turekurire Baraba!” Luka 23:18. Pilato abajije ati “Yesu mujyire nte?” barasakuza bati “Nabambwe ku musaraba!” Abajije ati “Mbambe Umwami wanyu?” Abatambyi n’abategetsi b’Abayuda barasubiza bati ” Nta Mwami tugira utari Kayisari” (umwami w’abami). Yohani 19:15. Igihe Pilato yakarabaga avuga ati “amaraso y’uyu muntu ntazambarweho,” abatambyi bifatanije na rubanda rw’injiji baravuga bati “amaraso ye abe kuri twe no ku bana bacu. ” Matayo 27:24,25. Icyemezo abayobozi b’Abayuda bafashe cyanditswe mu gitabo Yohani yabonye mu ntoki z’uwari wicaye ku ntebe y’ubwami. Umunsi umwe icyo gitabo kizabumburwa n’Intare yo mu muryango wa Yuda, maze abo bantu barebe icyemezo cy’ubugome bafashe (Ibyahishuwe 5). Mu mugani w’uruzabibu, Kristo yabajije abatambyi ati: “Mbese nyir’urugo naza, abo bahinzi azabagenza ate? ” Batiriwe bareba icyo baba bahuriyeho n’ikivuzwe bafatanya na rubanda gusubiza bati “abo bagome azabarimbura, maze uruzabibu rwe arushyiremo abandi bahinzi bazajya bamuha ibye uko isarura rigeze.” IyK 142.3
Batangaje batabizi iteka bazacirwaho. Babonye Yesu abacengezamo ijisho, bamenya ko yasomye amabanga yo mu mitima yabo. Ubwiza bw’Imana bwamugaragayeho bufite imbaraga zigaragarira umuntu wese. Babonye ko ipica y’abo bahinzi ari bo itunga urutoki, bapfa kuvuga bati “ntibikabeho.” IyK 143.1
Kristo ababaza akomeje ati “nti mwari mwasoma mu Byanditswe ko ibuye abubatsi banze ari ryo ryabaye irikomeza imfuruka? Uwiteka ni we wabikoze, none biradutangaza? Ni cyo gituma mbabwira ko muzanyagwa ubwami bw’Imana, bugahabwa abantu bakora imirimo ikwiranye na bwo. Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese rizamujyira ifu.” IyK 143.2
Kwifuza n’ishyari ni byo byatumye Abayuda bahinduka abatagonda ijosi. Ni cyo cyatumye batemera ko Yesu w’i Nazareti ari Mesiya. Banze umucyo w’isi bituma imibereho yabo ikikizwa n’umwijima wa n’ijoro. Uburakari bwabo bukaze kandi budakomwa imbere bwarabarimbuje. Ubugome bwabo n’ubwirasi butagondeka byabateje umujinya w’Abaroma babagaruje umuheto. Yerusalemu yararimbutse, ingoro y’Imana yabo isigara mu matongo, n’imiharuro yayo ihingwa nk’imirima. IyK 143.3
Abayuda bananiwe gusohoza imigambi y’Imana, maze bamburwa uruzabibu, umurimo bihaye gukerensa uhabwa abandi. IyK 144.1