Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

76/114

Igice Cya 23 - Umugani W’uruzabibu Rw’uwiteka

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 21 :33-44).

«Habayeho umugabo wari ufite umurima, awuhingamo ibiti by’imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunana w’abararirizi. Nuko awusigira abahinzi, ajya mu rugendo.» IyK 138.1

Mu mugani w’uruzabibu, nyir’umurima yatoranije umurima mu butayu, ahantu yarobanuye yibwira ko haboneka umusaruro uhagije. Yarahazitiye, arahatunganya, ateramo n’uruzabibu. «Uruzabibu rw’Uwiteka ni inzu y’Isirayeli, n’Abayuda ni umuzabibu yishimira. « Yesaya 5 :7. Abo bantu Imana yari yarabahaye umugisha. Yashakaga ko bayishimisha bera imbuto nziza. Bari bakwiriye kugaragaza amahame y’ubwami bwayo. Bari bakwiriye kwera imbuto zitandukanye n’iz’amahanga y’abapagani. Abo bantu basengaga ibigirwamana barengukiye mu bugome, mu mururumba, mu gahato no mu bikorwa bibi. Ubuhamya no kudindira ni byo basaruye. IyK 138.2

Abayuda bagombaga kugaragaza imico y’Imana. Mu kubonera, gutungana, gukunda ubugiraneza n’impuhwe, ni ko abantu b’Imana bagombaga kwerekanira ko «amategeko y’Uwiteka atunganye rwose, kandi agasubiza intege mu bugingo. « Zaburi 19 :7. Mu bwoko bw’Isirayeli ni ho hari hakwiriye gutegurirwa inzira yo kumurikira isi yose. Imana yashatse kumenyerana n’amahanga yose yo ku isi ikoresheje itorero ryayo. Yagennye ko amahame agaragazwa n’abantu bayo yaba uburyo bwo kugarura ishusho y’Imana mu bantu. IyK 138.3

Icyo ni cyo cyatumye Imana ihamagara Aburahamu ngo ave muri bene wabo basenga ibigirwamana. Yaramubwiye iti «Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. « Itangiriro 12 :2. IyK 138.4

Abakomoka kuri Aburahamu boherejwe mu Misiri kugira ngo bagaragaze amahame y’ubwami bw’Imana. Umurimo utangaje wa Yosefu wo gukiza imibereho y’Abanyamisiri, washushanyaga imibereho ya Kristo. IyK 139.1

Imirimo itangaje y’Umwami wacu yo gucungura Abisirayeli ngo bave mu bubata, yabereye icyigisho amahanga yari abazengurutse. Uwiteka yerekanye ko ari we Mana isumba ubutegetsi bwose bw’abantu no gukomera kwabo. Yahuranije igihugu cy’ubwibone cya Misiri nk’uko izahuranya isi mu minsi iheruka. Ndi Uwo Ndiwe yakuye abantu be mu bubata bwo mu Misiri kugira ngo bazagume mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ibyo yabikoresheje umuriro, umuraba, igishitsi n’urupfu. IyK 139.2

Kristo ni we wari umuyobozi w’Abisirayeli mu ruzerero rwabo rwo mu butayu. Yabajyanye mu gihugu cy’isezerano yifubitse inkingi y’igicu n’inkingi y’umuriro, maze atera Isirayeli nk’uruzabibu rwe imbere y’amahanga atazi Imana. Kubaha amahame y’ukuri kw’iteka, no gukiranuka no kubonera, ni byo byabarindaga; kuko byagombaga kubakiza kurimburwa bazize ibyaha byabo. Nk’uko umunara w’abarinzi wari mu ruzabibu, ni ko Imana yashyize ingoro yayo yera mu gihugu rwagati. IyK 139.3

Nk’uko Kristo yabanye n’abantu be mu butayu, ni ko yagombaga no gukomeza kuba umwigisha wabo n’umuyobozi wabo mu buturo bwera no mu ngoro y’Imana. Yifuzaga kubakoresha ibyo guhesha Imana ishimwe n’icyubahiro, no kutabagomwa icyo ari cyo cyose cyabatera imico myiza yo kubahindura intumwa ze. IyK 139.4