Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

60/114

Igiee Eya 19 - URUGERO RWO KUBABARIRA

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 18 : 21-25).

Petero yasanze Kristo aramubaza ati“Mwigisha,mbese umuvandimwe wanjye akomeje kunshumuraho namubabarira kangahe? Namubabarira nkageza karindwi? ” Abigisha bakuru b’Abayuda bavugaga yuko ufuditse birenze gatatu atagomba kubabarirwa. Petero yatekereje kubigeza kuri karindwi. Ariko Kristo yigishije ko tutagomba kurambirwa kubabarira. Yaravuze ati “incuro mirongwirindwi karindwi.” Bityo abereka akaga ko kugira imbabazi nke. IyK 116.1

Mu mugani yababwiye uko umwami yagenje abagaragu be bamutegekeraga. Bamwe banyerezaga umutungo wa Leta. Umwami agenzuye asanga umuntu wese afite umwenda munini w’italanto ibihumbi cumi. (Italanto ingana n’amafaranga y’u Rwanda 338 040). IyK 116.2

Shebuja abonye ko uwo muntu adafite icyo kwishyura, ategeka ko bamugurisha, we n’umugore we n’abana be n’ibyo yari afite byose, kugira ngo yishyure uwo mwenda. Uwo mugaragu niko kumwikubita imbere akoma yombi ati nimunyihanganire, nzabishyura ibyanyu byose. ” IyK 116.3

“Nuko shebuja amujyirira impuhwe, amurekera uwo mwenda, aramurekura. Ariko uwo mugaragu avuye aho, ahura n’undi mugaragu mugenzi we wari umurimo amafaranga ibihumbi bikeya; aramufata, aramuniga ati nyishyura umwenda undimo! Mugenzi we ni ko kumwikubita imbere, aramwinginga ati nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose. Aranga, ahubwo aragenda aramufungisha, ngo agumemo, kugeza igihe azaba amwishyuriye uwo mwenda. IyK 116.4

“Nuko abagaragu bagenzi be babonye ibibaye, barababara cyane, bajya gutekereza shebuja uko byagenze kose. Maze shebuja atumira uwo mugaragu, aramubwira ati yewe mugaragu gito, nakurekeye umwenda wawe kuko unyinginze, none ntiwari ukwiriye kugirira impuhwe mugenzi wawe nk’uko nazikugiriye? Shebuja ararakara, amwegurira abo kumwiea urubozo, kugeza igihe azaba amaze kwishyura umwenda arimo. ” IyK 116.5

Kristo ashushanywa n’uwo mwami wahariye umugaragu we umwenda. Umuntu yari ategereje gucirwaho iteka, we ubwe ntiyabashaga kwikiza. Ibyo byatumye Yesu aza muri iyi si kugira ngo atange ubugingo bwe ku bw’ibyaha byacu. “Aho Uwiteka ari habonerwa gucungurwa kwinshi. ” Zaburi 130:7. Yesu yaravuze ati “Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutangira ubundi.” Matayo 10:8. IyK 117.1

Igihe uwarimo umwenda yinginga ati “nimunyihanganire azabishyura ibyanyu byose, ” yababariwe umwenda wose . Mu kanya gato ahura na mugenzi we wari umurimo umwenda muto. Uwari umurimo umwenda na we yamwinginze kwa kundi; ariko uwahariwe umwenda ntarakagira umutima w’imbabazi. Yategetse ko bamuha ibyo yatekereje ko bari bamurimo byose, maze yiyemeza gutanga igihano nk’icyo bamuhanaguyeho! IyK 117.2