Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Uyu Mugani Ugaragaza Umutima Tugira Wo Kutababarira
Igihe uwarimo umwenda yingingaga shebuja ngo amubabarire, ntarakamenya ko atagira gifasha. Yaravuze ati “Nzabyishyura byose. ” Benshi biringira ko imirimo yabo yabaronkesha kwemerwa n’Imana. Bazi ko nta cyo bishoboje, ariko bakagerageza kwihimbira gukiranuka gushingiye ku narijye. Imitima yabo nta bwo yashenjaguritse ngo icishwe bugufi kubera icyaha, bityo bakishyuza abandi ku munigo batabagirira imbabazi. Iyo ibyaha byabo bwite bigereranijwe n’iby’abandi, bibiruta incuro nyinshi; ariko kandi bagahangara kuba abanyambabazi nke. IyK 117.3
Mu mugani “shebuja yararakaye, amwegurira abo kumwica urubozo, kugeza igihe azaba arangije kwishyura umwenda arimo. “ “ Nguko uko Data wo mu ijuru azagirira buri muntu wese muri mwe utababarira mugenzi we abikuye ku mutima.” IyK 117.4
Uyu mugani ntukwiriye gukoreshwa nabi. Kristo ntavuga yuko tutagomba kwishyuza abaturimo imyenda ngo tubone uko tubabarirwa ibyaha byacu. Ahubwo icyo avuga ni uko iyo batabashije kwishyura, badakwiriye gushyirwa mu nzu y’imbohe cyangwa se ngo bagirirwe nabi. Umugani ntabwo ushyigikiye ubunebwe. Ijambo ry’Imana riravuga ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. (1 Abatesalonike 3 :10). Imana ntitegeka umuntu uzi gukora gutera inkunga ubunebwe. IyK 118.1
Nyamara hariho ubukene umuntu atashobora kwizibukira, tukaba rero tugomba kugirira impuhwe abo banyamahirwe make. Dukwiriye kugirira abandi ibyo twifuza kugirirwa. “Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane abandi. Mujyire wa mutima wari muri Kristo Yesu. “Abafilipi 2 :4,5. IyK 118.2
Icyaha ntigikwiriye gukerenswa. Umwami wacu aravuga ati “Mugenzi wawe nagucumuraho, umwereke ifuti rye, niyihana, umubabarire. ” Luka 17 :3. Uwakoze icyaha akwiriye kukigaragarizwa. ” Luka 17 :3. Uhane, uteshe, uhugure, ufite kwihangana kose no kwigisha. ” 2 Timoteyo 4 :2. IyK 118.3