Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Abandi Bakeneye ko Tubafasha
Abajya mu nzira nto no mu mihora bazahasanga abakorera Imana neza nk’uko babizi, ariko bakaba bashaka kuyimenya biruseho. Basenga babogoza amarira ku bwo kwizera, basaba Imana kuboherereza imigisha barebera kure. Mu mijyi minini rwagati hari benshi usanga biyoroheje. Abashumba (Abapasitoro) n’amatorero ntibabazi, nyamara ni abahamya b’Umwami Yesu. Igihe bambaye ubusa, igihe bashonje n’igihe bakonje, bunganira abandi. Abo nimubashake, mubagenderere, mwigane nabo Bibiliya kandi mufatanye nabo gusenga. Kristo aha abagaragu be ubutumwa bumeze nk’umutsima wo mu ijuru, umugisha w’igitangaza uva ku muntu ujya ku wundi, ukava mu rugo ujya mu rundi. IyK 114.1
Kenshi itegeko ryo “kubahatira kwinjira” ryasobanuwe nabi, bigasa nko kwigisha ko duhatira abantu kwakira ubutumwa. Nyamara ahubwo ryerekana ko uko kurarika kwihutirwa. Ubutumwa bwiza ni ubu: “Umwuka n’Umugeni barahamagara bati ngwino!... Kandi ufite inyota naze; ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.” Ibyahishuwe 22:17. Urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo ni byo biduhatira kuyisanga. IyK 114.2
Umukiza ahora ashakasha inzimizi avuga ati “Nabasha nte kukureka? “Hoseya 11:8. Nubwo umutima unangiwe wirukana urukundo rw’Umukiza, aragaruka akinginga ati “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga.” Ibyahishuwe 3:20. Imbaraga inesha y’urukundo rwe ihatira abantu kwinjira, maze bakavuga bati “ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo. ” Zaburi 18:35. IyK 114.3
Ntitwapfa kuvuga ngo “ngwino”. Mari abumva ko bahamagawe, ariko amatwi yabo y ‘ ibihurihuri akaba atazi ubusobanuro bw’ uko guhamagarwa. Benshi bamenya neza ko bavuye mu mwanya barimo bagasubira hasi. Bavuga bati “sindi umuntu wo gufashwa, ndeka.” Nyamara ntukarekere aho! Ujye ugaragaza urukundo igihe wunganira abacogoye n’abatagira kivurira. Ujye ubakomeza kandi ubatere ibyiringiro. Ujye ubahatira kuza ukoresheje ubugwaneza. IyK 114.4
Abagaragu b’Imana baramutse bagendanye na Yo bafite kwizera, yabaha imbaraga yo kwerekana urukundo rwayo n’akaga gaterwa no kwanga ubuntu bwayo, kugira ngo bitume abantu bemera ubutumwa bwiza. Kristo yakora ibitangaza by’akataraboneka. Abantu baramutse bakoranye n’Imana, burya n’abantu b’intabwa basubizwa agaciro kabo. Nk’uko ijambo rya Kristo ryageze kuri Zakayo rimubwira riti “uyu munsi ngomba kurara iwawe” (Luka 19:5), ni ko nabo ryabagezeho, kandi abavugwa ko ari abanyabyaha bafite imitima inangiwe wasanga bafite umutima woroshye nk’uw’umwana, kubera ko Kristo yabemeye. Benshi bashobora kureka amafuti n’ibyaha bishishana, maze bagafata imyanya y’abirangaraho. Igihe Kristo azaza ari ku ngoma, bazaba bahagaze iruhande rw’intebe ye y’ubwami. IyK 115.1
Yesu yaravuze ati “nta n’umwe muri aba bagabo nari natumiye uzangerera ku meza.” Ku bwo kwanga Kristo, Abayuda binangiye imitima maze bituma badashobora kwakira ubuntu bwe. N’ubu ni ko bimeze. Turamutse tutishimiye urukundo rw’Imana ngo ruhinduke ihame ryemeza imitima yacu, twazimira; nta buryo bwaba buriho bwatuma hari icyiza kitugeraho. IyK 115.2
Igihe cyose unaniwe gukingurira Kristo urugi rw’umutima wawe, uba ugabanije amahirwe yo kwemera ubuntu bw’Imana. Ntutume wandikwaho nk’ibyanditswe ku Basirayeli ba kera ngo: “Nimumureke.” Hoseya 4:17. Ntugatume Yesu arira kubera wowe, nk’uko yarize kubera Yerusalemu agira ati “iwanyu hagiye gusigara ari itongo.” Luka 13:35. IyK 115.3
Itegeko ngo “jya mu nzira nyabagendwa no mu mihora,” rigeze igihe cyo gusohozwa. Ngizo intumwa ziravuga ngo “nimuze, kuko ubu byose byateguwe.” Umwuka araguhatira kuza. Kuraho ibihindizo maze ukingure urugi rw’umutima wawe. Abamarayika bategereje kuririmba indirimbo bishimira ko undi muntu yemeye gutumirwa mu birori by’ubutumwa bwiza. IyK 115.4