Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

50/114

Igice Cya 16 - Umwana Wararutse Akagaruka Kwa Se

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 15:11-32).

Umugani w’intama yazimiye, uw’igiceri cyatakaye n’uw’umwana wararutse itwereka uburyo Imana igirira impuhwe abahabira kure yayo. “Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Rimwe, umutoya abwira se ati Data, mpa umunani wangeneye! Nuko se abaha bombi iminani yabo. Hashize iminsi mike, umutoya akorakoranya ibye byose, yigira mu gihugu cya kure. Ahageze yiyandarika mu byo kwinezeza, ibye abipfusha ubusa.” IyK 92.1

Uwo muhungu muto yibwiraga ko nta mundendezo afite kwa se. Nibwo agambiriye gukora ibyo yishakiye. Ntiyashatse kumvira ibyo se amutegeka; ahubwo yashatse kubona umurage kandi yarajyaga kuwuhabwa se apfuye. Yishakiraga kwinezeza yamaranye igihe gito, ntiyita ku munezero w’igihe kizaza. Yagiye kure y’iwabo afite uruhago rwuzuye amafaranga. Inshuti mbi zimutahaho, zimufasha kwayisha ubutunzi bwe kwiyandarika mu byo kwinezeza. IyK 92.2

Bibiliya ivuga ko hari abantu “biyita abanyabwenge bagahinduka abapfu. “Abaroma 1:22. Ubutunzi uwo musore uvugwa mu mugani yahawe na se, yabwayishije ubusambanyi. Ubwenge no kujijuka bya gisore ndetse no kumenya Imana byatwikiriwe n’ingeso mbi yo kwiyandarika no gushayisha mu byaha. IyK 92.3

Inzara ikomeye itera muri icyo gihugu, maze abura uko yagira. Agira atya ajya gusaba akazi ku muturage wo muri icyo gihugu. Uwo muturage amwohereza mu isambu ye kuragira ingurube. IyK 92.4

Ako kari akazi k’inyuma kuruta akandi kose kariho. Wa musore wirataga ngo arashaka umudendezo, ngaho aho yari ageze mu bubata yikururiye. “Yari afashwe no gukiranirwa kwe. ” (Imigani 5:22). Yicaye aho yari aragiye ingurube yigunze, “yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha. ” Ubwo se umunezero yashakaga wari he? Amafaranga yari yaramushizeho, inzara yari igiye kumuhitana, n’ishusho ye yari yarahindutse. Yiyumvagamo ko ntacyo akimaze ku isi. Yari uwo kubabarirwa. IyK 93.1

Nguko uko umunyabyaha amera! Iyo umunyabyaha abogamiye mu byo ararikiye, atangira kwitandukanya n’Imana. (Abaroma 1:28). Ariko tumenye ko umuntu wese ugerageza kwitandukanya n’Imana aba yigomwe imbaraga itangaje, kandi aba yishingiye igiti ku buryo nta mahoro abasha kugira Uwitandukanije n’Imana muri ubwo buryo aba yihinduye imbata y’amafaranga, ibitekerezo bye bigacupira agasigara aharanira iby’isi gusa. IyK 93.2

Niba rero warahisemo imibereho imeze ityo, wahisemo gupfusha amafaranga yawe ubusa ugura ibitari ibyokurya nyakuri. Igihe kizagera ubwo uzasanga warasubiye inyuma. Igihe uzaba uri mu bwigunge “mu gihugu cya kure, ” ubuhamya buzakurembya utakambe uti “mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri utera urupfu? ” Abaroma 7:24. Umuntu anambuka ku Uwiteka Imana ... azaba ameze nk’inkokore yo mu butayu, ... azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo. ” Yeremiya 17:5,6. Abantu bafite ubushobozi bwo kwigomwa umucyo n’imigisha. Iyo Zuba ryo gukiranuka aturasiye, imigisha y’ubuntu ikatugomororerwa nta cyo dutanze, iyo twinangiye tukitandukanya n’Imana, nta kindi kiba gisigaye atari “ugutura ku gasi ko mu butayu.” IyK 93.3

Imana iracyahamagara uwitandukanije na yo. Kandi ikoresha uburyo bwose kugira ngo igarure bene uwo muntu mu nzu yayo. IyK 93.4

Uwo mwana wararutse abonye abuze epfo na ruguru “yisubiyeho.” Imbaraga ya Satani yahise imutamurukaho. Yimenyeho ubugoryi, maze aravuga ati “abagaragu ba data ni benshi, kandi bararya bagasigaza, naho jye inzara insinze hano! Reka mpaguruke njye kwa data.” Urukundo rwa se rwamure-herezaga kugaruka imuhira. Bityo tuzirikane ko urukundo rw’Imana ari rwo ruhata umunyabyaha kugarukira Imana. “Kugira neza kw’Imana ni ko kuturehereza kwihana.” Abaroma 2:4. Umurunga w’izahabu, ari wo mpuhwe n’imbabazi z’urukundo rw’Imana uherezwa umuntu wese ugeze mu mazi abira. Uwiteka aravuga ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho; ni cyo cyaumye ngukuruza ineza, nkakwiyegereza. ” Yeremiya 31:3. IyK 93.5

Nuko uwo muhungu yiyemeza kujya kwa se no kumubwira ati “Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.” Luka 15:18. Uwo musore yasize ingurube, yerekeza inzira igana iwabo. Nubwo yateguzaga kubera inzara, ariko yakomeje urugendo. Ingorane zari zimaze kumuvanamo agasuzuguro, maze yihutira gusaba umwanya w’umugaragu aho yahoze ari mwene nyir’urugo. IyK 94.1

Igihe uwo musore yari mu nkundarubyino z’abasore bagenzi be, ntiyigeze yibaza agahinda yateye se n’umutima ushavuye yamusiganye. Mu gihe yari mu nzira atashye, ntiyamenye ko hari umuntu umureba. Akiri “kure cyane” se yaramumenye. Amaso y’urukundo abona vuba. Se “yaramubabariye, arirukanka, aramuhobera, aramusoma.” IyK 94.2

Se ntiyatumye hari abashinyaguzi babona uko umwana we asigaye asa, n’ubushwambagara yari yambaye. Yivanyemo igishura cyiza yari yambaye maze agifubika uwomwana we wari usigaye amanitse amahahara, uwo musore atangira kudondo-beranya amagambo yo kwicuza ati “Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho, ntibikinkwiriye kwitwa umwana wawe.” Se aramuhobera, amujyana imuhira. Ntiyatumye asaba umwanya wo kwibera umugaragu. Yakomeje kuba umwana n’umuragwa. IyK 94.3

Se ni ko kubwira abagaragu be ati, “Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi, muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoke n’inkweto mu birenge. Muzane n’ikimasa cyiza kibyibushye, mukibage, turye twishime; kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none akaba azutse, yari yarazimiye none arabonetse. Nuko batangira kwishima.” IyK 94.4

Muri uko gukubita hirya no hino k’uwo mwana wararutse, yibwiraga yuko se ari umunyabukana n’umunyamahane. Aho agarukiye ni bwo yabashije kumusobanukirwa neza! Ni ko bigenda no ku bo Satani atwaza igitugu, bareba Imana nk’aho ihora irebuza ibyaha byabo igendereye kubaciraho iteka Bareba amategeko yayo nk’ikintu kibabuza umunezero. Ariko umaze guhumurwa n’urukundo rwa Kristo abona ko Imana yuzuye imbabazi, nk’umubyeyi wifuza guhobera umwana we wihannye. “Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. ” Zaburi 103:13. IyK 95.1