Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Gushaka Abo Mu Muryango Bazimiye
Uwo mugore yashatse icyo giceri cyazimiye ashyizeho umwete. Yabanje gukuraho ibintu byose byamubuzaga gushakashaka neza. Bityo, niba mu muryango hari umwe wo muri bo wazimiye, abasigaye bisuzumc, kugira ngo hatabaho amakosa cyangwa amafuti byo kumubuza kwihana. IyK 90.1
Kongeza urumuri. Shakashaka mu ijambo ry’Imana, maze ureke rigenzure ibikorerwa mu rugo byose, byerekane igituma umwana uyu n’uyu azimira. Abana ni umurage twahawe n’Uwiteka, kandi tuzabazwa uko twafashe umutungo we. IyK 90.2
Hari abagabo n’abagore bakora neza umurimo wa gikristo, ariko ugasanga abana babo ari abashyitsi ku Mukiza. Uburezi no guhugurira abana kubaha Imana ni wo murimo uruta iyindi ababyeyi bagomba gukorera Imana. Ni umurimo ushaka kwihangana n’umuhati mu mibereho yose y’umuntu. Imana ntizemera urwitwazo rw’uburangare urwo ari rwo rwose. IyK 90.3
Icyakora ababyirengagiza ntibacike intege. Wa mugore wari wataye igiceri yarashyize arakibona. Reka ababyeyi bakorane n’abo mu ngo zabo kugeza ubwo bazasanga Imana banezerewe bayibwira bati “Ndi hano n’abana Uwiteka yampaye.” Yesaya 8:18. IyK 90.4
Nidushobora gufasha abo bantu bake bo mu rugo bizatuma dushobora no gufasha abo mu muryango w’Imana. Dukunde bene Data na bashiki bacu muri Kristo kugira ngo bamenye ko dusangiye umuryango w’Imana. Impuhwe n’imbabazi zacu niziyongera, tuzagira umurimo mwiza ahadukikije hose. Abagize umuryango w’Imana bari mu isi yose, kandi muri bo nta n’umwe ukwiriye kutitabwaho. Aho twaba turi hose, igiceri cyazimiye kiradutegereje kugira ngo tugishake. Buri munsi duhura n’abantu batita ku by’idini. Aho tujya tubereka ko tubifuriza ko baba indakemwa mu by’iyobokamana? Aho tujya tubamenyesha ko Kristo ari Umucunguzi ubabarira ibyaha? IyK 90.5
Ni nde uzi agaciro k’umuntu? Niba ushaka kukamenya, jya i Getsemani maze witegereze ibyuya bya Kristo atutubikana ibitonyanga by’amaraso. Reba Umukiza ku musaraba maze witegereze iryo kamba ry’amahwa, n’icumu bamuteye mu rubavu, n’ibirenge bye batoboye. Uzirikane ko kubw’agakiza kacu ijuru ryemeye kwigerezaho. Kristo aba yaremeye no gupfira umunyabyaha umwe gusa. IyK 91.1
Niba ushyigikirana na Kristo uzaha agaciro umuntu wese. Nibwo uzabasha kumukiriza abo yapfiriye. Mu mihati yacu no mu mbaraga nke zacu dushobora gukiza imitima. Nubona abagana mu irimbukiro ntuzaterere iyo. Umutima wawe uzabagirire ibambe, maze ubaramburire ikiganza ubafashe. Kubera kwizera n’urukundo uzabazanire Kristo. IyK 91.2
Abitangira gufasha abandi basezeranirwa ubufasha bwose buboneka mu ijuru. Kandi iyo umuntu umwe agaruriwe Imana, abo mu ijuru bose barishima. IyK 91.3