Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

51/114

Uwiteka Ntiyibuka Ibyaha Byacu Ukundi

Mu mugani uwo mwana yumvise ko ababariwe ibya kera kandi ko byibagiranye. Bityo, Imana ibwira umunyabyaha iti “Neyuye ibicumuro byawe nk’igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho.” Yesaya 44:22 (Reba na Yesaya 55:7). IyK 95.2

Wahabiye kure y’Imana? Waba waragerageje gusogongera ku cyaha maze ugasanga ingaruka zacyo zirura? Ubu se imibereho n’imigambi yawe imaze gucubanganywa n’icyaha, ku buryo wumva uri mu bwigunge kandi wihebye? IyK 95.3

Rya jwi ryahoraga rikomanga ku mutima wawe ubudahwema rirakubwira riti, “Ngarukira, kuko nagucunguye. ” Yesaya 44:22. IyK 95.4

Ntukite ku nama y’umwanzi akubwira ko ugomba kubanza kuba intungane mbere y’uko usanga Imana. Nutegereza utyo ntuzayisanga iteka ryose. Ibuka isezerano rya Yesu wavuze ati “Uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” Yohana 6:37. Bwira umwanzi ko amaraso ya Kristo ahagije kukwezaho ibyaha byose. Iri sengesho rya Dawidi ribe iryawe: “Unyuhagire, ndaba umweru ndushe urubura.” Zaburi 51:7. IyK 95.5

Nubwo watera intambwe imwe gusa wicuza kuri So wo mu ijuru, azaguhoberana urukundo. Igitekerezo kibanza cyo kugarukira Imana umuntu agira, Imana ikimenya rugikubita. Nta sengesho risengwa Imana itumva, nta n’amarira iyoberwa, nubwo byaba mu ibanga. Umwuka w’Imana ahora yiteguye gusanganira umuntu wese uje agana Imana. Ndetse n’igihe umuntu ataratangira gusenga, ubuntu bwa Kristo bwihutira gukorana n’ubuntu bukorera mu mutima w’umuntu. IyK 96.1

So wo mu ijuru azakwambura imyambaro y’ubushwa-mbagara yatowe ibizinga n’icyaha. Ijambo ry’Uwiteka ni ryo rivuga riti “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga. Abwira uwo muntu ati dore ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.” Zakariya 3:4. Imana izakwambika “imyambaro y’agakiza, n’ikanzu yo gukiranuka.” Yesaya 61:10. “Izakwishimana inezerewe.” Zefaniya 3:17. Ijuru n’isi bizafatanya na Data wa Twese mu ndirimbo ye y’ibyishimo: “Kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none akaba azutse; yari yarazimiye, none arabonetse.” IyK 96.2