Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Umugani Watumye Ingorane Y’Abigishwa Ba Yesu Ibonerwa Insinzi
Ikibazo Petero yabaj ije ngo “Tuzahembwa iki?” cyerekana amatwara y’abacanshuro. Abigishwa bakoraga batekereza kuzahembwa ibihwanye n’imirimo bakoze. Bari bafite inarijye na kamere yo kwishyira hejuru, umwe yigereranya n’undi. Iyo hagiraga ugira icyo ananirwa, abandi bumvaga ari ikigwari. IyK 194.1
Kristo yabaciriye umugani werekana uko Imana igenza abagaragu bayo, n’umutima yifuza ko bagira igihe bayikorera; ni ko kuvuga ati “ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu wazindutse kare agashaka abahinzi bo guhingira uruzabibu rwe.” IyK 194.2
Abantu bashaka imirimo bari bategerereje mu masoko. Umuntu uvugwa mu mugani yagiye gushaka abakozi mu masaha atandukanye. Abo yakoresheje mu gitondo cya kare bemeranijwe gukorera igihembo runaka. Abatangiye gukora hakeye batekereje ko ubakoresha ari bugene igihembo kibakwiriye. “Bugorobye nyir’imizabibu abwira igisonga cye ati hamagara abahinzi, ubahe ibihembo byabo. Utangirire ku ba nyuma ugeze kuba mbere. Abatangiye saa kumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe.” (Idenariyo cyari igiceri cy’ifeza kingana n’igihembo cy’umubyizi). IyK 194.3