Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

106/114

Yesu vakunze Uwo Musore W’Umutunzi

Umuhati w’umutegetsi w’umusore wageze ku mutima w’umukiza Yesu “yaramwitegereje aramukunda. ” Kristo yabonye ko uwo musore yajyaga kuzamubera umukozi w’ingirakamaro. IyK 192.1

Ariko bwa mbere yagombaga kubanza kuzuza ibya ngombwa umwigishwa akeneye. Yagombaga kwiyegurira Imana nta cyo asize inyuma. Umukiza yahamagaye Yohana na Petero na Matayo na bagenzi babo, “basiga byose, barahaguruka, baramukurikira. ” Icyo ni cyo umutware w’umusore yabajijwe gukora. Kristo ntabaza abantu gutanga ibirenze ibyo yatanze. “Yahindutse umukene ku bwacu, kugira ngo ubukene bwe budutungishe.” Uwo musore yagombaga kunyura aho Kristo amweretse. IyK 192.2

Kristo yaramushakaga; yashakaga kumutuma ngo abe intumwa ihesha abantu umugisha. Yaravuze ati “Nkurikira. ” Petero na Yakobo na Yohana bishimiye amahirwe bagize iyo kubana na Kristo. Umutima w’uwo musore wareherejwe ku Mukiza, ariko ntiyari yiteguye kwemera amabwiriza yo kwitanga. Yahisemo ubutunzi mbere yo guhitamo Yesu, maze asubirayo afite intimba ku mutima. IyK 192.3

Yesu yaravuze ati “mbega ukuntu bikomereye abatunzi kwinjira mu bwami bw’Imana!” Ayo magambo yatangaje abigishwa ba Yesu. Na bo ubwabo biringiraga kubona imbaraga z’isi n’ubutunzi mu bwami bwa Mesiya. Baribazaga bati niba umutunzi atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana, abantu baba bafite ibyiringiro ki? “Yesu arabasubiza ati, bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringira ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana ... Nuko abigishwa babyumvise, barumirwa cyane.” IyK 192.4

Amagambo y’Umukiza yagaragaje icyifuzo bari bafite cyo gushaka ubutunzi bw’isi no gukomera. Ku bwo kutitanga kwabo barashakuje bati “ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa? “Yesu arabitegereza arababwira ati ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana si ko biri; kuko byose bishobokera Imana.” Mariko 10:27. IyK 193.1

Ubutunzi bw’umukire nta gaciro buzamuhesha mu ijuru. Ubuntu bwa Kristo gusa, ni bwo bubasha gutuma umuntu yinjira mu murwa w’Imana. Aya magambo akurikira abwirwa abakire kimwe n’abakene; “Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. ” 1 Abakor. 6:19,20. Abagabo n’abagore baramutse bizeye ibyo, bakoresha ubutunzi bwabo nk’uko Imana ishaka, mu byo gukiza abazimiye no guhumuriza imbabare n’abakene. IyK 193.2

Umuntu wabaswe no gukorera ubutunzi bw’isi ntiyumva umukene umutakira. Ariko ku Mana byose birashoboka. Kwitegereza urukundo rutagira akagero rwa Kristo, byatera umuntu wikanyiza kugira ubuntu. Byatera umutunzi kuvuga ati “ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo.” Abafilipi 3:7. Nta kintu na kimwe yakwita icye bwite. IyK 193.3

Petero yatekereje ibyo we na bagenzi be basize kubera Kristo, maze abwira Kristo ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.” Nuko abaza icyo we na bagenzi be bazagororerwa kubera kwitanga kwabo. IyK 193.4

Umukiza yamusubije ijambo ryaremye umutima abarobyi bose agira ati “Mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubw’Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisrayeli. “Nta wasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu, ku bwanjye no ku bw’Ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta inshuro ijana muri iki gihe cya none. Azahabwa amazu, bene se, bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana n’amasambu, uretse ko atazabura no kurenganywa; kandi no mu gihe kizaza ahabwe n’ubugingo buhoraho. ” IyK 193.5