Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

108/114

Mu mirimo yo ku isi umukozi aba yiteze guhembwa icyo yakoreye.

Ariko mu mugani Kristo ntiyabogamiye ku by’abandi bakora. Uwiteka aravuga ati “erega ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye. ” Yesaya 55:8. IyK 195.3

Abakozi ba mbere bemeye gukorera igihembo basezera-niwe, kandi baragihawe. Abatangiye nyuma na bo bizeye icyo shebuja yabasezeraniye agira ati “ndibubahe ibibakwiriye.” Biringiye ukuri no gushyira mu gaciro bye maze baragororerwa, ntibahembwe ku buryo bukurikije ibyo bakoze, ahubwo byatewe n’ubuntu yabagiriye. IyK 195.1

Imana ishaka ko twayiringira, Yo itsindishiriza abadatu-nganye. Ingororano iduha ntizari zidukwiriye, ahubwo ni uko “ari ko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu. “Abefeso 3:11. Icyo Imana ibona ko gifite agaciro si uko umurimo ungana cyangwa ingaruka zawo zigaragara, ahubwo ni umutima bawukorana. Abaje guhingira uruzabibu mu gihe cya saa kumi n’imwe bishimiye kubona umurimo, maze igihe nyir’urugo yari abahembye igihembo cy’umubyizi kitagabanije baratangara cyane. Ntibigeze bahembwa ibihembo nk’ibyo. Ntibigeze kandi bibagirwa ubugiraneza bw’uwo muntu n’igihembo yabahaye gisa n’ubuntu abagiriye. IyK 195.2

Uko ni ko bimeze ku munyabyaha uzi ko adakwiriye, winjira mu ruzabibu rwa shebuja saa kumi n’imwe. Kuba amaze igihe gito akora yibwira ko adakwiriye kugororerwa. Ariko akorana ibyiringiro yishimira amahirwe afite yo gukorana na Kristo. Imana yishimira guhesha icyubahiro abameze batyo. IyK 195.3

Uwiteka yifuza ko twaguma muri we tutabaza ibyo tuzahembwa. Iyo Kristo ari mu mutima, ntidukora nk’abacanshuro. Ni iby’ukuri koko ntitwabura kwishimira imigisha yadusezeranije, ariko tugomba gukora ibikwiriye tutitaye ku nyungu. Gukunda Imana na bagenzi bacu ni byo tugomba kugira nyambere. IyK 195.4