UBUREZI
Gukorana ubunyangamugayo
“Uwiteka azi iminsi y’abatunganye, umwandu wabo uzahoraho iteka. Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago, mu minsi y’inzara bazahazwa.” Zaburi 37:18,19. Ub 145.1
“Ni ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. ... Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi, ntiyivuguruza.” “Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi, uwo ni we uzatura aharengeye... azahabwa ibyokurya bimutunga, n’amazi yo kunywa ntazayabura. Amaso yawe azareba Umwami afite ubwiza bwe; uzayarambura mu gihugu ugeze kure” Zaburi 15:2-3; Yesaya 33:15-17. Ub 145.2
Mu ijambo ryayo, Imana yahatanze ishusho y’umuntu wari umukire, - umuntu waranzwe n’imibereho igaragara ko mu by’ukuri yageze ku byo yifuzaga, akaba n’umuntu ijuru n’isi byishimiraga bikamwubaha. Yobu ubwe yavuze iby’imibereho ye agira ati: Ub 145.3
“Nk’uko nari meze mu minsi y’ubukwerere bwanjye,
Imana ikingira inama mu rugo rwanjye.
Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye.
Abana banjye bankikije;
Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n’amavuta,
Urutare rukansukira imigezi y’amavuta ya elayo!
Iyo najyaga ku irembo ry’umudugudu,
Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,
Abasore barambonaga bakihisha; Na bo abasaza bakampagurukira, bagahagarara.
Ibikomangoma byaracecekaga, bikifata ku munwa.
Ijwi ry’imfura ryaroroshywaga,
Ururimi rwazo rugafatana n’urusenge rw’akanwa kabo.
Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe,
N’ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya,
Yuko nakizaga umukene utaka, n’imfubyi na yo itagira gifasha.
N’uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha
Kandi ngatuma umutima w’umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa.
Nambaraga gukiranuka, kukanyambika;
Kutabera kwanjye kwari kumeze nk’umwitero n’ikamba.
Nari amaso y‘impumyi, n’ibirenge by’ikirema.
Nari se w’umukene: Ngakurikirana urubanza rw’uwo nari ntazi.”
“Nta mushyitsi naraje hanze;
Ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga.”
“Abantu bantegeraga amatwi, bagategereza,
Bagaceceka, ngo bumve inama yanjye.
Iyo namaraga kuvuga, ntacyo basubizaga,
Ibyo mvuze bikabatonyangaho. . . .
Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye.
Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware,
Nkabamerera nk’umwami mu ngabo ze,
Nk’umuhumuriza w’ababoroga.”
Ub 145.4
Yobu 29:4-16; 31:32; 29:21-25.
“Imigisha Uwiteka atanga izana ubukire;
kandi nta mubabaro yongeraho”
Ub 146.1
Imigani 11:22.
“Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye,
kandi n’ubutunzi buhoraho no gukiranuka na byo.”
Ub 146.2
Imigani 8:18.
Bibiliya yerekana n’ingaruka ziva mu gutandukira amahame atunganye haba mu byo dukorera Imana n’ibyo dukorera bagenzi bacu. Dore icyo Imana ibwira abantu yaragije impano zayo ariko bakaba birengagiza ibyo ibasaba: Ub 147.1
“Nimwibuke ibyo mukora. Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimuhaga; muranywa ariko ntimushira inyota; murambara ariko ntimushira imbeho; kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse. . . . Mwiringira kubona byinshi, ariko dore byabaye bike; mubizanye imuhira, mbitumuza umwuka wanjye.” “Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo imiba makumyabiri, havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa.” “Kuki se byagendaga bityo? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.’ Dore igisubizo atanga: “Inzu yanjye yabaye umusaka.” “Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebweho mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti “Twakwimye iki?” “Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo.” “Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo.” Hagayi 1:5-9; 2:16. Malaki 3.8; Hagayi 1:10. Ub 147.2
“Nuko rero mwarenganyaga abakene, . . . . mukiyubakira amazu y’amabuye abajwe, ariko namwe ntimuzayabamo; mwateye inzabibu nziza, ariko ntimuzanywa vino yazo.” “Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose.” “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba , ahereyo, ananizwe no kubakumbura umunsi ukira: nta cyo uzashobora gukora.” Amosi 5:11; Gutegeka kwa kabiri 28:20, 32. Ub 147.3
“Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu ni nk’inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga, agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe; hanyuma azaba umupfapfa.” Yeremiya 17:11. Ub 147.4
Raporo y’ikintu cyose, ndetse n’akantu kose gakorwa, bisuzumwa n’abagenzuzi batagaragara. Abo ni abakozi b’Imana idaca urwa kibera, ntiyirengagize icyaha kandi ngo ibererekere ikibi. Ub 147.5
“Nubona mu ntara umukene urengana, n’abanyarugomo bakuraho imanza zitabera no gukiranuka, ntibikagutangaze: kuko Isumbya abakuru ubukuru ibyitegereza; kandi hariho abakuru babarengeje.” “Nta mwijima, cyangwa igicucu cy’urupfu, aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha.” Umubwiriza 5:7; Yobu 34:22. Ub 148.1
“Bashyize akanwa kabo mu ijuru... Bakavuga bati: “Imana ikibwirwa n’iki? Isumbabyose hari icyo izi?” Uwiteka aravuga ati: “Ibyo urabikora, nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose: ariko nzaguhana mbishyize imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.” Zaburi 73:9-11; Zaburi 50:21. Ub 148.2
“Nuko nongera kubura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka.... Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyomwa wese azakurwaho. Uwo muvumo nzawohereza,” ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “winjire mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira izina ryanjye ibinyoma; uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n’ibiti n’amabuye byayo.” Zekariya 5:1-4. Ub 148.3
Itegeko ry’Imana riciraho iteka inkozi z’ibibi aho ziva zikagera. Umuntu ashobora gukerensa no kugerageza kwirengagiza ijwi ryayo, ariko aba agorwa n’ubusa. Iryo jwi riramukurikirana rigakomeza kumvikana. Rimubuza amahoro. Iyo umuntu atumviye iryo jwi, riramuherekeza kugeza ubwo azagera mu mva. Mu gihe cy’urubanza riramushinja maze amaherezo umuriro ukaze ukazakongora umubiri we n’ubugingo bwe. Ub 148.4
“Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?” Mariko 8:36-37. Ub 148.5
Iki ni ikibazo kigomba kwitabwaho n’umubyeyi wese, umurezi n’umwigisha wese, umunyeshuri wese, - mu by’ukuri, buri muntu wese yaba umukuru cyangwa umuto. Nta genamikorere (cyangwa se gahunda y’ubuzima) rishobora kuba ritunganye kandi ryuzuye igihe cyose rifata gusa imyaka mike y’ubu buzima bityo ntiriteganyirize iby’igihe kizaza kitazagira iherezo. Nimutyo mu byo urubyiruko ruha agaciro rwigishwe kuzirikana iby’igihe kitazashira. Nimutyo urubyiruko rwigishwe guhitamo amahame azaramba no kwishakira ubutunzi butari ubw’igihe gito, ahubwo rwibikire ubutunzi budashira “mu ijuru, aho umujura atabwegera, n’inyenzi ntizibwonone;” rwigishwe kandi ko “ubutunzi bubi [rubushakisha] incuti, kugira ngo nibushira bazabākire mu buturo bw’iteka.” Luka 12:33; 16:9. Ub 148.6
Abantu bose bagenza batya baba bitegura ubuzima bwo kuri iyi si mu buryo bwiza cyane. Nta muntu ushobora kwirundanyiriza ubutunzi mu ijuru, igihe ubuzima bwe hano ku isi butakungahaye kandi butatunganijwe. Ub 149.1
“Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.” 1Timoteyo 4:8. Ub 149.2