UBUREZI

36/65

IMIBEREHO Y’ABANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

“Baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka, no guhabwa ibyasezeranijwe,··· no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi.” Abaheburayo 11:33,34.

Kubera ko Bibiliya ari umwigisha, nta mugabane wayo ufite agaciro gakomeye kurenza aho dusanga imibereho y’abantu bayivugwamo. Ayo mateka y’abantu atandukanye n’ayandi yose kubera ko avuga ukuri kw’ibyabaye mu buzima. Ntabwo byashobokera umuntu ufite ibitekerezo bigufi gusobanura neza ibikorwa byaranze imibereho y’undi muntu mu bintu byose. Nta wundi uretse Imana isoma ibiri mu mutima, Yo imenya amasoko yihishe y’imbaraga ikoresha abantu n’ibyo bakora, ni Yo ishobora kurondora imico y’abantu nk’uko iri by’ukuri, kandi igatanga ishusho y’ubuzima bw’umuntu itarimo kwibeshya na guke. Mu ijambo ry’Imana honyine ni ho hari uko gusesengura imibereho. Ub 150.1

Nta kuri Bibiliya yigisha mu buryo busobanutse cyane kurenza ukutubwira ko ibyo dukora biba bikomotse ku cyo turi cyo cyangwa ku bo turi bo. Ibyo tunyuramo mu buzima ni umusaruro uva mu bitekerezo no mu bikorwa byacu ku rwego rukomeye. Ub 150.2

“Umuvumo w’ubusa [ntugira] uwo ufataho.” Imigani 26:2. “Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, . Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi, kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze” Yesaya 10:11, 12. Ub 150.3

“Umva, wa si we; dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago, ni byo mbuto z’ibyo bajyaga bibwira.” Yeremiya 6:19. Ub 150.4

Uku kuri guteye ubwoba, kandi gukwiriye gushisha buri muntu wese. Igikorwa cyose kigira ingaruka ku uwagikoze. Nta kiremwamuntu cyari gikwiriye kuyoberwa ko ibyo tubiba ari byo dusarura. Ariko nubwo bimeze bityo, ntitwasigaye mu gihirahiro tudafite ibyiringiro. Ub 150.5

Kugira ngo abone umurage w’umwana w’imfura wari usanzwe ari uwe kubw’isezerano ry’Imana, Yakobo yakoresheje uburiganya, kandi umusaruro yakuyemo ni ukwangwa n’umuvandimwe we. Mu myaka makumyabiri yamaze ari mu buhungiro, na we ubwe yarabeshywe kandi arariganywa, kandi amaherezo biba ngombwa ko ahunga ngo abone umutekano. Yasaruye ubwa kabiri imbuto y’uburiganya bwe ubwo ibibi byarangwaga mu mico ye bwite byigaragarizaga mu bahungu be. Ibyo byose ni ishusho nyakuri yerekana ingororano z’imibereho umuntu yagize. Ub 151.1

Ariko Imana iravuga iti: “Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n’imitima naremye byashirira imbere yanjye. Icyaha cye cy’umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe, ndakaye; ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa n’umutima we. Nabonye ingeso ze, nzamukiza; kandi nzamuyobora, musubize ibyo kumumara umubabaro..., ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo uri hafi; nanjye nzamukiza.’” Yesaya 57:16-19. Ub 151.2

Ubwo Yakobo yari afite umubabaro, ntabwo yacitse intege. Yari yarihannye, yari yaragize umwete wo gusabira imbabazi icyaha yakoreye mukuru we. Kandi igihe yari yugarijwe n’urupfu bitewe n’umujinya Esawu yari amufitiye, yitabaje Imana. “Ni ukuri yakiranije malayika, aramutsinda; amwinginga arira.” “Amuherayo umugisha.” Hoseya 12:5; Itangiriro 32:29. Mu mbaraga z’ububasha bw’Imana, Yakobo wari wababariwe yarahagurutse, ahaguruka atakiri umuriganya, ahubwo ari igikomangoma cy’ubwami bw’Imana. Ntiyari amaze kurokorwa mu maboko y’umuvandimwe we yagiriye nabi, ahubwo yari arokowe kamere ye ubwe. Imbaraga z’ikibi cyari muri kamere ye ubwe zarashenjaguritse; bityo imico ye irahindurwa. Ub 151.3

Mu gihe cy’umugoroba urimo umwijima w’icuraburindi habonetse umucyo. Ubwo Yakobo yasubizaga amaso inyuma akareba amateka y’ubuzima bwe, yabonye imbaraga ikomeza y’Imana. Yaravuze ati: “Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose, ikageza ubu, marayika wancunguye mu bibi byose.” Itangiriro 48:15,16. Ub 151.4

Kuba icyaha gihamagara igihano, kandi kwihana kukera imbuto yo gukiranuka guhesha ubugingo, ibi byagiye bisubirwamo mu mateka ya bene Yakobo. Ub 152.1

Ntabwo Imana ikuraho amategeko yayo. Ntiyigera ikora ibinyuranyije na yo, kandi ntivanaho ingaruka z’icyaha. Ariko Imana irahindura. Kubw’ubuntu bwayo, umuvumo iwuhinduramo umugisha. Ub 152.2

Mu bahungu ba Yakobo, Lewi yarangwaga n’ubugome kurusha abandi kandi agakunda kwihōrera. Ni we wagize uruhare rukomeye mu kwica umuryango wa Shekemu akoresheje uburiganya. Imico yarangaga Lewi, yaje kujya igaragarira mu bamukomotseho, kandi yatumye Imana ibaciraho iteka ngo: “Nzabagabanya mu ba Yakobo. Nzabatataniriza mu Bisirayeli.” Itangiriro 49:7. Nyamara kwihana kwatumye habaho ivugurura; kandi kubwo kuba indahemuka ku Mana kw’abakomoka kuri Lewi mu gihe cy’ubuhakanyi bw’indi miryango, umuvumo bari baravumwe wahinduwemo ikimenyetso cy’icyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru. Ub 152.3

“Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, no guhagarikwa imbere y’Uwiteka, no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye.” “Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro; nabimuhereye kugira ngo anyubahe; maze aranyubaha, ahindishwa umushitsi n’izina ryanjye.... Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.” Gutegeka kwa Kabiri 10:8; Malaki 2:5,6. Ub 152.4

Abalewi bari bafite inshingano wo gukora umurimo wo mu buturo bwera nta murage wa gakondo bahawe [nk’indi miryango y’Abisirayeli]. Baturaga hamwe bonyine mu midugudu yabagenewe, kandi batungwaga n’icyacumi, amaturo n’impano byabaga byagenewe gukora umurimo w’Imana. Bari bafite inshingano yo kwigisha abantu, batumirwaga mu minsi mikuru yose y’Abisirayeli; kandi ahantu hose wasangaga bubashywe nk’abagaragu b’Imana n’abayihagarariye. Ishyanga ryose ry’Abisirayeli ryari ryarahawe iri tegeko ngo: “Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.” “Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo; Uwiteka ni we gakondo yabo.” Gutegeka kwa Kabiri 12:19; 10:9. Ub 152.5