UBUREZI

34/65

AMAHAME N’UBURYO MU MIKORERE

“Ugenda atunganye, aba agenda akomeye.” Imigani 10:9

Nta shami ry’umurimo wose ukorwa wemewe n’amategeko Bibiliya itahayeho abantu umwiteguro ukwiriye. Amahame yerekeye gukorana umurava, kuba inyangamugayo, gucunga umutungo neza, kwirinda ndetse n’ubutungane, ibyo byose ni byo banga ryo kugera ku bintu nyakuri abantu barangamira. Ayo mahame, nk’uko yanditswe mu gitabo cy’Imigani, ni ikigega cy’ubutunzi bw’ubwenge bwifashishwa mu bikorwa bifatika. Mbese umucuruzi, umunyabukorikori, umuyobozi w’abantu mu ishami iryo ari ryo ryose ry’imirimo, ni hehe bashobora kubona imigani myiza imwerekeyeho cyangwa iyerekeye abakozi be iruta iyo dusanga muri aya magambo yavuzwe n’umunyabwenge agira ati: Ub 138.1

“Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye?
Bene uwo azaba imbere ku mwami;
Ntazakorera abagufi.”
Ub 138.2

Imigani 22:29.

“Umurimo wose utera inyungu;
Ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya.”
Ub 138.3

Imigani 14:23.

“Umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone;
Ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa.”
Ub 138.4

Imigani 13:4

“Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,
Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.”
Ub 138.5

Imigani 23:21

“Ugenda ari inzimuzi, amena ibanga;
Nuko ntukiyuzuze n’ukunda kuvugagura.”
Ub 138.6

Imigani 20:19.

“Uwifata mu magambo ni umunyabwenge;
Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse”
“Umuntu ashimirwa kwirinda impaka;
Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.”
Ub 139.1

Imigani 17:27; 20:3.

“Ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi;
Kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi.”
“Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke?
Ub 139.2

Imigani 4:14, 6.28.

“Ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we,
Ariko mugenzi w’abapfu, azabihanirwa.”
Ub 139.3

Imigani 13:20

“Incuti nyinshi zisenya urugo;
Ariko haba incuti iramba ku muntu, imurutira umuvandimwe.”
Ub 139.4

Imigani 18:24.

Ibintu byose byerekeye inshingano dufite kuri bagenzi bacu byagaragajwe mu ijambo Kristo yavuze ati: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe; kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.” Matayo 7:12. Ub 139.5

Mbega abantu benshi bagombye kuba bataraguye mu bihombo no kutagera ku byo bifuza mu by’imari iyo bumvira imiburo yagiye isubirwamo kenshi kandi igashimangirwa mu Byanditswe byera! [Dore imwe muri iyo miburo]: Ub 139.6

“Umunyamurava agwiza imigisha myinshi;
Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.”
Ub 139.7

Imigani 28:20.

“Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka;
Ariko urundarunda ibintu avunika, azunguka.”
Ub 140.1

Imigani 13:11.

“Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya, buyoyoka nk’umwuka,
Ababushaka baba bashaka urupfu.”
Ub 140.2

Imigani 21:6.

“Umukire ategeka umukene;
Kandi uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije”
Ub 140.3

Imigani 22:7.

“Uwishingira uwo atazi, bizamubabaza;
ariko uwanga kwishingira,
azaba amahoro,”
Ub 140.4

Imigani 11:15.

“Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera;
Kandi ntukarengere mu mirima y’imfubyi;
Kuko Umurengezi wabo akomeye; azakuburanya, ababuranira.”
“Uwishakira ubutunzi, akarenganya abakene, kandi uhongera abakire,
Bombi bazakena, nta kabuza.”
“Ucukura urwobo, azarugwamo; kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.”
Ub 140.5

Imigani 23:10,11; 22:16; 26:27.

Ayo ni yo mahame ngenderwaho mu kubaka imibereho myiza y’umuryango mugari w’abantu, haba mu rwego rw’imiryango ibogamiye mu by’isi n’ibogamiye ku by’idini. Ayo mahame ni yo abumbatira umutekano w’ibintu n’uw’ubuzima bw’abantu. Kugira ngo kugirirana icyizere no gukorera hamwe bishoboke, ni ngombwa ko abatuye isi bagomba kumvira amategeko y’Imana nk’uko yatanzwe mu Ijambo ryayo, ndetse akaba acyanditswemo nubwo akenshi yapfukiranwe ndetse akaba yenda gusibangana mu mitima y’abantu. Ub 140.6

Amagambo umuhimbyi wa Zaburi yavuze ati: “Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye, kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu” (Zaburi 119:72), avuga iby’ukuri bitagendanye n’iby’idini. Avuga ukuri kudasubirwaho kandi kwemerwa mu rwego rw’imari n’ubucuruzi. Ndetse muri iki gihe tugezemo kirangwa no kurarikira kugwiza amafaranga, aho irushanwa rikabije, uburyo bwo gushaka ubutunzi bukaba budaha agaciro imico mbonera, biracyazirikanwa henshi ko, ku musore ugitangira ubuzima, kuba inyangamugayo, gukorana umurava, kwirinda, ubuziranenge no gucunga neza umutungo ari igishoro kiruta kure umubare w’amafaranga runaka uko yangana kose. Ub 140.7

Nyamara no mu bantu bashimishwa n’izo ndangagaciro kandi bakemera ko zikomoka muri Bibiliya, harimo bake cyane bazirikana ihame shingiro izo ndangagaciro zikomokaho. Kwemera ko Imana ari yo nyir’ibintu byose, ni yo ntango yo gukiranuka no kurangwa n’ukuri mu mikorere. Umuremyi w’ibintu byose ni we nyirabyo, twe turi ibisonga bye. Ibyo dutunze byose ni Imana yabituragije kugira ngo tubikoreshe dukurikije amabwiriza iduha. Ub 141.1

Iyi ni inshingano umuntu wese yahawe, kandi iyi nshingano irebana n’ibyo umuntu akora byose. Twabyemera, tutabyemera, turi ibisonga by’Imana, yaduhaye impano n’uburyo twifashisha, kandi yadushyize mu isi kugira ngo dukore umurimo yaduhaye. Ub 141.2

Umuntu wese “ahabwa umurimo we” (Mariko 13:34) uhuje n’ubushobozi bwe, kandi uwo murimo uzatanga umusaruro mwiza cyane kuri we no kuri bagenzi be, bityo uheshe Imana icyubahiro giheranije. Ub 141.3

Bityo rero, ibyo dukora byose cyangwa umuhamagaro wacu bigize umugabane w’inama ikomeye y’Imana, kandi igihe cyose ibyo dukora bijyanye n’ubushake bwayo, Imana ubwayo ni yo iba irebwa n’umusaruro ubivamo. “Dukorana n’Imana” (1 Abakorinto 3:9); bityo uruhare rwacu ni ugukurikiza amabwiriza iduha tudakebakeba. Ku bw’izo mpamvu, ntabwo dukwiriye kwiganyira. Dukwiriye gukorana umurava, tugakiranuka ku nshingano zacu, tukita ku murimo, tukirinda kwaya kandi tukarangwa n’ubushishozi. Ni ngombwa ko ubushobozi bwose twahawe tubukoresha tutizigamye, kugeza aho budashobora kurenza. Ariko rero ntabwo tuzishingikiriza ku musaruro mwiza tugezeho kubw’umuhati wacu, ahubwo tuzishingikiriza ku isezerano Imana yaduhaye. Ijambo ryatunze Abisirayeli mu butayu kandi rigakomeza Eliya mu gihe cy’amapfa, n’uyu munsi riracyafite ubushobozi ryari rifite. “Nuko ntimukiganyire mugira ngo: “Tuzarya iki?”, cyangwa ngo “Tuzanywa iki?” ... Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” Matayo 6:31-33. Ub 141.4

Imana iha abantu ububasha bwo kuronka umutungo. Iyo mpano ibaha yomatanye n’inshingano bagomba kuzuza. Mu byo twunguka byose, isabamo umugabane wihariye. Icyacumi ni icy’Uwiteka. “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka: ni icyera cy’Uwiteka.” “Kimwe mu icumi cyo mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, . . . . imwe mu icumi ijye iba iyera y’Uwiteka.” Abalewi 27:30, 32. Umuhigo Yakobo yahigiye i Beteli na wo werekanye uko iyi nshingano iteye. Yaravuze ati: “Kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.” Itangiriro 28:22. Ub 142.1

“Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko” (Malaki 3:10), iri ni itegeko ry’Imana. Ahangaha ntabwo Imana iduhamagarira gushima cyangwa kugira ubuntu. Ahubwo ni uguhamagarirwa kuba indahemuka gusa. Icyacumi ni icy’Uwiteka; kandi adutegeka kumugarurira ibye. Ub 142.2

“Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.” 1 Abakorinto 4:2. Niba ubudahemuka ari ihame ry’ingenzi mu by’ubucuruzi [cyangwa imirimo dukora ya buri munsi], mbese ntidukwiriye kuzirikana inshingano dufite ku Mana, ari nayo nshingano izindi zose zubakiyeho? Ub 142.3

Hakurikijwe ubusonga twahawe, ntidufite inshingano ku Mana gusa ahubwo tuyifite no bantu. Urukundo rutagerwa rw’Umucunguzi wacu ni rwo umuntu wese akesha impano abona mu buzima. Ibyokurya, imyambaro n’amacumbi, umubiri wacu, ubwenge n’ubugingo, byose byacungujwe amaraso ya Kristo. Kandi kubw’inshingano dufite yo gushima n’umurimo twahawe, Kristo yatwomatanyije na bagenzi bacu. Aradutegeka ati: “Ahubwo mukorerane mu rukundo” ( Abagalatiya 5:13). “Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ni jye mwabikoreye.” Matayo 25:40. Ub 142.4

Intumwa Pawulo aravuga ati: “Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa mbafiteho umwenda.” Abaroma 1:14. Natwe ni ko biri. Kubw’imigisha yose twahawe, dufite inshingano yo kuyigeza kuri bagenzi bacu. Ub 143.1

Ntabwo uko kuri ari ingenzi aho umuntu akorera yiherereye wenyine kuruta uko biri aho akorana n’abandi. Umutungo dukoresha si uwacu bwite, kandi uku kuri ntigukwiriye kwirengagizwa. Twebwe turi ibisonga by’Imana, kandi imibereho myiza ya bagenzi bacu ndetse n’iherezo ryacu kuby’ubuzima dufite ubu n’ubuzima buzaza byose bishingiye ku buryo dusohoza inshingano dufite ku Mana no kuri bagenzi bacu. Ub 143.2

“Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka; kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa. Umunyabuntu azabyibuha, kandi uvomera abandi na we azavomerwa.” “Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi; kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi.” Imigani 11:24-25; Umubwiriza 11:1. Ub 143.3

“Ntukarushywe no gushaka ubutunzi; ihebere bwa bwenge bwawe, mbese wahanga amaso ku bitariho? Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa, bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi.” Imigani 23.4,5. Ub 143.4

“Mutange, namwe muzahabwa; urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye, ni rwo muzagererwa; kuko urugero mugeramo, ari rwo muzagererwamo namwe.” Luka 6:38. Ub 143.5

“Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, n’umuganura w’ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe.” Imigani 3:9,10. Ub 143.6

“Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya; ngaho nimubingeragereshe,” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru nkabasukaho umugisha, mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu; kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima, igihe cyawo kitaragera.” . . . . Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe; kuko muzaba igihugu kinezeza.” Malaki 3:10-12. Ub 144.1

“Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse, mukabyumvira; nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu murima bizajya byera imbuto zabyo. Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry’inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba; muzajya murya ibyokurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro.... muzaryama ari ntawe ubateye ubwoba.” Abalewi 26:3-6. Ub 144.2

“Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire imfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.” “Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi: Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko ashaka.” “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka; na we azamwishyurira ineza ye.” Yesaya 1:17; Zaburi 41:1,2; Imigani 19:17. Ub 144.3

Umuntu ushora umutungo we muri bene ubu buryo, aba yiteganirije incuro ebyiri. Iruhande rw’ibyo agomba kuzasiga ku iherezo [ry’ubuzima bwe] nubwo yaba yarabikoresheje neza, aba yirundanyiriza ubutunzi azahorana iteka ryose. Ubwo ni ubutunzi bw’imico ari bwo mutungo ufite agaciro karuta akandi ku isi no mu ijuru. Ub 144.4