UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Hazakomeza Kubaho Amatsinda Y’abigisha B’ibinyoma N’abaka
Mu itorero hazakomeza kubamo amatsinda y’ibinyoma n’ubwaka agizwe n’abantu bavuga ko bayobowe n’Imana. Abo ni abantu bazihuta bakagenda mbere y’uko batumwa, kandi bazatanga umunsi n’itariki ubuhanuzi butasohoye buzasohoreraho. Umwanzi anezezwa no kubona bakora ibi, kubera ko gutsindwa kwabo kugenda gukurikirana kandi kuyobora mu nzira z’ibinyoma gutera urujijo no kutizera. -Letter 28, 1897. UB2 68.2