UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

66/349

Guhinyura N’ingaruka Zako

Imana ifite ishyanga iyoboye. Nubwo mu by’ukuri mu itorero hari ibintu bidatunganye, ntabwo Yesu yagushyize ku ruhembe rw’imbere ngo uyobore itorero. Keretse gusa nuhindura inyifato yawe naho ubundi ntushobora gukizwa. “‘Ihane ukore imirimo nk’iya mbere” (Ibyahishuwe 2:5) ni cyo cya ngombwa cyonyine Imana ishobora gushingiraho ikugirira ibambe. Abantu Uwiteka ababarira, abanza kubatera kwihana. Umurimo nyakuri Mwuka w’Imana akora mu mutima urakenewe kuri wowe, niba uramutse ucitse umutego w’umwanzi. Nyamara mfite ibyiringiro bike kuri wowe kubera ko wanduje amahame ugenderamo . Uri umuntu ufite imico ishukana; nyamara ukavuga ibintu bikomeye ku bwawe. UB2 67.4

Satani yageze ku mugambi we wo kugutera gutekereza ko watoranijwe n’Imana kugira ngo ugire uruhare rukomeye nk’intumwa mu bigendanye n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, mu gihe bwamamazanywa imbaraga. Nyamara ntabwo utunganiye Imana kandi ntabwo Imana ishobora gukorana n’ikinyoma. Ukurikiza amwe mu makosa amenshi ubonana abantu bafite inshingano mu iterero kandi ugashingira ku gucyaha bahawe, bitewe n’uko badahuje nawe cyangwa badafiata imibereho y’iyobokamana urutisha umucyo Imana yamurikishirije itorero ryayo ko itunganye. Ni nde wakwicaje ku ntebe y’ubucamanza ngo ucire abandi ho iteka?- Ntabwo ari Imana, ahubwo ni wowe ubwawe…… UB2 67.5

Amagambo wavuze ucira bene so ho iteka yari menshi. Bisa n’aho gucira abandi ho iteka ari byo byokurya n’ibyokunywa byawe. Imibereho yawe y’iby’umwuka igizwe n’icyo uyigaburira. Nawe ukunda gushyira ibitekerezo byawe by’ibinyoma imbere y’abagize umuryango wawe, kandi ukanabishyira imbere y’umuntu wese ukumva. Mbese none watangazwa n’uko umusemburo uhumanye wakoze? Ibi ushatse wabyita gutuka Imana, kandi niko Uwiteka yabinyeretse. Amayerekwa Anna yagize yaziye kugira ngo agushikamishe mu ntekerezo zawe zitari ukuri. Ushuka abandi nawe wishuka. Satani yateguye ibintu ku buryo wateze umutima wawe ibinyoma. -Letter 12, 1890. UB2 68.1