UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

68/349

Igice Cya 10 — Amayerekwa Yaanna Phillips1

Ntabwo Afite Ikimenyetso Cyo Kwemerwa N’ijuru

Nzi ko turiho mu gihe cyegereje irangira ry’amateka y’iyi si; ibintu by’inzaduka biri kwitegura kubaho. Mpuza nawe rwose mu murimo wawe iyo wigisha Bibiliya, kandi Bibiliya yonyine yo rufatiro rwo kwizera kwacu. Satani ni umwanzi w’inyaryenge, kandi azakorera aho ari yifashishije benshi utatekereza. Ngufitiye ubutumwa. Mbese wigeze utekereza ko Imana yari yaragutumye gukora inshingano yo kuvuga inzozi za Anna Phillips, ukazisomera mu rahame kandi ukabihuza n’ibihamya Uwiteka yashimishijwe no kumpa? Oya rwose, ntabwo Uwiteka yagukoreje uyu mutwaro. Ntabwo yaguhaye gukora uyu murimo. Ntuteshe agaciro umurimo uwuvanga n’ibitekerezo udafitiye igihamya cyiza ko bituruka ku Mwami w’ubugingo n’icyubahiro.... UB2 69.1

Musaza wanjye nkunda, ndifuza kukwereka ibyerekeye ingorane zugarije umurimo muri iki gihe. Ntabwo umurimo wa Anna Phillips ufite ikimenyetso cyo kwemerwa n’ijuru. Nzi ibyo mvuga. Mu byo twahuye nabyo mbere mu itangira ry’uyu murimo, twahanganye n’ibisa nk’ibyo. Habayeho amahishurwa menshi ameze nk’ayo, kandi twagize umurimo utugoye cyane duhangana n’iki kibazo kandi tucyamagana. Ibintu bimwe byavuzwe muri ayo mahishurirwa byabayeho maze ibi bitera abantu bamwe kubyemera nk’ukuri... UB2 69.2

Ntabwo Imana yahamagariye Anna Phillips kugira icyo yongera ku bihamya yahaye ubwoko bwayo, ndetse no gusubiramo ubusobanuro rusange bwabyo. Nyamara uko ni ko umurimo we umeze kandi ni nako wagiye umera. Mu byabayeho bwa mbere muri uyu murimo abantu bagiye bakora ikintu nk’icyo. UB2 69.3

Twagiye duhangana n’icyiciro icyo ari cyo cyose cy’ayo mahishurirwa y’ibinyoma. UB2 69.4

Musaza wanjye, bishoboka bite ko wafashe ubwo butumwa maze ububwira abantu ubuvangavanga n’ibihamya Imana yahaye Ellen G. White. Igihamya ufite kigaragaza ko ibyo bikomoka ku Mana kiri hehe? Ntabwo ushobora kwitondera uko wumva, uko wakira n’uko wizera. Ntabwo ushobora kwitondera uko uvuga ibyerekeye impano yo guhanura, kandi ukavuga ko navuze iki na kiriya werekeza kuri iki kibazo. Nzi neza ko imvugo nk’izo zikangurira abagabo, abagore n’abana gutekereza ko bafite umucyo udasanzwe mu guhishurirwa gukomoka ku Mana, nyamara batarigeze bakira uwo mucyo. Neretswe ko ibi bigomba kuba ari kimwe mu mikorere y’ubushukanyi y’uburyarya bwa Satani. Uri guha umurimo isura izasaba igihe cyinshi ndetse n’umurimo ukomereye umuntu kugira ngo ayikosore, no kugira ngo akize umurimo w’Imana ukundi kwaduka kw’ubwaka... UB2 69.5