UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

279/349

Ugukira Kwabayeho

Hari ibyo nagejejweho byerekeye umugabura woherejwe ahantu hareshya na kilometero ijana na makumyabiri n’umunani ngo ajye gusengera mushiki wacu wari wamutumyeho akurikije ibyo Yakobo yigishije. Yaragiye maze asenga amaramaje. Wa mushiki wacu nawe yarasenze; yizeraga ko uwo mugabura ari umuntu w’Imana, umuntu ufite kwizera. Abaganga bari baramuretse ngo yipfire. Yahise akira ako kanya. Yarabyutse ategura ibyokurya , icyo kikaba cyari igikorwa atari yarakoze mu myaka icumi yari ishize. Uwo mugabura yari umuntu mubi, imibereho ye yari yanduye nyamara habayeho umurimo ukomeye. Uwo mugabura yiheshaga ikuzo. UB2 278.4

Ibyo byabaye byongeye kunyura imbere yanjye. Nabonye ko uwo mugore yari umwigishwa nyakuri wa Kristo; yari afite ukwizera ku buryo yagombaga gukira. Neretswe amasengesho yabo: isengesho rimwe ryari nk’igihu, ryijimye, kandi rigwa hasi. Irindi sengesho ryo ryari rivanze n’umucyo kandi ririho utumenyetso twari tumereze nka diyama ryazamukaga ryerekeza kuri Yesu maze akaryohereza kwa Se rimeze nk’umubavu uhumura neza, kandi umwambi w’umucyo wahise woherezwa kuri wa murwayi bityo kubw’imbaraga zawo arongera aba muzima kandi ahabwa imbaraga. Umumarayika yaravuze ati, ‘Imana izashyira hamwe uduce twose tw’ukwizera nyakuri kandi kuvuye ku mutima; utwo duce tuzakusanyirizwa hamwe nka diyama kandi mu kuri hazaboneka igisubizo; kandi Imana izatandukanya iby’agaciro kenshi n’ibidatunganye. Nubwo yihanganira indyarya n’umunyabyaha, amaherezo izamugaragaza. Nubwo umunyabyaha yahirwa akagira icyubahiro mu gihe gito nk’igiti gitoshye cyo ku nkombe y’umugezi, igihe kizagera ubupfapfa bwe bushyirwe ahagaragara, maze ajye mu rujijo.’ Ibaruwa 2, 1851. UB2 278.5