UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

280/349

Igihe Gukira Bidashobotse

Tuzi ibihe byagiye bibaho aho Imana yagiye yemera ko mu bwoko bwayo habamo umuntu urwaye maze igashyira icyifuzo mu mitima yabo bityo bagasenga babikuye ku mutima kugira ngo akire, ndetse bakanibwira ko bafite uburenganzira bwo gusaba gusohorezwa isezerano, nyamara wa murwayi akarengaho agapfa. Uwiteka we ubonera iherezo mu itangiriro, yari asobanukiwe ko aramutse akoresheje imbaraga ze ngo akire, byatuma ubushake bw’Imana busobanurwa nabi. UB2 279.1

Incuro nyinshi, gukira bishobora kutaba byiza haba ku ncuti cyangwa ku itorero, ahubwo kukabyara gutwarwa gukabije n’ubwaka bituma bamwe bafata umwanzuro ko ukwizera kwacu gushingiye ku marangamutima. Inzira imwe rukumbi itunganye ni ugukurikiza Ijambo Imana yandikishije. Igihe mumaze gukorera umurwayi ibyo mushobora kumukorera byose, nimushyire icyo kibazo mu biganza by’Imana. Bishoboka ko urupfu rw’uwo murwayi rwaberaho guhesha Imana ikuzo. Imana yemera ko abantu bamwe bamaze amezi n’imyaka runaka bababazwa n’uburwayi bapfa. Ibona ko ari byiza guha ikiruhuko abayo bababazwa.- Manuscript 67, 1899. UB2 279.2