UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

278/349

Bishobora Kugaragara Nk’ibisanzwe

Ntabwo igihe cyose ibitangaza by’Imana biba bifite isura igaragara inyuma nk’iy’ibitangaza. Akenshi bibaho mu buryo busa n’ubw’ibintu bisanzwe. Iyo dusabiye abarwayi tunagira icyo tubakorera. Dusubiza amasengesho yacu ubwacu dukoresha uburyo bwo kuvura bworoheje dushobora kugeraho. Iyo amazi akorehejwe neza, ni umuti ukomeye cyane. Iyo akoreshejwe mu buryo bukwiye, haboneka umusaruro mwiza. Imana yaduhaye ubwenge kandi yifuza ko dukoresha imigisha yayo iduhesha amagara mazima. Dusaba ko Imana yaha abashonje ibyokurya. Bityo rero tugomba gukora nk’ibiganza byayo bifasha mu guhembura abashonje. Tugomba gukoresha umugisha wose Imana yashyize hafi yacu kugira ngo turokore abari mu kaga. UB2 277.8

Iyo ibyangombwa bikoreshwa mu kuvura biboneka mu byaremwe bikoreshejwe nk’uko ubushake bw’Imana buri, butuma habaho umusaruro mwiza w’indengakamere. Dusaba gukorerwa igitangaza maze Imana ikayobora intekerezo zacu mu buryo bwo kuvura bworoheje. Dusaba kurindwa mugiga irimbura igenda nijoro, igendana imbaraga nyinshi mu isi. Kubw’ibyo rero tugomba gukorana n’Imana twumvira amategeko y’ubuzima n’ubugingo. Igihe tumaze gukora ibishoboka byose, tugomba gukomeza gusaba twizeye kugira amagara mazima n’imbaraga. Tugomba kurya ibyokurya bizarinda ubuzima bw’umubiri. Ntabwo Imana yigera idusezeranira ko izadukorera ibyo dushobora kwikorera twe ubwacu. Amategeko agenga ibyaremwe agomba kubahirizwa. Ntabwo tugomba kunanirwa gukora ibitureba ku ruhande rwacu. Imana iratubwira iti, “Mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda umushyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira” (Abafilipi 2:12, 13). UB2 278.1

Ntabwo dushobora kwirengagiza amategeko agenga ibyaremwe tutirengagije n’amategeko y’Imana. Ntabwo dushobora kwitega ko Imana izadukorera ibitangaza mu gihe dusuzugura uburyo bworoheje bwo kwivura yaduhaye ngo dukoreshe kandi buzabyara umusaruro utangaje nituramuka tubukoresheje neza no mu gihe gikwiriye. UB2 278.2

Ku bw’ibyo, musenge, mwizere kandi mukore. -Ibaruwa 66, 1901. UB2 278.3