UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Igice Cya 38 — Ibyerekeye Ikibazo Cy’abasirikari
Intambara Mu Bihe Byo Mu Isezerano Rya Kera
Uhoraho yategetse Mose kwibasira Abamidiyani no kubarimbura kubera ko bari baragiriye nabi Abisirayeli bakoresheje uburiganya bwabo maze babatera kugomera amategeko y’Imana. UB2 265.1
Uhoraho yategetse Mose guhorera abana ba Isiraheli ku Banyamidiyani, agakoranyiriza hamwe ubwoko bwe. Mose yategetse abagabo b’intwari ku rugamba ngo bitegure kurwanya Abanyamidiyani. Bityo barabarwanyije nk’uko Uhoraho yabitegetse, nuko bica ab’igitsina gabo bose ariko abagore n’abana babatwaraho iminyago. Balamu yicanwe n’Abanyamidiyani. UB2 265.2
“Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro bose, babasanganirira inyuma y’aho baganditse. Mose arakarira abatware b’ingabo, abatware b’ibihumbi n’ab’amagana batabarutse. Arababaza ati, “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe? Dore abo nibo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu by’i Pewori babitewe n’inama za Balamu, bituma mugiga itera iteraniro ry’Abisirayeli” (Kubara 31:13-16). UB2 265.3
Mose yategetse abagabo b’intwari kurimbura abagore n’abana b’abahungu. Balamu yari yaragurishije abana ba Isirayeli kugira ngo abone ingororano, bityo yarimbukanye n’abantu bari baramugororeye bigatuma arimbuza Abisirayeli ibihumbi makumyabiri na bine. UB2 265.4
Mu gusaba ubwoko bwayo kurwanya andi mahanga bituma abantu benshi babona Imana nk’umugizi wa nabi. Bavuga ko ibyo bihabanye n’imico yayo y’ubugiraneza. Nyamara Uwaremye isi akarema n’umuntu ngo ayitureho afite ububasha butagira iherezo ku mirimo y’intoki zayo, kandi ni uburenganzira bwe gukora ibyo ashatse kandi bishimisha umurimo w’intoki ze. Nta burenganzira umuntu afite bwo kubwira umuremyi we ati, “Kuki ukoze utya?” Nta kurenganya kuri mu mico y’Imana. Ni umutegetsi w’isi, kandi umugabane munini w’abo ategeka baramugomeye kandi basuzuguye amategeko ye barayakandagira. Yabasesekajeho imigisha itagerwa kandi abakikiza ikintu cyose bakeneye, nyamara bapfukamiye ibishushanyo bikozwe mu biti n’amabuye, ifeza n’izahabu baremesheje intoki zabo bwite. Bigisha abana babo ko ibyo bishushanyo ari imana zibaha kubaho n’amagara mazima, kandi zigatuma imirima yabo irumbuka, bityo bikabahesha ubukire n’icyubahiro. Bakwena Imana ya Isirayeli. Basuzugura ubwoko bw’Imana kubera ko ibikorwa byabwo bizira inenge. Umupfapfa ajya yibwira ati, ‘Nta Mana iriho.’ Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka. Ntawe ukora ibyiza ” (Zaburi 14:1). Imana yarabihanganiye kugeza ubwo bujuje urugero rwo gukiranirwa kwabo, kandi bizaniye kurimbuka vuba. Imana yagiye ikoresha ubwoko bwayo nk’ibikoresho bigaragaza umujinya wayo kugira ngo ihane amahanga y’abapagani yababujije amahwemo kandi akabashuka abashora mu gusenga ibigirwamana. UB2 265.5
Ifoto yerekana imiterere y’umuryango yashyizwe imbere yanjye. Abana bamwe basa n’abahangayikishijwe no kumenya ndetse no gukurikiza ibyo se abasaba mu gihe abandi basuzugura ubutware bwe kandi bagasa n’abanejejwe no kwerekana ko basuzuguye ubutware bw’umuryango. Bagabana ku nyungu zo mu rugo rwa se kandi bagahora bakira ineza ye. Ibyo babona byose babikomora kuri we nyamara ntibashima ahubwo bagendana ubwibone nk’aho ibyiza byose bakiriye biturutse ku mubyeyi wabo w’umunyambabazi baba ari bo babyihaye. Umubyeyi wabo abona ibikorwa byose by’agasuzuguro bikorwa n’abana be batumvira kandi b’indashima ariko akabihanganira. UB2 266.1
Iyo bitinze, abo bana b’ibyigomeke bageza ubwo bashaka kureshya no gutuma abo mu muryango w’umubyeyi wabo basanzwe ari indahemuka nabo bigomeka. Amaherezo icyubahiro n’ubutware bya se bimutera kugira icyo akora maze akirukana mu rugo rwe abo bana b’ibyigomeke batasuzuguye urukundo rwe n’imigisha ye gusa ahubwo bagerageje kugandisha abandi bake basigaye bumvira amategeko meza kandi atunganye yo mu rugo rwe. UB2 266.2
Kubwa bake b’indahemuka, abo umunezero wabo wibasiwe n’imbaraga y’ubushukanyi ya bamwe b’ibyigomeke bo mu rugo rwe, uwo mubyeyi akura mu muryango we abana be badakora inshingano zabo mu gihe kandi na none yiyegereza kurushaho abasigaye b’indahemuka kandi b’abizerwa. Bose bari bakwiriye kubaha imikorere myiza kandi itunganye y’umubyeyi umeze atyo igihe ahana yihanukiriye abana be badakora inshingano zabo kandi b’ibyigomeke. UB2 266.3
Uko niko Imana yagenjereje abana bayo. Ariko umuntu mu buhumyi bwe, azirengagiza ibizira by’abatubaha Imana no kudashima bihoraho no kwigomeka n’ibyaha biba imbogamizi yo kujya mu ijuru by’abakandagira amategeko y’Imana kandi bagasuzugura ububasha bwayo. Ntabwo bahagararira aho ahubwo bashimishwa no koreka ubwoko bw’Imana, kandi bakabakuruza ubuhendanyi bwabo kugira ngo bice ndetse bagaragaze kwanga ku mugaragaro ibyiza Yehova abasaba. UB2 266.4
Abantu bamwe bashobora kubona gusa ukurimbuka kw’abanzi b’Imana, ibyo bakabibona ko nta mbabazi zibirimo kandi ko harimo ubukana. Ntabwo bareba ku rundi ruhande. Nyamara nimutyo gushima kutagira iherezo kuvugwe. Uwo muntu uhutiraho kandi uhindagurika, no kugira neza kwe kurangwa no kwirata, ntabwo ari we ugena kandi ngo agenzure ibibaho. “Imbabazi z’umunyabyaha ni umwaga” (Imigani 12:10).-Spiritual Gifts, vol. 4, pp.49-52. UB2 266.5