UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Igice Cya 37 — Abageze Mu Za Bukuru Badafite Aho Baba13
Hari Isaa tatu za mu gitondo maze duteranira mu ihema rinini turi ku mwe na bake mu bavandimwe bacu mu kwizera kugira ngo tuganire ku kibazo cyahoraga kituremereye cyerekeye abageze mu za bukuru badafite aho baba. Hari ikibazo ngo, ‘Mbese bazakorerwa iki?’ Umucyo Uhoraho yampaye wasubiwemo ngo: Nimureke buri muryango wite ku bawukomokamo, ubakorere ibibakwiriye. Niba ibi bidashoboka, ni ho itorero rishobora kwishyiraho icyo kibazo. Uhoraho azaha umugisha itorero rye igihe rikora ibikorwa by’ubugwaneza. Abantu nk’abo ni abakene b’Imana, kandi ntabwo bakwiriye kurekwa ngo babeho batishimye ari impezamajyo. UB2 264.1
Niba itorero ridashobora kubikora, Konferanse igomba kubikora maze igafasha abantu b’Imana bakennye. Ubufasha bukwiriye nanone guhabwa imfubyi. Niba abo bose badashobora kwitabwaho n’abo mu miryango yabo, icyo gihe itorero cyangwa Konferanse bigomba kubitaho maze bagashyirwa ahantu hakwiriye. -Manuscript 151, 1898. UB2 264.2