UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Umucyo Watanzwe Ku Byerekeye Igisirikari
Mubaza ibyerekeye inzira yakurikizwa kugira ngo abantu bacu bagire uburenganzira bwabo bwo gusenga hakurikijwe ibyo umutimanama wabo ubabwira. Ibi byabaye umutwaro ku bugingo bwanjye igihe runaka, nibaza niba ibi byaba guhakana ukwizera kwacu cyangwa kandi bikaba n’igihamya kigaragaza ko ibyiringiro byacu bitari bishyitse mu Mana. Ariko nibuka ibintu byinshi Imana yanyeretse mu gihe cyashize ku byerekeye ibintu biteye bityo, nk’igisirikari n’ibindi bintu. Ndavuga mfite kubaha Imana nti, ‘ni ukuri koko dukwiriye gukoresha imbaraga zose uko dushoboye kugira ngo tubuze igitugu kigirirwa abantu bacu’- Ibaruwa 55, 1886. UB2 267.1