INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
ISANO Y’IMIRIRE KU NTEKEREZO
Ukwangirika kw’Intekerezo mu Bihe bya Mbere
87. Abantu babayeho mbere y’umwuzure baryaga ibyokurya bikomoka ku matungo, kandi bagashimishwa no guhaza irari ryabo kugeza ubwo bujurije igikombe cyabo, maze Imana yeza isi, iyihumanuraho umwanda wayo ikoresheje umwuzure. IMN 60.9
Icyaha cyari cyarabaye gikwira kuva ku gucumura k’umuntu akagwa. Nubwo abantu bakeya bari barakomeje kuba indahemuka ku Mana, umugabane munini warangije inzira zabo imbere y’Imana. Ukurimbuka kw’imigi ya Sodomu na Gomora kwatewe n’ububi bwabo bukabije. Biyandavurishije irari ryo kutirinda kwabo, n’ingeso z’ibyifuzo byabo byangiritse, kugeza ubwo bahindutse ba ruharwa mu kibi, maze ibyaha byabo bihinduka ikizira, mu buryo igikombe cyabo cy’ibibi cyuzuye, hanyuma bakongorwa n’umuriro uvuye mu ijuru. IMN 61.1
88. No muri iyi minsi yacu hariho ibyaha bimeze nk’ibyo mu minsi ya Nowa byatumye Imana isuka uburakari bwayo ku iyi si. Abagabo n’abagore b’iki gihe bahindutse abanyamururumba n’abasinzi bitewe n’imirire n’iminywere yabo. Icyo cyaha cy’umururumba cyahinduye ibyifuzo by’abantu bo mu gihe cya Nowa, bituma ingezo zabo zihinduka mbi, kugeza ubwo ubugizi bwa nabi n’ibyaha byabo bikabije bizamuka bikagera mu ijuru, maze Imana ihitamo kweza isi ikayikuramo uko guhumana ikoresheje umwuzure. IMN 61.2
Ibyaha nk’ibyo by’umururumba n’ubusinzi ni byo byagushije ikinya intekerezo z’abaturage b’i Sodomu, ku buryo abagabo n’abagore bo muri uwo murwa wangiritse bishimiraga gukora ibibi. Ni cyo cyatumye Kristo aburira abatuye isi agira ati, “No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.” Luka 17:28-30. IMN 61.3
Kristo yadusigiye hano icyigisho cy’ingenzi cyane. Mu nyigisho ze ntabwo yashyigikiye ubunebwe no gutwarwa n’iraha. Ubuzima bwe bwari bunyuranye n’ibi. Kristo yari umukozi w’umunyamwete. Imibereho ye yaranzwe no kwiyanga, gukorana umwete, kwihangana, gukorera abandi, no kwirinda. Atwereka akaga kari mu gushyira inda imbere, tukayirutisha ibindi. Aduhishurira ingaruka yo kwemera gutegekwa n’irari ry’umururumba. Imbaraga z’ibitekerezo ziradohoka, maze icyaha ntigifatwe nk’icyaha. Ubugome burenzwa amaso, n’ibyifuzo bibi bigasigara byarigaruriye umutima, kugeza ubwo ikibi cyimuye iby’ukuri n’imikorere myiza, maze izina ry’Imana rigatukwa. Ibi byose ni ingaruka yo kugira umururumba mu mirire no mu minywere. Iyi ni yo miterere y’ibintu Yesu yavuze ko bizaba biriho mbere yo kugaruka kwe. IMN 61.4
Mbese abantu bazemera uyu muburo? Mbese bazishimira umucyo, cyangwa bazahitamo kuba imbata z’irari n’ibyifuzo bibi? Kristo yadushyize imbere ikintu cy’agaciro tugomba guharanira kuruta ibyo kurya n’ibyokunywa imibiri yacu ihora yifuza, ndetse n’imyambaro duhangayikira. Kurya, kunywa, no kwambara bihangayitse abantu birenze urugero ku buryo byabahindukiye ibicumuro, kandi bikaba bimwe mu byaha bigaragara byo mu minsi iheruka, bikaba n’ibimenyetso biranga kugaruka kwa Kristo. Igihe, amafaranga, n’imbaraga bigize umutungo w’Imana, nyamara ikaba yarawudutije, bipfushwa ubusa mu myambarire, mu guhaza irari mu mirire n’iminywere, bikagira ingaruka zo guca intege ubuzima, bikageza abantu mu mibabaro no mu rupfu. Ntibishoboka rero ko twatanga imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima byeguriwe Imana, igihe yuzuye kwangirika n’uburwayi bitewe n’imyifatire yacu yo kwishimira mu byaha. IMN 62.1
Ukwangirika Gutewe n’Irari ryo Kutitegeka
89. Abantu benshi batangazwa n’ukuntu mwenemuntu yagiye ahenebera ku mubiri, mu ntekerezo no mu mico mbonera. Ntibasobanukirwa ko uko guhenebera guterwa no kugomera itegekonshinga n’amategeko y’Imana, ndetse no kugomera amategeko agenga ubuzima. Uko kugomera Amategeko Cumi y’Imana gutuma ibakuraho ikiganza cyayo cy’imigisha. IMN 62.2
Ukutirinda mu mirire no mu minywere, no kwijandika mu ngeso mbi, byatumye umubiri n’intekerezo bigwa ikinya, ku buryo ibyera n’ibyanduye bisigaye bifatwa kimwe. IMN 63.1
90. Abafata icyemezo kibaturutseho cyo kuba imbata z’umururumba, akenshi bagenda barushaho gushayisha, maze bakiyandavuza ibyifuzo byabo byangiritse, kandi byangijwe no kutirinda mu mirire n’iminywere yabo. Baha umudendezo ibyifuzo byabo bigayitse kugeza ubwo ubuzima bwabo n’intekerezo zabo bihababarira bikomeye. Ubushobozi bwabo bwo gutekereza burushaho kwangirika ku rwego rwo hejuru bitewe n’akamenyero ko kuba mu bibi. IMN 63.2
91. Kugira igihe gihindagurika mu mirire n’iminywere, n’ingeso mbi yo kwambara nabi, byangiza ubwonko, bigahindanya umutima kandi bigatera ingeso zitunganye z’umuntu guhinduka zikajya mu bubata bw’ingeso za kinyamaswa. IMN 63.3
92. Abavuga ko ari abantu b’Imana ntibakwiriye kutita ku buzima bw’imibiri yabo, ngo maze bishyigikire bavuga ko ukutirinda atari icyaha, kandi ko bidafitanye isano n’imibereho yabo y’iby’umwuka. Hari isano y’imikoranire hagati y’umubiri n’intekerezo zikorana na Mwuka. Igipimo cy’ingeso z’umuntu kibasha kujya ejuru cyangwa kigaheneberezwa n’iby’umubiri we wimenyereje. Kurya bikabije indyo irusha izindi kuba nziza biremaza amarangamutima yo mu ntekerezo. Kandi n’igihe indyo itaboneye, na bwo bigira ingaruka zibabaza umubiri. Akamenyero kose kadatuma umubiri ukora neza gahenebereza ubushobozi bwawo butunganye kandi bwo hejuru. Akamenyero kabi mu mirire no mu minywere kaganisha umuntu mu gukora amakosa mu ntekerezo no mu bikorwa. Umururumba wongera imbaraga za kinyamaswa, zigakora ku ntekerezo no ku bushobozi bw’iby’umwuka. IMN 63.4
Intumwa Petero atugira inama ati, “Ncuti nkunda, ndabihanangiriza … kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.” (1 Petero 2:11). Benshi babona ko uyu muburo ureba gusa abatagira umutima. Nyamara ufite ubusobanuro bwagutse. Uturarikira kurinda ubugingo bwacu ikintu cyose cyabwangiza bitewe no kwishimira irari cyangwa ibyifuzo bibi. Ni umuburo urusha iyindi uturarikira kwifata tukirinda ibintu byose bikabura umubiri n’ibiyobyabwenge nk’icyayi, ikawa, itabi, inzoga, urumogi, n’indi miti yica ubwenge. Ibyo bikurura imibiri bishobora gushyirwa mu mubare w’ibiteza irari rizanira intekerezo z’umuntu ingaruka zikomeye kandi zica cyane. Uko izo ngeso ziterwa n’irari zitangira kwirema rugikubita, niko zizagenda zihambira umuntu zikamugira imbata y’irari iterwa na kamere, bityo zikarushaho kugenda zigabanya igipimo cy’umuntu mu by’umwuka. IMN 64.1
93. Mukeneye kwirinda muri byose. Mujye mumenyereza gukoresha ubushobozi bwo hejuru bw’intekerezo zanyu, ibyo bizatuma imbaraga za kinyamaswa zicika intege. Ntibishoboka ko imbaraga z’iby’umwuka ziyongera mu gihe mudategeka irari n’ibyifuzo byanyu bibi. Nicyo gituma intumwa ihumekewe yavuze aya magambo ngo, “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.” (1 Abakorinti 9:27, BII). IMN 64.2
Mwenedata, kanguka wowe, ndagusabira, maze ureke umurimo wa Mwuka w’Imana ugucengeremo cyane aho kugarukira inyuma; reka ugere ku isoko ya buri gikorwa cyawe cyose. Icyo ukeneye cyane ni ugushikama ku mahame no kugira imbaraga y’ibikorwa mu by’umwuka n’iby’umubiri. Umuhati wawe ubuze ubwitange. Mbega ukuntu abantu badashaka kureka irari ryabo ari benshi kandi iby’umwuka byabo bikarushaho kugenda bigabanuka! Imyakura y’ubwonko bwabo igenda isinzira kandi bagasa nk’abaguye ikinya kubera umururumba mu mirire yabo. Bene abo iyo bagiye mu nzu y’Imana ku munsi w’Isabato, usanga basinzira. Imbaraga irarika ntibasha no gukangura ubwenge bwabo. Ndetse n’iyo ijambo ry’ukuri ryigishanywa imbaraga ya Mwuka ntiribasha kubakangura mu bitotsi by’intekerezo baba bafite ngo babone umucyo ubamurikira. Mbese bene aba bantu bigeze biga guhesha Imana ikuzo muri byose? IMN 65.1
Ingaruka z’Imirire Yoroheje
94. Iyaba abavuga ko bakurikiza amategeko y’Imana batagiraga icyaha, umutima wanjye watuza; ariko ntabwo ariko bameze. Kuko bamwe mu bavuga ko bakurikiza amategeko yose icumi bica itegeko ryo kwirinda ubusambanyi. Ni iki nakora ngo nkangure imitima yabo yaguye ikinya? Icyabarinda ni kimwe gusa, ni uko imitima yabo yahora izirikana amahame akubiye mu mategeko ayobora imyitwarire yabo. Niba hariho igihe tubona ko abantu bagomba kwita ku mirire yoroheje, ni iki turimo. Ntidukwiriye guha abana bacu inyama, kuko zigira ingaruka zo gukangura no kongera ibyifuzo bibi, kandi zikagabanya ubushobozi bw’intekerezo. Ibinyampeke n’imbuto bitateguranywe amavuta y’amatungo kandi bigategurwa mu buryo busanzwe bwa karemano, ni byo bikwiriye kuba ibyokurya by’abitegura kuzajya mu ijuru. Uko ibyokurya biba bidafite ibikabura umubiri, ni ko byorohera umubiri gutegeka ibyifuzo byawo bibi. Ntidukwiriye kwishimira uburyohe ngo tuburutishe amagara mazima mu by’umubiri, ubwenge cyangwa intekerezo. IMN 65.2
Gutwarwa n’ibyifuzo bibi byagiye bijyana benshi mu mwijima ntibarebe umucyo; kuko batinya kureba ibyaha batifuza kureka. Nyamara bose babasha kureba niba babyifuza. Nibahitamo umwijima bakawurutisha umucyo, ububi bwabo buzarushaho kwiyongera. Ariko se ni kuki abagabo n’abagore badasoma ngo bahinduke abanyabwenge muri ibi bintu, kandi bifite ingaruka ku mibiri yabo, ubwenge n’imbaraga zabo? Imana yabahaye ingando bagomba gufata neza, bakayirinda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bashobore kuyikorera umurimo no kuyihesha ikuzo. IMN 66.1
Kwirinda Bidufasha Gutegeka Intekerezo
95. Ibyokurya byanyu ntabwo byoroheje kandi ntibiboneye ku buzima bwanyu ku buryo byakorera umubiri amaraso y’ubwoko bwiza cyane. Amaraso mabi yijimisha ubushobozi bw’intekerezo n’ubuhanga, agakangura kandi agaha imbaraga ibyifuzo bibi bya kamere yanyu. Nta n’umwe muri mwe ukwiriye gukoresha imirire ifite ibikabura umubiri; kuko ishobora kuzanira akaga umubiri wawe, ikananiza iterambere ry’ubugingo bwawe n’ubw’abana bawe. IMN 66.2
Mutegura ku meza yanyu ibyokurya biteza ikigeragezo imyanya y’urwungano ngogozi, bigakangura ibyifuzo bya kinyamaswa, kandi bigaca intege ubushobozi bw’intekerezo n’ubuhanga. Ibyokurya bifite ibinure byinshi n’inyama ntibibafitiye umumaro na mba… IMN 66.3
Ndabinginga, kubwa Kristo, ngo mushyire gahunda mu ntekerezo zanyu no mu ngo zanyu. Mureke ukuri mvajuru kwerereze intekerezo zanyu, kubeze mwebwe ubwanyu, ubugingo bwanyu, imibiri yanyu, n’umwuka wanyu. ‘Mwirinde irari ry’umubiri rirwanya ubugingo.’ Mwenedata G, imirire yawe iri hafi gukurura imbaraga zikangura ibyifuzo bibi mu mubiri wawe. Ntabwo utegeka umubiri wawe nk’uko ari inshingano yawe ngo ubikore kubwo gushaka kwera no kubaha Imana. Ugomba kwirinda mu mirire kugira ngo ubashe kuba umuntu wihangana. IMN 67.1
96. Ntabwo isi ari yo ikwiriye kuduha urugero tugenderaho. Isi yerekana ko ibyokurya bigezweho ari ibitera ipfa kandi bifite ibinure ndetse biteguranywe ibikabura umubiri, bityo bigaha umubiri imbaraga ya kinyamaswa maze bigasigingiza iterambere ry’ubushobozi bw’intekerezo. Nta rindi sezerano ryo gutsinda intambara ya Gikristo ryahawe umwe mu bahungu cyangwa abakobwa ba Adamu uretse gusa baramutse bafashe icyemezo cyo kwirinda muri byose. Nibakora ibyo, urugamba barwana ntiruzaba ari imfabusa. IMN 67.2
Niba Abakristo bakoresheje imibiri yabo agahato (1 Kor 9:27), bakareka irari ryabo n’ibyifuzo byabo byose uko byakabaye bigategekwa n’umutimanama umurikiwe na Mwuka, bakumva yuko inshingano bafite imbere y’Imana n’imbere ya bagenzi babo ari ukumvira amategeko agenga ubuzima buzira umuze n’imibereho yabo, bazabona imigisha y’imbaraga z’umubiri n’ubwenge. Bazagira ubushobozi bw’intekerezo zibashoboza kurwanya Satani; kandi mu Izina rya wa Wundi watsinze irari ku bwabo, bazarushaho kuba abaneshi ku giti cyabo. Uru rugamba ruri imbere y’abantu bose biyemeza kururwana. IMN 67.3
[Ingaruka y’imirire y’inyama ku bushobozi bw’intekerezo — 658, 683, 684, 685, 686, 687] IMN 67.4
[Urugo rwo mu giturage — isano yarwo n’imirire n’umutimanama — 711] IMN 68.1
[Kubura imbaraga z’ibitekerezo bitewe n’umururumba w’abana mu mirire n’iminywere — 347] IMN 68.2
[Ibyokurya bitera umubiri ubwiyabirire, ubukana n’umushiha — 556, 558, 562, 574] IMN 68.3
[Umururumba mu mirire ucogoza imbaraga z’intekerezo — 231] IMN 68.4