INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

3/53

IGICE CYA 2 - IMIRIRE N’IBY’UMWUKA

Kutirinda ni Icyaha

47. Ntihakagire umuntu uvuga ko yubaha Imana ngo yirengagize kandi akerense imibereho myiza y’umubiri, maze yibwire ko kutirinda atari icyaha, kandi ko bitabasha kugira ingaruka mu by’umwuka. Hariho isano y’ubumwe hagati y’umubiri n’intekerezo zacu. IMN 40.1

48. Ababyeyi bacu ba mbere bagize ibyifuzo byo kutirinda bituma babura iwabo heza mu busitani bwa Edeni. Kwirinda muri byose bidufitiye ubusobanuro burenze ibyo kongera gukomorerwa tugasubizwa muri Edeni twabuze. IMN 40.2

49. Kugomera amategeko agenga imibiri yacu ni ukugomera amategeko y’Imana. Yesu Kristo ni Umuremyi wacu. Ni We nkomoko yo kubaho kwacu. Ni We waremye imiterere y’umubiri w’umuntu. Ni We washyizeho amategeko agenga imibiri yacu, nk’uko ari We washyizeho amategeko mbonera agenga imyitwarire y’abantu. Umuntu rero utita kandi ngo ahe agaciro ingeso n’imigenzereze by’imibereho y’umubiri n’ubuzima bwawo, aba agomeye Imana. Benshi mu bavuga ko bakunda Yesu Kristo ntibamugaragariza icyubahiro akwiriye ngo bumvire Uwo wemeye gutanga ubuzima bwe kugira ngo abakize urupfu rw’iteka ryose. Ntabwo ahabwa icyubahiro akwiriye, cyangwa ngo yubahwe, cyangwa ngo abishimirwe. Ibi ubibonera ku buryo bafata nabi imibiri yabo bakayihemukira bagomera amategeko agenga ubuzima bwabo. IMN 40.3

50. Gukomeza kwica amategeko agenga ibyaremwe ni ugukomeza kwica amategeko y’Imana. Uburemere bw’imibabaro n’agahinda tubona mu bantu hirya no hino muri iki gihe, ubumuga, kuba abantu barahindutse ibisenzegeri, abarwayi, no kubura ubwenge byuzuye isi, bihindura isi, ugereranyije n’uko yagombaga kuba ndetse n’uko Imana yari yarayiteguriye kuba, ibitaro by’ababembe; kandi abantu b’iki gihe ni abanyantegenke, nta mbaraga z’umubiri, iz’ibitekerezo n’iz’ubwenge bakifitiye. Ako kaga kose kakomeje kwiyongera uko ibihe byagendaga biha ibindi bitewe n’uko umuntu wacumuye yakomeje kugenda yica amategeko y’Imana. Ibyaha biteye ubwoba bikomeje gukorwa bitewe no kwirundumurira mu irari ry’ibyifuzo bibi. IMN 41.1

51. Gukabya mu mirire, mu minywere, mu gusinzira, ndetse no mu byo tureba ni icyaha. Iyo imbaraga z’ibikorwa by’umubiri n’ubwonko zihurije hamwe mu mibereho myiza bitanga umunezero; kandi uko izo mbaraga zirushaho kwererezwa mu buryo butunganye ni ko umunezero nyakuri urushaho kwiyongera. IMN 41.2

Igihe Kwezwa Bidashoboka

52. Umugabane munini w’indwara zose zizahaza abantu uba ari ingaruka z’ingeso mbi bimenyereje, bitewe n’ubujiji banze kureka, cyangwa bitewe no kutita ku mucyo Imana yatanze ugendana n’amategeko agenga imibereho yabo. Ntabwo twabasha guhesha Imana ikuzo mu gihe turangwa no kugira imibereho igomera amategeko y’ubuzima. Ntabwo umutima wabasha gukomeza kuba uwerejwe Imana mu gihe wokamwe n’umururumba wo kwifuza ibibi. Umubiri wokamwe n’uburwayi ndetse n’ubwenge butakiri buzima bitewe n’ibyifuzo by’irari ribi byakomeje gusigasirwa bituma umubiri n’umwuka bidashobora kwezwa. Intumwa Pawulo yasobanukiwe n’akamaro ko kugira amagara mazima y’umubiri kugira ngo umuntu abashe kugira imico itunganye ya Gikristo. Atugira inama agira ati, “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.” 1 Abanyakorinti 9:27, Bibiliya Ijambo ry’Imana. Atubwira iby’imbuto za Mwuka, dusangamo imbuto yo kwirinda. Agira ati, “Aba Kristo Yesu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n’ingeso mbi zayo n’irari ryayo.” Abanyagalati 5:24, Bibiliya Ijambo ry’Imana. IMN 42.1

Ubujiji Bwanze Kurekwa Bwongera Icyaha

53. Ni inshingano yacu kumenya uko twarinda umubiri wacu mu buryo butuma ugira imibereho irushijeho kuba myiza cyane, kandi ni inshingano yera kubaho dukurikije umucyo Imana yaduhereye ubuntu. Nituramuka dufunze amaso tukanga kwakira umucyo kubwo gutinya kubona amakosa yacu, tudashaka kureka, aho kugira ngo ibyaha byacu bigabanuke ahubwo biziyongera. Niba umucyo wanzwe hamwe, ntuzitabwaho n’ahandi. Ni icyaha gikomeye kugomera amategeko agenga ubuzima bwacu nk’uko ari icyaha kugomera rimwe mu mategeko cumi, kuko tudashobora kubahiriza amwe ngo ayandi tuyice. Ntidushobora gukunda Imana n’umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose, umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, n’imbaraga zacu zose mu gihe dufite urukundo rw’irari, n’umururumba kuruta uko dukunze Imana. Buri munsi imbaraga zacu zo guhesha Imana ikuzo zigenda zigabanuka, mu gihe idusaba kuyegurira imbaraga zacu zose, n’umutima wacu wose. Bitewe n’ingeso mbi twimenyereje, tugenda tugabanya uburame bwacu, kandi twitwa ko turi abayoboke ba Kristo, bitegura kuragwa ubuzima budapfa. IMN 42.2

Mwenedata nawe mushiki wanjye, ufite umurimo ugomba gukora kandi nta wundi muntu ushobora kuwugukorera. Kanguka uve mu bitotsi urimo, maze Kristo aguhe ubuzima. Hindura umurongo w’imibereho yawe, imirire yawe, iminywere yawe, n’imikorere yawe. Kuko nukomeza umurongo w’imibereho wabayemo imyaka myinshi, ntuzigera uhishukirwa n’ibintu byera kandi byaguhesha ubugingo buhoraho. Ibyifuzo byawe birayoyoka, n’ubwenge bwawe bukijimishwa. Ntabwo wabashije gukurira mu buntu no mu kumenya ukuri nk’uko yari amahirwe wahawe. Ntiwakomeje gukurira mu by’umwuka, ahubwo wagiye urushaho gusigingirira mu mwijima. IMN 43.1

54. Umuntu ni we wabaye ikamba ry’ibiremwa byose by’Imana, aremwa mu ishusho y’Imana, kandi ashyirwa mu mwanya w’Imana … Umuntu afite agaciro gakomeye imbere y’Imana, kuko yaremwe abumbabumbwe mu ishusho y’Imana. Iri hame rikwiriye kutwereka akamaro ko kwigisha hakoreshejwe amagambo n’ibikorwa, icyaha kizanwa no guhumanya umubiri binyuze mu kwiyandavuza irari ribi, cyangwa indi migenzereze yose y’icyaha, bigakorerwa umubiri waremewe kwerekana Imana imbere y’abatuye isi. IMN 43.2

Ingaruka Zigera ku Ntekerezo Bitewe no Kutumvira Amategeko y’Umubiri

55. Imana ishaka ko abantu bayo bahora batera imbere. Dukeneye kumenya ko umururumba ari inkomyi iruta izindi zose ku iterambere ry’intekerezo no kwezwa k’ubugingo bwacu. Nubwo abenshi tuvuga ko twemera kandi tukigisha ivugurura mu by’imirire, benshi muri twe turya mu buryo budakwiriye. IMN 44.1

56. Ntidukwiriye gutegura ibyokurya byinshi bikabije byo ku munsi w’Isabato cyangwa ngo dutegure ibyokurya binyuranye mu buryo bukabije kurenza ibyo dukoresha ku yindi minsi. Ibiri amambu, ibyokurya byo kuri uwo munsi bikwiriye kuba byoroheje, kandi tukarya bikeya, kugira ngo tworohereze ubwonko bubashe kugira imbaraga zo kwakira iby’umwuka. Igifu cyuzuye gituma ubwonko buremererwa. Amagambo y’ingenzi abasha kunyura mu matwi ariko ntahabwe agaciro, bitewe n’uko ubwonko budakora neza kubwo kurya mu buryo budakwiriye. Bitewe no kurya birengeje urugero ku munsi w’Isabato, ku buryo abenshi badatekereza, bigomwa imigisha yateguriwe uwo munsi wera. IMN 44.2

57. Neretswe ko amwe mu materaniro yacu makuru aba anyuranye cyane n’uko Imana yateguye ko agomba kumera. Abantu bayazamo batiteguye kugendererwa na Mwuka w’Imana Muziranenge. Muri rusange, mbere y’uko amateraniro agera, bashiki bacu bafata igihe kinini bari mu myiteguro y’umurimbo w’inyuma, maze bakibagirwa rwose umurimbo w’imbere, ari wo w’agaciro gakomeye mu maso y’Imana. Igihe kinini kandi bagikoresha bateka ibidafite umumaro, bategura za keke na gato zuzuyemo amasukari hamwe n’ibindi biribwa bizanira ingaruka mbi ababirya. Iyaba abo bashiki bacu bateguraga umugati mwiza n’ibindi byokurya bifitiye umubiri akamaro bo ubwabo n’imiryango yabo barushaho kuba biteguye kwakira amagambo y’ubugingo, kandi bakarushaho kuba biteguye kwakira imbaraga ya Mwuka Wera. IMN 44.3

Kenshi igifu kiremerezwa n’ibyokurya rimwe na rimwe bitoroshye kandi bitaboneye nk’ibiba byaririwe mu rugo, aho usanga bacuragana mu mirimo inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Ibi bitera ubwonko gusinzira bigatuma umuntu adashobora kwishimira iby’umwuka bihoraho, maze amateraniro yahumuza, abantu bagataha uko baje nta mugisha wo gusabana na Mwuka w’Imana babonye... Nimureke imyiteguro yacu mu mirire no mu myambarire ye kuba ikintu cy’ibanze, ahubwo tubanze gutegura imitima yacu dutekereza iby’imigisha dukeneye tukiri imuhira. IMN 44.4

[Umururumba ubuza umuntu kumenya ukuri kw’iki gihe — 72] IMN 45.1

[Umururumba uremaza imyanya y’ibyumvirizo — 227] IMN 45.2

[Umururumba ugabanya ubushobozi bw’ubwonko — 209, 226] IMN 45.3

[Umururumba ugabanya ubushobozi bw’umuntu mu gutegura imigambi n’inama — 71] IMN 45.4

[Umururumba ugabanya imbaraga z’iby’umwuka, intekerezo, n’umubiri by’abana — 346] IMN 45.5

[Kuryama mu gihe higishwa ukuri kw’Ijambo ry’Imana — 222] IMN 45.6

[Imbaraga y’intekerezo n’ubwenge byongerwa n’imirire iboneye — 85, 117, 206] IMN 45.7

[Ingaruka zo kurya inyama ku bushobozi bw’intekerezo — 678, 680, 682, 686] IMN 45.8

[Izindi nyigisho ku mirire ikwiriye mu gihe cy’amateraniro makuru — 124] IMN 45.9

Ingaruka zo Kwishimira Ukuri

58. Mukeneye kugira intekerezo ziboneye kandi zifite imbaraga kugira ngo mushobore kwishimira imico y’ukuri guhebuje, mushobore kumenya agaciro k’impongano, kandi muhe agaciro gakwiriye ibizahoraho iteka ryose. Nimukomeza inzira mbi, mukagumya kwishimira akamenyero k’imirire mibi, ari byo bigabanya imbaraga z’intekerezo, ntimuzaba mugishobora guha agaciro gakwiriye iby’agakiza n’ubugingo buhoraho kandi ari byo bibararikira kurangwa n’imibereho imeze nk’iya Kristo. Ibyo rero bizatuma mutagira imbaraga zo kwitanga ngo mukurikize ubushake bw’Imana musabwa n’Ijambo ryayo, kandi bwa ngombwa kugira ngo butume mugira amagara mazima mu ntekerezo, abategurira ubugingo bw’iteka. IMN 45.10

59. Ndetse nubwo mwaba mwariyemeje guhora murya ibyokurya biboneye, mbese mwaba muzirikana guhesha Imana ikuzo mu mibiri yanyu n’umwuka Imana yabatije, igihe murya ibyokurya byinshi mu buryo bukabije? Abarya ibyokurya byinshi bakuzuza igifu, bityo bakagiha ibikiremereye, ntibabasha kwishimira kwakira no gukomeza ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Ubwonko bwabo ntibushobora gukorwaho ngo buhugukire kwakira no guha agaciro iby’impongano y’umusaraba hamwe n’igitambo gikomeye cyatambiwe umunyabyaha wacumuye. Ntibishobokera abantu nk’abo kwishimira ingororano ikomeye, y’igiciro cyinshi kandi ihebuje ibikiwe abazanesha bose b’indahemuka. Ntidukwiriye rwose kwemerera umugabane wacu wa kamere ya kinyamaswa gutegeka ubwenge n’intekerezo byacu. IMN 46.1

60. Bamwe bakunda kwishimira irari ry’umubiri n’umururumba, ari byo birwanya ubugingo, bikaba n’inzitizi y’iterambere ryabo mu bya Mwuka. Bahorana igishinja mu mutimanama, kandi n’igihe bagezweho n’amagambo y’ukuri, bumva abakomerekeje. Batangira ubwabo kwicira urubanza, bakibwira ko ibyigisho byigishijwe ari bo byari bigendereye. Bumva bakomerekejwe, maze ubwabo bakivana mu iteraniro ry’abera. Bareka ibyo guteranira hamwe n’abandi, maze kuva ubwo bagatangira kwiha amahoro ntibashake ko hagira ikibashinja. Bidatinze bumva batagifitiye inyota amateraniro, ntibabe bagikunze ukuri, kandi, mu gihe batihannye ngo bagire ivugurura ryuzuye, basubira inyuma maze bakajya kwifatanya n’umutware wigometse ku Mana, bagahagarara munsi y’ibendera ryijimye rya Satani. Iyo bemeye kubamba irari ry’umubiri ari ryo rirwanya ubugingo, babasha kuva mu nzira [y’umubi], aho imyambi y’ukuri ishobora kunyura ntibakomeretse. Ariko igihe bakomeje kugundira irari ry’umubiri, maze bakishimira ibigirwamana byabo, baba bemeye gukomeretswa n’imyambi y’ukuri, kandi iyo ukuri kwigishijwe, ntibabura gukomereka. IMN 46.2

Gukoresha ibikabura umubiri biva mu nganda ni ukwica ubuzima kandi bitera ubwonko guhondobera, bigatuma umuntu adashobora kwishimira inyigisho z’ukuri guhoraho. Abishimira ibi bigirwamana ntibashobora guha agaciro gakwiriye agakiza bahawe na Kristo kubwo ubuzima bwe yemeye gutanga, akababazwa kandi adafite inenge, maze ku iherezo akemera gutanga ubugingo bwe butakoze icyaha kugira ngo akure umunyabyaha mu rupfu. IMN 47.1

61. Amavuta n’inyama bikabura umubiri. Ibi byica igifu kandi bigahindura icyanga cy’ibyokurya. Imyakura yumva y’ubwonko irasinzira, maze irari rya kinyamaswa rikiyongera, imbaraga z’ubwenge n’ibitekerezo zikagenda zishira. Izi mbaraga zikomeye, zifite umurimo wo gutegeka umubiri, zitangira gucika intege, umuntu ntabe akibasha kugenzura ngo amenye iby’ukuri guhoraho. Kubera iyo mpamvu, iby’umwuka no gusenga bigwa ikinya. Satani anezezwa no kubona abashije kugenzura intekerezo z’abagabo n’abagore anyuze mu irari ry’imirire yabo, intekerezo nyamara ziba zararemwe n’Umuremyi kugira ngo zikore umurimo ukomeye kandi w’ingenzi. IMN 47.2

Ingaruka ku Gushishoza no Gufata Ibyemezo

62. Ikintu cyose kigabanya imbaraga z’umubiri gica intege ubwenge kigatuma budashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma. Ibyo bituma tutabasha uko bikwiriye guhitamo icyiza, maze tukabura imbaraga zihagije z’ubushake bwo gukora icyo tuzi ko ari cyiza. IMN 47.3

Gukoresha nabi imbaraga z’umubiri bigabanya igihe ubuzima bwacu bwagombye gukoreshwa mu murimo wo guhimbaza Imana, bityo ntitube twujuje ibyangombwa bidushoboza kuzuza inshingano z’umurimo Imana yaduhaye gukora. IMN 47.4

63. Abamaze kubona umucyo ku mirire n’imyambarire byoroheje, bakagendera ku kumvira amategeko agenga umutimanama n’ay’umubiri, nyamara bakareka wa mucyo ugamije kubereka uko bagomba gukora, bazaba bivukije inshingano zabo mu bindi bintu. Mu kureka umusaraba bagombaga gutwara kugira ngo bahuze n’amategeko agenga ibyaremwe, baba bahumye umutimanama wabo maze, kugira ngo birinde igishinja, bagatangira kugomera Amategeko Cumi y’Imana. Bamwe bahitamo babigambiriye kutihanganira umusaraba no kwanga gukorwa n’isoni. IMN 48.1

64. Abikururira indwara kubwo gushaka guhaza irari ryabo ntibagira ubuzima buzira umuze mu mubiri no mu ntekerezo. Ntibashobora gushishoza ngo bamenye ibihamya byerekana ukuri bityo ngo basobanukirwe n’ibyo Imana ishaka. Umukiza wacu ntazarambura ikiganza cye ngo akigeze hasi cyane kugira ngo azahure abo bantu mu buzima bubi bijyanyemo, niba bakomeje kuguma mu nzira itemba ibajyana mu rwobo. IMN 48.2

Bose bararikirwa gukora ibishoboka byose kugira ngo bagire imibiri mizima n’intekerezo zitunganye. Nibashaka guhaza irari ryabo, bakijimisha ibyumviro byabo, maze bagahuma imbaraga zo gushishoza kwabo kugira ngo badashimishwa n’imico itunganye y’Imana, cyangwa ngo bishimire kwiga Ijambo ryayo, bazabe bazi ko Imana itazemera ituro ryabo ridashyitse rihwanye nk’uko itemeye irya Kayini. Icyo Imana ibasaba ni ukwiyeza bakivanaho imyanda yo ku mubiri n’umwuka wabo, bakibonereza kuba abera bubaha Uwiteka. IMN 48.3

Nyuma y’uko umuntu akoze ibishoboka byose ngo agire amagara mazima, arwanya irari n’umururumba, maze akagira ubwenge buzima n’intekerezo zejejwe, akaba ashobora guha Imana ituro rivuye mu gukiranuka, ubwo rero aba akijijwe gusa biturutse ku gitangaza cy’imbabazi z’Imana, nk’uko ya nkuge yakize ikuwe mu nkubi y’umwuzure. Nowa yakoze ibyo Imana yamusabye byose kugira ngo inkuge igire umutekano; maze Imana na Yo ikora umurimo umuntu atashoboraga gukora, irinda inkuge kubwo ubushobozi bw’igitangaza cyayo. IMN 48.4

65. Byinshi mu bigeragezo itorero rihura na byo bituruka ku mururumba wo gukoresha nabi igifu. Abarya ibyokurya kandi bagakora akazi mu buryo butarimo kwirinda ntibanatekereze neza barangwa no kuvuga amagambo ndetse no gukora ibikorwa badatekerejeho. Umuntu urangwa no kutirinda ntashobora kuba umuntu wihangana. Kuba umuntu utirinda ntibisaba kuba umuntu unywa ibinyobwa bisindisha gusa. Icyaha cyo gukabya mu mirire, ukarya utirinda, uhora urya inshuro nyinshi, urya ibyokurya byinshi bikabije kandi bitaboneye, byangiza imikorere myiza y’urwungano rw’igogora, bikagera ku bwonko, maze bikagabanya imbaraga zo gutekereza, bityo bikagwabiza imbaraga yo gushyira mu gaciro, kwitonda, no kugubwa neza mu ntekerezo no mu bikorwa. Ibi rero ni byo nkomoko y’ibigeragezo bigera ku itorero. Niyo mpamvu, kugira ngo abantu b’Imana babe bemewe imbere yayo, aho bashobora kuyiheshereza ikuzo mu mibiri yabo n’umwuka wabo, ari na byo kandi bahawe n’Imana ubwayo, bagomba gushishikarira no kugira umwete wo kwanga umururumba uturuka ku irari mu mirire, bakarangwa no kwirinda muri byose. Ubwo rero ni bwo bazashobora guha agaciro no gusobanukirwa ukuri mu bwiza n’ubusobanuro bwabwo, maze bakakugendana mu mibereho yabo, hanyuma kubwo gukomeza iyo nzira irangwa n’ubwenge no gutekereza bikwiriye, ntibahe urwaho abanzi bo kwizera kwacu kugira ngo badakerensa uko kuri. IMN 49.1

66. Mwenedata nawe Mushikiwanjye G, nimuhaguruke ndabinginze. Ntimwakiriye umucyo w’ivugurura mu by’ubuzima ngo muwugenderemo. Iyo muza kurwanya irari ryanyu mu mirire, muba mwaririnze byinshi; kandi ikirushije ibindi byose, muba mwararinze imibiri yanyu igakomeza kuba mitaraga, n’imbaraga z’ubwenge zibashoboza kwakira ukuri guhoraho zikiyongera ku rugero rwo hejuru. Muba mwaragize intekerezo ziboneye zituma mushobora kugenzura mukamenya ibihamya nyakuri biranga ukuri, kandi mukarushaho kuba mwiteguye kubwira abandi impamvu z’ibyiringiro byanyu. IMN 49.2

67. Abantu bamwe banenze uyu murimo w’ivugurura bavuga ko udakenewe kandi ko ugamije gukura imitima y’abantu ku kuri kw’iki gihe. Bavuga ko iby’ivugurura ku mirire ari ibintu byo gukabya. Ibi bigaragaza ko batazi ibyo bavuga. Mu gihe abagabo n’abagore bavuga ko ari intungane, bokojwe n’indwara kuva mu gitwariro cyo ku mitwe yabo ukagera mu bworo bw’ibirenge byabo, nyamara imbaraga z’imibiri yabo n’ubwenge bwabo ndetse n’umutimanama wabo byarasigingijwe no guhaza irari ryabo ribi ndetse no gukora birenze urugero, ni buryo ki babasha kugenzura bakamenya ibihamya by’ukuri kandi bagasobanukirwa neza n’ibyo Imana ibashakaho? Niba imbaraga z’umutimanama n’ubwenge bwabo byaraguye ikinya, ntibashobora kumenya agaciro k’impongano cyangwa imico ihebuje y’umurimo w’Imana, habe no kwishimira kwiga Ijambo ryayo. Ni buryo ki umuntu ufite intekerezo zidakora neza bitewe no kurya cyane bikabije yabasha kuba yiteguye igihe cyose gusubiza umubajije wese impamvu y’ibyiringiro bye, afite umutima woroheje kandi yubaha? Bidatinze bene uwo muntu atangira kwitiranya ibintu, ntaba agifite ibitekerezo biri hamwe, kandi bitewe n’intekerezo zirwaye atangira kubona nabi ibintu, kandi kubwo kubura ukwiyoroshya mu mutima n’ubugwaneza biranga imibereho ya Kristo, asigara agayisha umurimo we afatanyije n’abantu batagira ubwenge. Iyo turebeye ibintu mu mucyo w’iyobokamana ry’ukuri, tuba tugomba kuba abagorozi nyakuri kugira ngo tugira imibereho nk’iya Kristo. IMN 50.1

Nabonye ko Data wa twese wo mu ijuru yadusukiye umugisha ukomeye wo kugira umucyo mu by’ivugurura, ku buryo dukwiriye kumvira ibyo adusaba, kandi tugahimbaza Imana mu mibiri yacu n’umutima wacu, ubwe yikubitiye, maze tukazabasha guhagarara tudatsinzwe imbere y’intebe y’Imana. Ukwizera kwacu kudusaba kuzamuka tukagera ku rugero rukwiriye, maze tugakomeza kujya mbere. Mu gihe benshi bibaza urugendo abandi bagorozi mu by’ubuzima bamaze gukora, bari bakwiriye ahubwo kugira icyo bakora ubwabo nk’abantu batekereza. Urugendo turimo rurababaje, duhura n’indwara zinyuranye zituzahaza. Benshi barwaye indwara bakomora ku babyeyi babo, zikabababaza cyane bitewe n’ingeso mbi ababyeyi babo bimenyereje; maze kandi bagakomeza iyo nzira ibateza akaga ndetse n’abana babo babakurikiza. Bahinduka injiji bitewe na bo. Baba abarwayi kandi ntibamenye ko izo ngeso zabo mbi ari zo zibagejeje muri ako kaga. IMN 50.2

Hari bake gusa bamaze gukanguka bihagije bagasobanukirwa n’uburyo ingeso zabo mu mirire zifitanye isano n’ubuzima bwabo, imico yabo, akamaro kabo muri iyi si, n’ahazaza habo h’iteka ryose. Nabonye ko ari inshingano y’abakiriye umucyo mvajuru kandi bakamenya akamaro ko kuwugenderamo kwereka abagihura n’imibabaro inyungu ikomeye yo kugira ubwo bumenyi. Abakomeza Isabato kandi bategereje kugaruka kw’Umukiza kuri bugufi cyane ntibakwiriye kuba aba nyuma mu kugaragaza inyungu itangaje y’uyu murimo ukomeye w’ivugurura mu by’imirire. Abagabo n’abagore bagomba kwigishwa, abagabura n’abizera bagomba kwiyumvisha ko bafite umutwaro w’umurimo wo gukangura abantu, bakagenda bawugeza ku bandi. IMN 51.1

68. Ibyo twimenyereje gukoresha imibiri yacu bigira ingaruka ikomeye ku nsinzi ya buri wese. Uko turushaho kwigengesera mu mirire yacu, niko tuzarushaho kurya indyo yoroheje idakabura umubiri kandi igatera ingingo zawo zose gukora neza, bityo bigatuma tubona neza inshingano yacu. Ni ngombwa rero ko twita cyane ku kugenzura buri kamenyero, buri migenzereze yacu, kugira ngo twirinde ubuzima bwagerwaho n’uburwayi bukagusha ikinya ahantu hose. IMN 51.2

69. Imibereho y’umubiri wacu ibeshejweho n’ibyo turya; niba tutagenzura irari tugirira ibyokurya dukoresheje intekerezo zitunganye, niba tutirinda mu mirire n’iminywere yacu yose, ntituzashobora kugira intekerezo n’imibiri bifite ubuzima bwiza bihagije budushoboza gusobanukirwa n’intego y’Ibyanditswe bigira biti, ‘Nakora iki ngo mbone ubugingo buhoraho?’ Akamenyero kabi kose k’umubiri kazatuma imikorere yose y’ubuzima iba mibi, kandi ibyo bizagira ingaruka yo konona imikorere isanzwe y’igifu, bitume kitagishobora gukora neza umurimo wacyo. Imirire yacu ifitanye isano ikomeye n’imyitwarire yacu ku buryo ibasha kutujyana mu bishuko no gukora icyaha. IMN 51.3

70. Niba Umukiza w’abantu, uwari ufite imbaraga mvajuru, yarakeneraga gusenga, ni buryo ki abantu b’abanyantegenke nkatwe, abanyabyaha bashiraho, dukwiriye gusobanukirwa akamaro ko gusenga dushyizeho umwete kandi ubutadohoka! Igihe Kristo yabaga agoswe bikomeye n’ibigeragezo, ntacyo yaryaga. Yiyeguriraga Imana, kandi binyuze mu gusenga kuvuye ku mutima, no kwiyegurira ubushake bwa Se, yabashaga kunesha. Abamamaza ukuri ko muri iyi minsi iheruka, kuruta uko abandi Bakristo bakora, bakwiriye gukurikiza urugero rukomeye rwa Kristo rwo gusenga. IMN 52.1

“Birahagije ko umwigishwa amera nk’Umwigisha, n’umugaragu akamera nka Shebuja.” (Mat 10:25). Akenshi twuzuza ameza yacu ibyokurya bihenze nyamara bidafitiye akamaro imibiri, bitewe n’uko tubikunze kuruta uko twagombye kwiyanga, kwigengesera tukirinda indwara, tukagira imbaraga z’ibitekerezo. Yesu yahoraga ashakana umwete imbaraga ziva kuri Data wo mu ijuru. Umwana w’Imana yabihaga agaciro cyane kurusha kwicara ku meza yuzuyeho ibifite agaciro gakomeye. Yaduhaye urugero rw’uko isengesho ari ingenzi kugira ngo duhabwe imbaraga zidushoboza guhangana n’ubushobozi bw’umwijima, kandi tubashe gukora umurimo twahawe. Imbaraga zacu ni ubusa, ariko izo duhabwa n’Imana zifite ubushobozi, kandi ziha buri wese uzakiriye guhinduka umuneshi biruseho. IMN 52.2

Umururumba utuma intekerezo zikora nabi — 237 IMN 52.3

Umururumba wijimisha umutimanama — 72 IMN 52.4

Ingaruka ku Mbaraga no ku kuba Ingirakamaro

71. Mbega ukuntu akenshi bibabaje, aho kugira ngo habeho ukwiyanga gukomeye, usanga igifu cyujujwe ibyokurya byinshi bidafitiye akamaro umubiri, kandi bigomba kubora. Kubabaza igifu bigira ingaruka ku bwonko. Umuntu w’umunyamururumba ntabona yuko yitesha agaciro igihe atanga inama ikubiyemo ubwenge, akanitesha agaciro igihe ageza ku bandi inama zigamije guteza imbere umurimo w’Imana. Ariko niko bimeze. Ntashobora gushishoza ngo amenye iby’umwuka, kandi no mu materaniro, aho kubona ibikwiriye ngo abyishimire avuge yego na Amina, ahora ahakana, avuga oya. Inyunganizi ze ziba zihabanye n’ibigenderewe mu cyigisho. Ibyokurya aba yariye biba byaciye intege imbaraga z’ubwonko bwe. IMN 53.1

Kugira umururumba bibuza umuntu guhamya ukuri. Gushima Imana kwacu kubwo imigisha iduha bigerwaho n’ingaruka ikomeye bitewe n’ibyokurya tuba twashyize mu gifu. Umururumba uterwa n’irari ni wo ntandaro y’amakimbirane, amahane, kwirema ibice, n’ibindi bibi byinshi. Habaho kuvuga amagambo ahutiyeho, gukora ibikorwa bibi, imigenzereze itarimo kubaha, gutwarwa n’ibintu cyane, kandi ibyo byose bigaterwa n’uko ubwonko bwarwaye bitewe n’imigirire iremereza igifu. IMN 53.2

72. Abantu bamwe ntibashobora guterwa ubwuzu no gukenera kurya ibyokurya n’ibyokunywa bihesha Imana icyubahiro. Umururumba wo guhaza irari ubagiraho ingaruka mu mibereho y’ubuzima bwabo. Ubonekera mu miryango yabo, mu matorero yabo, mu masengesho babamo, ndetse no mu myifatire y’abana babo. Ibyo byababereye umuvumo. Ntibashobora kwemera ukuri kw’iyi minsi iheruka. Imana yateganyirije bihagije ibigamije ukubaho no gushimisha ibiremwa byayo byose; kandi iyo amategeko yayo ataza kugomerwa, ibikorwa byose bikaba mahwi n’ubushake bw’Imana, imibereho myiza, amahoro n’ibyishimo biba byarasagambye mu cyimbo cy’umubabaro n’ikibi cyakomeje kubaho. IMN 53.3

73. Umucunguzi w’isi yamenye ko gutegekwa n’umururumba bizazanira umubiri akaga mu ntekerezo, hanyuma bigatuma ingingo zumva kandi zikakira ibyera n’ibihoraho zitabasha kugira ubushishozi. Kristo yamenye ko abatuye isi bazatwarwa n’umururumba, kandi ko uyu mururumba uzangiza ubushobozi bw’intekerezo. Niba umururumba w’irari wari ukomereye cyane ikiremwamuntu ku buryo kurwana n’imbaraga zawo byasabye ko Umwana w’Imana yigomwa kurya hafi ibyumweru bitandatu kugira ngo abikorere umuntu, mbega ukuntu Umukristo afite inshingano itoroshye yo kunesha nk’uko Kristo yanesheje! Imbaraga yo guhangana n’ikigeragezo cyo gutsinda umururumba w’irari mu mirire ushobora kubonekera gusa mu ishavu Kristo yagize muri icyo gihe kirekire yamaze yigomwe kurya ari mu butayu. IMN 54.1

Kristo yari azi ko kugira ngo asohoze umugambi wo gukiza umuntu agomba gutangira umurimo wo gucungura uwo muntu aho n’ubundi yacumuriye akagwa mu cyaha. Adamu yacumuye kubwo gushaka guhaza umururumba w’irari ry’inda. Kugira ngo yereke umuntu inshingano ze zo kumvira amategeko y’Imana, Yesu yatangiye umurimo we wo gucungura avugurura ingezo z’umubiri w’umuntu. Uguhenebera kw’imico n’ukw’inyokomuntu bishingiye cyane ku gushaka guhaza umururumba w’irari ry’ikibi. IMN 54.2

Inshingano Zihariye n’Ibigeragezo by’Abagabura

Twese dufite inshingano yihariye yo kunesha irari mu mirire, cyane cyane abagabura bashinzwe kwigisha ukuri. Akamaro kabo kazarushaho kuba ari ingenzi niba bategeka irari n’ibyifuzo byabo; kandi bazarushaho kugira ubushobozi mu bwenge n’intekerezo zabo, nibafatanyiriza hamwe imirimo y’umubiri n’imyitozo y’ubwenge. Nibahuriza hamwe ingeso zo kwirinda hamwe n’imirimo y’umubiri n’iy’ubwenge, bazabasha gusohoza imirimo myinshi kandi barinde intekerezo zabo. Nibakomeza iyo nzira, intekerezo zabo n’amagambo yabo bizajya byisukiranya, inshingano zabo mu by’umwuka zizagira imbaraga biruseho, kandi bigire ingaruka zikomeye ku bumva amagambo yabo. IMN 54.3

Ukutirinda mu mirire, ndetse no ku byokurya bifite intungamubiri, bizagira ingaruka ku mikorere yose y’umubiri, kandi bizaca intege amarangamutima y’ingenzi kandi aboneye. IMN 55.1

74. Abantu bamwe bazana mu materaniro ibyokurya bidakwiranye n’ibihe nk’ibyo, byiganjemo keke n’amasukari, hamwe n’ibyokurya bitandukanye bibasha guteza ingorane igogora mu mubiri w’umuntu muzima. Birumvikana ko ibiryoshye kurusha ibindi babiha umugabura. Bene ibyo byokurya babimuzanira ku meza, maze bakamurarika kuri ayo meza. Ubwo rero, abagabura bahura n’ikigeragezo cyo kurya byinshi, kuri bene ibyo byokurya biteje akaga. Ibyo ntibituma ba bagabura badakora umurimo wo kubwiriza uko bikwiriye gusa, ahubwo binabateza ibibazo byo kugugarirwa no kumererwa nabi mu nda. IMN 55.2

Nubwo byasa nk’ibigaragaje ikinyabupfura gike, umugabura ntakwiriye kwemera bene ubwo buryo bwo kwakirwa, nubwo bwose baba babikoranye umutima mwiza. N’abizera kandi bakwiriye kumwumva, ntibamuhatire guhindura icyifuzo cye. Baba bishuka igihe bashaka kugerageza umugabura bamuha ibyokurya bizanira ibibazo umubiri. Hari impano z’ingenzi zagiye zibura muri ubwo buryo bitewe no gukora umurimo w’Imana; kandi benshi, nubwo bagaragara ko ari bazima, usanga babuze umugabane w’imbaraga no gukomera mu bushobozi bw’imibiri yabo. Abagabura, kurusha abandi bantu bose, bakwiriye kuzigama imbaraga z’ubwonko n’imyakura yabo. Bagomba kwirinda ibyokurya n’ibyokunywa byose bifite imbaraga zo guteza ubwiyabirire cyangwa gukabura imyakura y’umubiri. Kwikanga k’umubiri gukurikirwa n’indwara y’ubwihebe bukabije; umururumba mu mirire wijimisha ubwonko, kandi ugatuma intekerezo zigira ibibazo no guhuzagurika. Nta muntu ushobora kugira icyo ageraho mu by’umwuka igihe cyose atarubahiriza gahunda idakuka yo kwirinda mu mirire. Imana ntishobora kwemera ko Mwuka wayo Muziranenge abana n’abantu bakomeza kwinangira baca intege imibiri n’intekerezo zabo, mu gihe bagombye kuba bazi neza ibyokurya bakwiriye gufata kugira ngo bagire ubuzima bwiza. IMN 55.3

“Mujye Mukorera byose Guhimbaza Imana”

75. Intumwa Pawulo, ahumekewe na Mwuka w’Imana, yatwandikiye ati, “ibyo mukora byose,” yemwe n’igikorwa gisanzwe cyo kurya cyangwa kunywa, tugomba kugikora tutagamije guhaza umururumba, ahubwo tukagikora twumva ari inshingano yacu — “dukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31). Buri mugabane wose w’umubiri wacu ugomba kurindwa; tugomba kwirinda kugira ngo tutagira ikintu dushyira mu gifu kikangiza intekerezo nziza kandi zitunganye zo mu bwonko bwacu. Bamwe baribaza bati, ‘mbese umubiri wanjye sinawukorera ibyo nshaka?’ Bisa nk’aho inama tubaha ari izigamije kubavutsa ikintu cyiza cyane, igihe tubabwira ko ari ngombwa kurya ibyokurya mu buryo bukwiriye, kandi ingeso zabo zikagendana n’ibyo amategeko y’Imana asaba. IMN 56.1

Hariho ibintu buri muntu wese afitiye uburenganzira. Buri wese afite uko asa n’ibimuranga bye bwite; nta muntu ushobora gusa n’undi. Kandi abantu bose bagomba gukora uko babyumva, bakurikije uko umutimanama wabo ubabwira. Ku byerekeranye n’inshingano dufite ndetse n’imbaraga zacu, byose tubikomora ku Mana kuko ari Yo dukesha ubuzima. Ibi ntitubikesha umuntu, ahubwo tubihabwa n’Imana gusa. Turi abayo kuko yatwiremeye ikanaducungura. Imibiri yacu ntituyigengaho ku buryo twayikoresha uko tubyumva, tukaba twayiteza ubumuga bitewe n’ingeso zibasha kuyiremaza, ntibe igishobora gukorera Imana umurimo utunganye. Imibereho yacu n’ubushobozi dufite byose ni ibyayo. Ni Yo itwitaho buri kanya; ihora iyoboye imikorere y’umubiri wacu wose; iramutse ituretse ngo twiyobore ubwacu n’akanya gato, tubasha gupfa. Mu buryo budasubirwaho, tubeshejweho n’Imana. IMN 56.2

Dushobora kwiga icyigisho gikomeye igihe dusobanukiwe n’isano dufitanye n’Imana, hamwe n’isano Imana ifitanye natwe. Amagambo ngo, “Ntimuri abanyu ngo mwigenge, mwaguzwe igiciro cyinshi” (1 Abakorinto 6:19, 20), akwiriye guhora mu ntekerezo zacu, kugira ngo duhore tuzirikana uburenganzira Imana ifite ku mataranto yacu, ku byo dutunze, ubushobozi bwacu ku bandi, no kuri twebwe ubwacu. Tugomba kwiga uko twakwita kuri iyi mpano y’Imana, mu ntekerezo, mu bugingo, mu mubiri, ibyo Kristo yaguze akabigira ibye, kugira ngo tumukorere umurimo mwiza kandi unejeje. IMN 57.1

76.Umucyo wamurikiye inzira yanyu ku byerekeye ivugurura mu mirire, none inshingano ireba ubwoko bw’Imana bwo mur’iyi minsi iheruka ni ukwirinda muri byose. Nabonye ko mwebwe muri mu mubare w’abasigaye batarabona uwo mucyo, none mukaba mukeneye gukosora imirire yanyu, iminywere yanyu, n’imikorere yanyu yose. Igihe uwo mucyo w’ukuri uzakirwa kandi ugakurikizwa, uzasohoza umurimo wose w’ivugurura mu mibereho n’imico y’abantu bose bazaba bejejwe na wo. IMN 57.2

Isano n’Imibereho Yanesheje

77. Kurya, kunywa, no kwambara, byose bigira ingaruka ku iterambere ryacu mu bya Mwuka. IMN 57.3

78. Byinshi mu biribwa byaribwagwa n’abapagani byari ikizira ku Bisiraheli. Ibyo ntibyapfaga gutoranywa ku buryo bubonetse bwose. Ibintu byaziraga byabaga ari bibi. Kandi kuba byaravuzwe ko byanduye byatangaga icyigisho cy’uko gukoresha ibyo byokurya ari ikizira. Bivuga ko icyica umubiri gishobora no kwica ubugingo. Ntigituma ugikoresha ashobora kugirana umushyikirano n’Imana, ngo ashobore kuyikorera umurimo ukwiriye kandi utunganye. IMN 57.4

79. Mwuka w’Imana ntashobora kuza kudufasha ngo aboneze imico yacu ya Gikristo, mu gihe twiyandavurisha guhaza irari ryacu mu mirire twica ubuzima bwacu, tugengwa n’ishyari rirwanya ubugingo. IMN 57.5

80. Abafatanyije na kamere y’ubumana bazahunga ukononekara kuri muri iyi si gutewe n’irari. Ntibishoboka ko ababaswe n’umururumba bashyikira ukubonera kw’imibereho ya Gikristo. IMN 58.1

81. Uko ni ko kugirwa intungane by’ukuri. Ntabwo ari inyigisho gusa, ngo bibe ibiri mu mutima, cyangwa amagambo runaka, ahubwo ni amahame mazima, nyakuri, twakira mu mibereho yacu ya buri munsi. Bisaba ko ingeso zacu mu mirire, mu minywere no mu myambarire ziduha umutekano wo kurinda ubuzima bwacu bw’umubiri, intekerezo n’umutimanama, kugira ngo tumurikire Nyagasani imibiri yacu ifite ingeso zitangijwe no kwangirika, ahubwo imeze nk’ “ibitambo bizima, byera kandi bishimwa n’Imana.” IMN 58.2

82. Ingeso zacu mu mirire n’iminywere zerekana niba turi ab’isi cyangwa niba turi mu mubare w’abo Imana yatandukanyije n’ab’isi ikoresheje imbaraga ikomeye y’inkota y’ukuri kwayo. IMN 58.3

83. Kutirinda mu mirire yacu ni byo bidutera uburwayi, kandi bikiba Imana icyubahiro cyayo. Bitewe no kwanga kureka inarijye, benshi mu bwoko bw’Imana ntibabasha kugera ku rugero rukwiriye rw’iby’umwuka yabashyiriyeho, kandi n’iyo bihannye bagahindukira, imibereho y’iteka ryose izakomeza guhamya iby’igihombo bagize banga kureka inarijye. IMN 58.4

84. Mbega ukuntu abantu benshi bivutsa imigisha Imana ibabikiye yo kubaha ubuzima bwiza n’impano za Mwuka! Hariho benshi barwana ngo bagere ku nsinzi kandi babone imigisha idasanzwe kugira ngo bagire byinshi bageraho. Kugira ngo ibyo babigereho, bahora bumva ko bagomba kurwana intambara yo gusenga bafite agahinda kandi babogoza amarira. Iyo aba bantu bashakashaka mu Byanditswe basengera kugira ngo bamenye ubushake bw’Imana, maze bagakora ibyo Imana ishaka babikuye ku mutima, batizigamye, kandi batikunda, bazabona uburuhukiro mu mitima. Agahinda kose, amarira yose n’intambara barwana, ntibishobora kubazanira umugisha bifuza. Bagomba kubanza gusezerera inarijye burundu. Bagomba gukora umurimo uri imbere yabo, utuma babona ubuntu bwinshi Imana isezeranira abayisaba bizeye. IMN 58.5

Yesu agira ati, “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire” Luka 9:23. Nimureke dukurikire Umukiza wicishaga bugufi kandi akiyanga. Nimureke twerereze Umuntu w’I Kaluvari mu magambo no mu mibereho yera. Umukiza yiyegereza abemera kwiyegurira Imana. Niba hari igihe twakeneye ko Mwuka w’Imana akorana n’imitima n’imibiri yacu, ni iki turimo. Nimureke twemerere imbaraga y’ubushobozi mvajuru idushoboze kubaho imibereho yejejwe kandi yo kwitanga. IMN 59.1

85. Nk’uko ababyeyi bacu ba mbere babuze Edeni kubera irari ritewe n’umururumba, ibyiringiro byacu rukumbi byo kongera gusubizwa Edeni tubibonera mu kwifata twirinda irari n’ibyifuzo byacu. Kwifata mu mirire no kwigenzura mu mururumba tugira bizarinda ubwonko bwacu kandi bihe imbaraga intekerezo n’umutimanama wacu. Ibi kandi bishoboza abantu kwegurira ubushake bwabo imbaraga iruta izindi ikaba ariyo ibugenzura, ikabashoboza gutandukanya ukuri n’ikinyoma, icyera n’ikintu gisanzwe. Abasobanukiwe by’ukuri igitambo cya Kristo wemeye guhara iwe mu ijuru akaza muri iyi si kugira ngo imibereho ye ishobore kwereka umuntu ukuntu abasha kwirinda ikigeragezo, bazumva ko bagomba kwiyanga maze bagahitamo gufatanya na Kristo imibabaro ye. IMN 59.2

Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge. Abanesha nk’uko Kristo yanesheje bazahora bakeneye kwirinda ibishuko bya Satani. Kubwo kugira umutimanama umurikiwe na Mwuka bazirinda irari n’umururumba, bagire intekerezo ziboneye, n’imbaraga y’ubushishozi, kugira ngo batabona imirimo n’ubuhendanyi bya Satani bakabyitiranya n’ibitangaza by’Imana. Benshi bifuza kuzahabwa ingororano n’intsinzi bigenewe abanesheje, nyamara ntibafite ubushake bwo kwihanganira imiruho, kwigomwa, no kwiyanga nk’uko Umucunguzi wabo. Kumvira no gukomeza umuhati wacu ni byo bizadushoboza gusa kunesha nk’uko Kristo yanesheje. IMN 59.3

Imbaraga y’irari itegeka ubushake bwa muntu ni yo izatuma ibihumbi byinshi by’abantu barimbuka, mu gihe iyo baza kuyitsinda, baba barabonye ubushobozi bw’umutimanama wo gutsinda urugamba kuri buri kigeragezo cya Satani. Ariko ababaye imbata z’irari ntibazabasha kugera ku butungane bw’imico ya Gikristo. Igicumuro cy’umuntu kimaze imyaka ibihumbi bitandatu cyazanye ingaruka z’uburwayi, umubabaro, n’urupfu. Kandi mu gihe twegereza iherezo ry’ibihe, ibishuko bya Satani byo guteza abantu irari n’inda nini bizarushaho kugira imbaraga nyinshi kandi kubitsinda bibe ikintu kitoroshye. IMN 60.1

86. Uwishimira umucyo Imana yamuhaye ku ivugurura mu by’ubuzima azabona iby’ingenzi byo kumufasha mu murimo wo kumuhindura intungane binyuze mu kuri, kandi azaba ari umuntu witeguye kuzaragwa imibereho yo kudapfa. IMN 60.2

[Isano hagati y’imirire yoroheje n’ubushishozi mu by’umwuka — 119] IMN 60.3

[Kutabasha kugenzura irari bigabanya imbaraga yo kurwanya ibigeragezo — 237] IMN 60.4

[Urukuta rwo kwitegeka ntirugomba gusenyuka — 260] IMN 60.5

[Kurya inyama bicogoza iterambere ry’imbaraga mu by’umwuka — 655, 656, 657, 660, 682, 683, 684, 688] IMN 60.6

[Abatsinda irari bahabwa ubushobozi bwo kunesha ibindi bigeragezo — 253] IMN 60.7

[Ukuremwa kw’imico gucogozwa no kudafata neza igifu — 719] IMN 60.8