INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

5/53

IGICE CYA 3 - IVUGURURA MU BY’UBUZIMA N’UBUTUMWA BWA MARAYIKA WA GATATU

Nk’uko Ikiganza Gifitanye Isano n’Umubiri

97. Ku itariki 10 Ukuboza 1871, nongeye kwerekwa ko ivugurura mu by’ubuzima ari umugabane umwe w’umurimo ukomeye ugamije gutegurira abantu gusanganira Umwami Yesu. Ufitanye isano y’isanga n’ingoyi n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, nk’uko ikiganza kiyifitanye n’umubiri. Ntabwo umuntu yahaye agaciro Amategeko Cumi; ariko Uhoraho ntazaza guhana abagomera ayo mategeko atabanje kuboherereza ubutumwa bw’umuburo. Ubwo butumwa bwamamazwa na marayika wa gatatu. Iyo abantu baza kumvira Amategeko Cumi y’Imana, imibereho yabo igakurikiza ibyo ayo mategeko asaba, nta muvumo w’akaga k’indwara zuzuye isi uba uriho. IMN 68.5

Gutegurira Abantu Gusanganira Yesu

Abagabo n’abagore ntibashobora kwica amategeko agenga ibyaremwe binyuze mu kuba abanyamururumba no kubatwa n’irari ribi hamwe n’ibyifuzo bibi, ngo maze bareke no kugomera amategeko y’Imana. Niyo mpamvu Imana yemeye ko tugerwaho n’umucyo w’ubugorozi mu byo kwitungira amagara mazima, kugira ngo tumenye icyaha cyacu igihe tugomeye amategeko yishyiriyeho ubwayo ngo agenge imibereho yacu. Ibyishimo tugira n’agahinda tugira byose bituruka ku kumvira kwacu cyangwa kutumvira amategeko y’ibyaremwe. Data ubuntu bwinshi wo mu ijuru ahora areba imibereho ibabaje abantu babamo, bamwe babizi naho abandi benshi batabisobanukiwe, iterwa no kugomera amategeko yashyizeho. Maze kubwo urukundo n’imbabazi igirira ikiremwamuntu, ituma umucyo wayo kubamurikira ikaboherereza ivugurura mu by’ubuzima buzira umuze. Yerekanye amategeko yayo, n’igihano kigendana no kuyagomera, kugira ngo bose bamenye, kandi bitwararike mu kubaho imibereho ihuje n’amategeko y’ibyaremwe. Yatangaje ku mugaragaro amategeko yayo kandi iyashyira ahabona, ku buryo ameze nk’umudugudu wubatse mu mpinga y’umusozi. Abantu bose barebwa na yo babasha kuyasobanukirwa baramutse babishatse. Abantu b’ibiburabwenge ntibarebwa na yo. Umurimo wa marayika wa gatatu ugamije kwamamaza ayo mategeko no kurarikira abatuye isi kuyumvira, kugira ngo abantu bategurirwe gusanganira Umwami ugiye kugaruka bidatinze. IMN 69.1