INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

2/53

IGICE CYA 1 - IMPAMVU DUKENEYE IVUGURURA

Kugira ngo Duheshe Imana Ikuzo

1. Twahawe amahirwe amwe rukumbi mu buzima; kandi buri wese akwiriye kwibaza ati, “Ni buryo ki nazigama imbaraga zanjye kugira ngo zizampe inyungu iruta izindi? Ni buryo ki narushaho gukora icyahesha Imana ikuzo kandi kikagirira umumaro bagenzi banjye?” Kuko ubuzima bugira agaciro gusa igihe bukoreshejwe kugira ngo ibyo bigerweho. IMN 9.1

Inshingano y’ibanze dufite imbere y’Imana n’imbere y’abantu ni ukwiteza imbere. Buri mpano Umuremyi wacu yaduhaye ikwiriye kumenyerezwa ikagezwa ku rwego rwo hejuru rw’ubutungane, kugira ngo turusheho gukora ibyiza biruta ibindi tubasha gukora. Bityo, igihe nk’icyo tukimara dukora ibyiza bikenewe kugira ngo habeho ubuzima buzira umuze mu by’umubiri n’intekerezo kandi ubwo buzima bukomeze kubungabungwa. Ntidukwiriye gusigingiza cyangwa ngo tuburizemo inshingano iyo ariyo yose y’umubiri n’iy’intekerezo. Turamutse tubikoze, twazasarura ingaruka zabyo. IMN 9.2

Amahitamo y’Ubuzima cyangwa Urupfu

Buri muntu wese afite amahirwe, ku rugero runaka, yo guhitamo kuba icyo ashaka kuba cyo. Imigisha tugenerwa muri ubu buzima, ndetse n’iyo ahazaza, ayifiteho uruhare. Buri ntambwe yose atera, imushoboza kwiyubakira imico y’ingenzi, kandi akongererwa imbaraga nshya. Aba ashobora buri munsi kongererwa ubwenge n’ubumenyi, akabona ibimushimisha uko arushaho gutera imbere, akurira mu mico no mu buntu. Impano ze zizarushaho kwiyongera uko azikoresha; kandi uko arushaho gukoresha ubwenge abona, ni ko ubushobozi bwe bwo kumenya burushaho kwiyongera. Ubuhanga bwe, ubumenyi, n’imico bizatera imbere byongererwe imbaraga kandi bibe bitunganye. IMN 10.1

Ku rundi ruhande, ashobora gutesha agaciro impano ze igihe atazikoresha, cyangwa zikanduzwa n’ingeso mbi, kutirinda, cyangwa kudashikama mu by’iyobokamana n’imico mbonera. Ubwo rero atangira kugenda ajya mu mworera; bitewe no kutumvira amategeko y’Imana n’ay’ubuzima. Ibyifuzo bye biramutegeka, n’ibyo abogamiyemo bikamujyana kure. Abona ko icyoroshye ari ukwemera gukururwa n’imbaraga z’umubi ziba zigikorera muri we, aho kuzirwanya ngo ajye mbere. Igikurikiraho ni ukurohama mu bibi, indwara, n’urupfu. Aya ni yo mateka y’abantu benshi bagombye kuba bariyeguriye gukorera Imana n’abantu. IMN 10.2

Gushaka Ubutungane

2. Imana ishaka ko tugera ku rugero rw’ubutungane twaheshejwe n’impano ya Kristo. Iturarikira guhitamo uruhande rwiza, twifatanya n’ingabo z’ijuru, twemera amahame azatubashisha gusubizwamo ishusho y’Imana. Imana yaduhishuriye amahame aduhesha ubugingo binyuze mu ijambo ryayo yanditse no mu gitabo cy’ibyaremwe. Inshingano yacu ni ukumenya ayo mahame, no gufatanya na Yo kubwo kuyumvira tukemera ko imibiri n’ubugingo byacu bisubizwamo intege. IMN 10.3

3. Umubiri mutaraga ni igikoresho cy’Imana. Ni uwayo kuko yawuremye ikanawucungura; kandi iyo dukoresha nabi zimwe mu mpano (mbaraga) zawo tuba twiba Imana icyubahiro kiyikwiriye. IMN 11.1

Ikibazo cyo Kumvira

4. Inshingano dusabwa kuzuza imbere y’Imana igihe idusaba kuyegurira imibiri iboneye, itunganye, kandi mitaraga ntituzisobanukirwa uko bikwiriye. IMN 11.2

5. Kunanirwa kwita ku mibiri yacu ni igitutsi ku Muremyi. Amategeko Imana yashyizeho abaye yubahirijwe, yarinda abantu indwara no gupfa bakenyutse. IMN 11.3

6. Imwe mu mpamvu ituma tudashimishwa n’imigisha y’Imana, ni uko tudaha umwanya w’ibanze umucyo yanejejwe no kuduha ku byerekeranye n’amategeko agenga imibereho n’ubuzima. IMN 11.4

7. Imana ni yo yashyizeho amategeko agenga imibiri nk’uko ari Yo yashyizeho amategeko Cumi. Yandikishije amategeko yayo urutoki rwayo bwite iyandika kuri buri mutsi, buri mukaya, na buri mpano Imana yahaye umuntu. IMN 11.5

8. Umuremyi w’umuntu yatunganyije neza imashini y’imibiri yacu. Buri rugingo rukora rwaremwe mu buryo butangaje kandi bw’ubwenge. Kandi Imana ubwayo yasezeranye kwita kuri iyo mashini y’umubiri ituma ukora neza igihe cyose umuntu yubahirije amategeko yayo kandi agakorana n’Imana. Buri tegeko riyoboye imashini y’umuntu rigomba kwitabwaho nk’itegeko ry’Imana kubwo inkomoko yaryo, imico, n’akamaro nk’ibyo tubona mu ijambo ry’Imana. Igikorwa cyose cyo kutita no kudaha agaciro, gukoresha nabi ayo mategeko y’umubiri w’umuntu, ni ukwica itegeko ry’Imana. Tubasha kwitegereza kandi tugatangarira umurimo w’Imana ugaragarira mu byaremwe, ariko igitangaza gikomeye tugisanga mu mubiri w’umuntu. [Ic yaha cyo gukoresha nabi imibiri cyangwa kwijimisha ubwonko — 194] IMN 11.6

9. Kwica amategeko y’ubuzima bwacu bigaragara mu kuri nk’icyaha nk’uko bimeze ku kwica amategeko icumi. Gukora kimwe muri ibyo ni ukwica amategeko y’Imana. Abagomera amategeko y’Imana babikorera mu mibiri yabo bazaba banabasha no kugomera ya mategeko Imana yatangarije ku musozi Sinayi. IMN 12.1

Umukiza wacu yihanangirije abigishwa be ababwira ko mbere yuko agaruka hazabaho ibintu bimeze nk’ibyabanjirije igihe cy’umwuzure. Abantu bazaba barangwa no kurya no kunywa ku buryo burengeje urugero, kandi abatuye isi bazaba bahugiye mu kwishimisha. Ibi bintu ni byo biriho muri iki gihe. Abatuye isi bahugiye mu guhaza irari ryabo; kandi imbaraga idukururira ku migenzereze y’ab’isi igenda itujyana mu bubata bugamije kwanduza imico yacu, imico igenda irushaho gukurura abantu bakarushaho kumera nk’abaturage baciriweho iteka b’i Sodomu. Najyaga nibaza ukuntu abatuye iyi si bashobora kuzarimbuka, nk’uko abari batuye Sodomu na Gomora barimbutse. Ariko noneho iki gihe cyanyeretse impamvu idashidikanywa yo gushayisha mu bibi n’urupfu ruhitana abatuye isi. Ibyifuzo by’ubuhumyi ni byo bitegeka intekerezo, kandi imico y’ingenzi iguranwa ubuhehesi bukabije. IMN 12.2

Dukwiriye guhora twiga uburyo bwo gufata imibiri yacu igahora ari mitaraga, kugira ngo ingingo zayo zose zikorane mu bwuzuzanye. Abana b’Imana ntibashobora guyihimbarisha imibiri yokamwe n’imize y’uburwayi cyangwa ifite intekerezo zaremaye. Abiyandavuza mu buryo ubwo aribwo bwose bwo kutirinda, haba mu mirire cyangwa mu minywere yabo, baba bazimiza imbaraga y’imibiri yabo, kandi basigingiza imbaraga z’intekerezo zabo. IMN 12.3

10. Kuba amategeko agenga ibyaremwe ari amategeko ava ku Mana, ni inshingano yacu mu buryo bwuzuye gutanga igihe cyacu tukayiga tuyatekerezaho. Dukwiriye kuyiga tukamenya ibyo adusaba bigendanye no kwita ku mibiri yacu, maze tukabyitwararikaho. [Kubigiramo ubujiji ni icyaha]. IMN 12.4

“Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo?” “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” 1 Kor. 6:15, 19, 20. Imibiri yacu yaguzwe na Kristo kugira ngo imubere ibikoresho, kandi ntidufite uburenganzira bwo kuyikoreshereza uko twishakiye. Nyamara ibyo umuntu yarabikoze. Yakoresheje umubiri we nk’aho amategeko awugenga atabasha kuwuhana. Bitewe n’irari ribi, ingingo zawo n’ubushobozi bwawo byabaye ibinyantegenke, birarwara, biraremara. Kandi izi ngaruka Satani yazanye kubwo ibishuko bye bwite, azikoresha anenga Imana. Yereka Imana umubiri w’umuntu Kristo yacunguye ngo awugire uwe; ngaho nimurebe iyo shusho y’umuntu iba igaragara imbere y’Umuremyi we! Bitewe n’uko umuntu yacumuye agahindanya umubiri we, kandi agahindanya imigenzereze ye, mbega uburyo akoza Imana isoni! IMN 13.1

Iyo umugabo n’umugore bihannye by’ukuri, batangira kubona amategeko y’ubuzima Imana yashyiriyeho imibereho yabo ngo ibe mizima, maze bagashaka uko birinda ibyateza intege nke imibiri yabo, ubwenge bwabo, n’ibitekerezo byabo. Kumvira ayo mategeko bigomba kuba inshingano y’umuntu wese. Igihe tutayumviye tugomba guhura n’ingaruka z’uburwayi. Tuba tugomba kuzasubiza Imana impamvu ya bene iyo myitwarire n’imigenzereze. Bityo, ikibazo tubazwa si iki ngo, “Ni iki abantu bazavuga?” ahubwo ni iki ngo, “Mbese nkanjye w’Umukristo, ni buryo ki nafata urusengero Imana yampaye? Mbese nakora ibyiza bishoboka byose mu buryo bw’umubiri n’uburyo bw’umwuka ngo ndinde umubiri wanjye ukomeze kuba ahantu Mwuka Muziranenge yibera, cyangwa nawuhindura igitambo cy’intekerezo mbi n’ibikorwa bibi by’iyi si?” IMN 13.2

Igihano cy’Ubujijji

11. Imana yagennye amategeko agamije kuyobora imiterere yacu, maze ayo mategeko mvajuru iyashyira mu mibereho yacu. Uwo ari we wese ugomeye ayo mategeko, bitinde bitebuke, agerwaho n’igihano kigendanye na byo. Inyinshi mu ndwara zagiye zizahaza kandi n’ubu zikibabaza abantu bazitewe n’ubujiji bikururiye bwo kutamenya ayo mategeko. Bene abo bantu bigira ba ntibindeba ku byerekeranye n’amategeko agenga ubuzima, maze bagakora ubutaruhuka kugeza ubwo batagangara, noneho igihe bamaze kugera ku buce, umubiri n’intekerezo bitagifite igaruriro, bakajya kwa muganga maze bakiyuhiza imiti kugeza ubwo bapfuye. IMN 14.1

Nta Guhora mu Bujiji Igihe Cyose

12. Iyo abantu bamwe babwiwe ibyerekeranye n’ibyiza byo kugira ubuzima bwiza, akenshi barakubwira bati, “Turabizi cyane ariko kubikora bikatunanira.” Ntibazirikana ko bazabazwa iby’umucyo wose babonye werekeranye no kwitungira amagara mazima, kandi ko ingeso yabo yose mbi iba igaragarira mu maso y’Imana. Ntitugomba gufata imibiri yacu uko twishakiye. Buri rugingo rw’umubiri, na buri ngirangingo yose y’ubuzima, bikwiriye kurindwa imigenzereze mibi yose yabigirira nabi. IMN 14.2

Inshingano yo Kwakira Umucyo

13. Igihe umucyo wo kwitungira amagara mazima watugeragaho, kuva icyo gihe twakomeje kwibaza ibibazo bikurikira, “Mbese naba nshyira mu bikorwa gahunda nziza yo kwirinda ku kintu cyose?” “Mbese imirire yanjye yaba inganisha ku rugero rutuma nshobora gukora ibintu byinshi kandi birushijeho kuba byiza?” Niba tudashobora gusubiza ibi bibazo twemera ibyo bitubaza, twaba duhagaze imbere y’Imana dutsindwa n’urubanza, kuko izatubaza iby’umucyo yashyize imbere yacu. Imana yirengagije igihe cy’ubujiji twabayemo, ariko uko umucyo ugenda urushaho kutugeraho, iradusaba guhindura imigenzereze yacu mibi igamije kurimbura ubuzima bwacu, maze tugafata umwanya ukwiriye wo kumvira amategeko agenga imibiri yacu. IMN 15.1

14. Ubuzima bwiza ni ubutunzi. Mu butunzi dufite bw’igihe gihita, ubu ni bwo butunzi buruta ubundi bwose. Turamutse tudafite ubuzima bwiza, gushaka ubukire, kwiga, no gushaka icyubahiro byaba bisa nko gukora ubusa. Nta na kimwe muri ibyo cyaduha umunezero tubaye tudafite ubuzima bwiza. Ni icyaha gikabije gukoresha nabi ubuzima bwiza Imana yaduhaye. Bene uko kubukoresha nabi bituma imibiri yacu ihinduka iminyantege nke, tugahora tutagira icyo tugeraho, ndetse niyo twaba dufite amashuri angana iki. IMN 15.2

[Tubona ingero nyinshi z’imibabaro abantu bikururiye bitewe no kwirengagiza uwo mucyo] IMN 15.3

15. Imana yatanze ku bwinshi ibituma ibiremwa byayo bikomeza kubaho mu munezero. Iyo amategeko yayo ataza kugomerwa, byose bigakorwa mu buryo buhuye n’ubushake bwayo, umuntu yari kugira ubuzima bwiza, amahoro, n’umunezero mu mwanya w’amakuba, n’ibibi bihoraho. IMN 15.4

16. Gukurikiza neza amategeko Imana yashyize mu mibereho yacu bizaduha icyizere cyo kugira ubuzima bwiza, kandi ntihazabaho kwica amabwiriza yayo. IMN 16.1

Igitambo Kitagira Inenge

17. Mu muhango wakorwaga kera n’Abayahudi baramya Imana, basabwaga ko igitambo cyose bazanye imbere y’Imana kigomba kuba kidafite inenge. Mu Byanditswe byera tubwirwa ko tugomba gutanga imibiri yacu ho ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwacu gukwiriye (Rom. 12:1). Turi umurimo w’intoki z’Imana. Igihe umunyezaburi yatekerezaga ku murimo utangaje Imana yakoreye umuntu, yaravuze ati, “Naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza.” Hari abantu benshi bize amashuri bagira ubumenyi mu bya siyansi, ndetse bakaba bazi n’inyigisho y’ukuri, nyamara bakaba badasobanukiwe amategeko agenga ubuzima bwabo. Imana yaduhaye ubushobozi n’impano; kandi ni inshingano yacu, nk’abahungu n’abakobwa bayo, kubikoresha mu buryo burusha ubundi kuba bwiza. Nituramuka dusigingije izo mbaraga n’ubushobozi by’intekerezo cyangwa umubiri tubimenyereza ingeso mbi cyangwa tukabyicisha irari ribi, ntibizadushobokera kubaha Imana nk’uko bikwiriye. IMN 16.2

18. Imana idusaba kuyegurira imibiri yacu nk’ibitambo bizima, ntidusaba ibitambo byapfuye cyangwa ibitambo bigiye gupfa. Ibitambo byatangwaga kera n’Abaheburayo byagombaga kuba bidafite inenge. None se koko Imana yanezezwa n’igitambo cy’umuntu cyuzuye uburwayi kandi gihumanye? Itubwira ko imibiri yacu ari insengero za Mwuka Muziranenge; kandi Ikadusaba kwita kuri uru rusengero, kugira ngo ruhinduke ahantu hakwiriye ho guturwa na Mwuka. Intumwa Pawulo aduha uyu muburo: “Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge, kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu n’umwuka wanyu [by’Imana] bihimbaza Imana.” Ikintu cyose kigendanye no kurinda umubiri ngo ugire ubuzima bwiza gikwiriye kwitabwaho, kugira ngo abantu babashe gukorera Imana umurimo uboneye, kandi babashe no gusohoza inshingano zabo mu muryango no mu gihugu. IMN 16.3

Igitambo Cyuje Imbabazi

19. Dukwiriye kunguka ubumenyi ku byerekeranye n’uburyo bw’imirire, iminywere, n’imyambarire kugira ngo turinde ubuzima bwacu. Indwara iterwa no kwica amategeko agenga ubuzima; ni ingaruka yo kwica itegeko ry’ibyaremwe. Inshingano yacu y’ibanze, dushinzwe imbere y’Imana, imbere yacu n’imbere ya bagenzi bacu, ni ukumvira amategeko y’Imana, akubiyemo amategeko agenga ubuzima. Iyo turwaye, twikoreza inshuti zacu umutwaro uremereye, kandi natwe tukaremereza imiryango yacu na bagenzi bacu mu buryo budakwiriye. Kandi igihe dupfuye imbura gihe tuzize kwica amategeko agenga ibyaremwe, duteza abandi agahinda n’umubabaro; tuba tugomwe bagenzi bacu ibyo twagombye kubakorera turi bazima; tuba twambuye abagize imiryango yacu ibyiza n’ubufasha twagombye kubakorera; kandi tukaba twibye Imana inshingano y’umurimo yifuzaga ko twayikorera twamamaza ikuzo ryayo. Nonese ubwo, murumva tutaba twishe itegeko ry’Imana mu buryo bubi birenze urugero? Ariko Imana yacu ni Imana yuje imbabazi, ubuntu, igira neza, kuko iyo umucyo ugeze ku bantu bari barandavuje ubuzima bwabo mu byaha, maze bakemera ibyaha byabo, bakihana maze bagashaka imbabazi z’Imana, yemera igitambo [ituro] cyabo cyoroheje bayituye, maze ikabakira. Mbega ukuntu igaragariza umunyabyaha wihana imbabazi zayo ntiyange no kwakira ubuzima aba asigaranye bwahuye n’umubabaro! Kubwo imbabazi nyinshi igira, ikiza bene aba bantu bakamera nk’abakuwe mu muriro. Ariko mbega igitambo cyoroheje, igitambo cyuje imbabazi birenze urugero, cyo kwemera kwiyegurira Imana izira inenge kandi itunganye! Imbaraga z’ubwenge zacogojwe n’ingeso mbi z’ibyaha abantu biyandavujemo. Ibyifuzo byaranduye, ishusho y’ubugingo n’umubiri irasibangana. IMN 17.1

Impamvu Dukeneye Umucyo ku Bugorozi mu by’Ubuzima

20. Uhoraho yatumye umucyo we kutumurikira muri iyi minsi iheruka, kugira ngo ubwihebe n’umwijima byaranze abo mu bihe byahise kubwo kwinangira mu byaha bitamuruke ku rugero runaka, kandi ngo isayo y’ibibi byabagezeho bitewe no kutirinda mu mirire no mu minywere bigabanuke. IMN 18.1

Mu bwenge bwe, Uhoraho yateguye kugeza ubwoko bwe ku rugero ruzabubashisha kwitandukanya n’iby’isi mu by’umwuka no mu migenzereze, kugira ngo abana babo batabasha kujyanwa mu bishuko byo kuyoborwa n’ibigirwamana, ngo bahindanywe no kwangirika kw’iki gihe. Umugambi w’Imana ni uko ababyeyi b’abizera hamwe n’abana babo bahagarara bashikamye nk’abahamya nyakuri bahagarariye Kristo, abakandida biteguye guhabwa ubugingo buhoraho. Abasangiye kamere y’ubumana bazahunga kwangirika kw’ibinezeza byuzuye kuri iyi si. Ntibishoboka ko abiyandavuza kamere y’irari n’ibinezeza bagera ku butungane bwa Gikristo. IMN 18.2

21. Imana yemereye umucyo w’ubugorozi mu by’ubuzima kutumurikira muri iyi minsi iheruka, kugira ngo nitugendera muri uwo mucyo dushobore guhunga akaga k’uburyo bwinshi kabasha kutugeraho. Satani arakorana imbaraga nyinshi ajyana abantu benshi mu byo guhaza irari ku buryo bukabije, kwishimira ibibanezeza, no kumara iminsi yabo bari mu by’ubupfapfa. Abereka ibirangaza byo mu buzima burangwa no kwishimira ibinezeza no kwikunda gukabije. Akuzuza imbaraga zo kutirinda mu ntekerezo zabo n’imibiri yabo. Uwo abashije kunesha, amushyira munsi y’ubutware bwe, aho akomeza kumushukashukira no kumubuza uburyo, maze uwo mwanzi w’ubutungane bwose agasigara agenzura ibimunezeza byose. IMN 18.3

22. Kugira ngo turinde amagara yacu, tugomba kwirinda muri byose, kwirinda mu byo dukora, kwirinda mu byo turya no mu byo tunywa. Data wo mu ijuru yatwoherereje umucyo w’ubugorozi mu by’ubuzima kugira ngo aturinde ibibi bituruka ku irari ryangijwe n’icyaha, kandi ngo abakunda ubutungane n’ubuziranenge babashe kumenya uburyo bwo gukoreshanya ubwenge ibintu byiza yabahaye, kandi mu gukoresha amahame yo kwirinda mu mibereho yabo ya buri munsi, babashe kwezwa n’ukuri. IMN 19.1

23. Reka igihe cyose tujye tuzirikana ko impamvu y’ingenzi y’ubugorozi mu byo kwirinda ari ukurinda mu buryo bwose bushoboka iterambere ry’ubwenge, ubugingo n’umubiri. Amategeko yose yo mu byaremwe, ari yo mategeko y’Imana, yashyiriweho kutuzanira ibyiza. Kuyumvira bitwongerera ibyishimo muri ubu buzima bwa none, kandi bikadufasha no kwitegura kubaho ubuzima bw’iteka ryose. IMN 19.2

Akamaro k’Amahame Agenga Ubuzima

24. Neretswe ko amahame twahawe mu minsi ya mbere y’ubutumwa ari ingenzi cyane kandi ko akwiriye kwitabwaho cyane muri iki gihe nk’uko yari ari icyo gihe. Hari bamwe batigeze bakurikiza umucyo watanzwe werekeranye n’imirire. Ubu noneho igihe kirageze ngo bakure urumuri aho ruteretse maze bareke rumurike cyane, rurabagirane. IMN 19.3

Amahame yo kwitungira amagara mazima afite ubusobanuro bukomeye kuri buri muntu wese muri twe by’umwihariko, no ku bantu bose muri rusange …. IMN 20.1

Ubu abantu bose baranyura mu kigeragezo kugira ngo bemerwe. Twabatirijwe muri Kristo, kandi nituramuka dukoze uruhare rwacu twitandukanya n’ikintu cyose cyadukururira gusubira inyuma kikaba cyatujyana aho tudakwiriye kuba, tuzahabwa imbaraga yo gukurira muri Kristo, we Mutwe wacu muzima, maze tuzabone agakiza k’Imana. IMN 20.2

Mu gihe gusa tubaye abanyabwenge tukagendera mu mahame agenga ubuzima buzira umuze, nibwo tubasha gukanguka rwose tukabona imbaraga z’ikibi ziterwa no gukoresha imirire idatunganye. Abamara kubona amakosa babayemo bakagira ubutwari bwo kuyazibukira no guhindura ingeso zabo, bazabona ko inzira y’ubugorozi isaba guhora uri ku rugamba no kwihangana gukomeye. Ariko igihe bazahindura bagakoresha imirire ikwiriye, bazabona ko gukoresha ibyokurya bafataga mbere nk’ibitagirira nabi imibiri yabo, bibahindukira buhoro buhoro urufatiro rwo kwirinda indwara zo kuribwa mu nda n’izindi ndwara. IMN 20.3

Ku Ruhembe rw’Imbere rw’Abagorozi

25. Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi bafite amahame y’ukuri y’agaciro gakomeye. Mu gihe gisaga imyaka mirongo ine ishize, Uhoraho yaduhaye umucyo udasanzwe werekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima, ariko se twaba tuwugenderamo dute? Ni bangahe banze gukurikiza inama z’Imana! Nk’ubwoko bw’Imana, dukwiriye kurushaho gukurikiza umucyo twabonye. Inshingano yacu ni ugusobanukirwa no kubahiriza amahame y’ubugorozi mu by’ubuzima. Ku byerekeranye n’amahame yo kwirinda, ni twebwe dukwiriye kuba nyambere kurenza abandi bantu. Nyamara kandi, hari bamwe muri twebwe b’abizera b’itorero b’abahanga mu byanditswe, ndetse n’abagabura b’ubutumwa bwiza, baha agaciro gake umucyo Imana yatanze kuri iyo ngingo. Bararya uko bishakiye kandi bagakora uko bishakiye. IMN 20.4

Reka abigisha n’abayobozi bakora uyu murimo bashikame ku mahame ya Bibiliya ku byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima kandi bahe ubuhamya budaciye ku ruhande abantu bose bizera ko turiho mu bihe biheruka by’amateka y’iyi si. Hagomba kubaho umurongo utandukanya abakorera Imana n’abakorera inyungu zabo bwite. IMN 21.1

26. Mbese abantu “bategereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi wuhagiriye abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite bugira ishyaka ry’imirimo myiza” (Tito 2:13, 14), bashobora kugenda inyuma y’ab’ingirwamadini b’iki gihe batizera kugaruka k’Umukiza wacu? Abantu be bwite, abo yuhagira ngo abeze, kugira ngo azabimurire mu ijuru badahuye n’urupfu, ntibakwiriye kuba ab’inyuma mu gukora imirimo myiza. Mu mihati yabo yo kwiyeza ubwabo bakamaraho imyanda yose y’umubiri n’umwuka, batunganyirizwa kuba abera bubaha Imana, bakwiriye kuba ku ruhembe rw’imbere kurusha abandi bantu bose bo ku isi, nk’uko umurimo wabo uruta kure uw’abandi bose. IMN 21.2

Ubugorozi mu by’Ubuzima no Gusengera Abarwayi

27. Kugira ngo tubashe kwezwa no gukomeza kubonera, twebwe Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi tugomba kugira Mwuka Muziranenge mu mitima yacu no mu ngo zacu. Uhoraho yampaye umucyo anyereka ko igihe Abisiraheli b’iki gihe bazaba bicishije bugufi imbere y’Imana, bakiyeza imyanda yose yahumanyije insengero z’imitima yabo, Uhoraho azumva amasengesho bazasabira abarwayi, maze abahere umugisha mu gukoresha imiti Imana yabahaye ngo ibakize indwara. Igihe umuntu azakoresha kwizera agakora uko ashoboye ngo arwanye indwara, akoresheje uburyo bworoshye bwo kwivuza Imana yamuhaye, uwo muhati we Imana izawuhira. IMN 21.3

Nyuma y’umucyo mwinshi abantu b’Imana bahawe, nibaramuka bakomeje kugundira ingeso mbi, bakanga kureka inarijye ngo bemere kwakira ivugurura, bazahura n’ingaruka z’uko kwigomeka. Nibaramuka biyemeje gukomeza kugundira irari ribi, ntabwo Imana izabakiza ingaruka zo kwinangira kwabo. “Bazaryamana umubabaro” Yesaya 50:11. IMN 22.1

Abihandagaza bakavuga bati “Imana yarankijije, sinkeneye kwitwararika mu mirire yanjye, nshobora kurya no kunywa nk’uko mbishaka,” bazabona ko mu mibiri yabo no mu bugingo bwabo bakeneye cyane imbaraga y’Imana ivugurura imibereho yabo. Bitewe n’uko Imana yabakijije kubw’ubuntu bwayo, ntimugomba gukomeza kwifatanya n’imigenzereze y’iyi si. Mujye mugenza nk’uko Kristo yabategetse nyuma yo kubakiza akababwira ati, “genda, ntukongere gukora icyaha.” Yohana 8:11. Irari ntirikwiriye kubabera ikigirwamana. IMN 22.2

28. Ivugurura mu by’ubuzima ni icyiciro cy’umurimo wihariye w’Imana kubwo inyungu z’ubwoko bwayo... IMN 22.3

Nabonye ko impamvu y’ingenzi ituma Imana itumva amasengesho abagaragu bayo basenga basabira abarwayi bari muri twe ari uko batayihesha icyubahiro mu byo bakora igihe bica amategeko yayo agenga ubuzima. Kandi nabonye ko Imana yashyizeho gahunda y’ivugurura mu by’ubuzima inashyiraho Ibigo by’Ubuzima kugira ngo bitegure inzira y’amasengesho asenganywe kwizera ngo abashe gusubizwa mu buryo bwuzuye. Kwizera n’imirimo myiza bikwiriye guhora ari isanga n’ingoyi mu gukiza abakomeretse bari muri twe, kandi bikabahuriza mu guhimbaza Imana hano kuri iyi si, no kuzaragwa agakiza igihe Kristo azaba agarutse. IMN 22.4

29. Benshi bibwira ko Imana izabarinda indwara bitewe gusa no kumva ko bayisabye kubibakorera. Nyamara Imana ntiyita ku masengesho yabo, bitewe n’uko kwizera kwabo kutigeze gutunganywa n’imirimo. Imana ntizakora igitangaza cyo kurinda indwara abatita ku buzima bwabo, ahubwo bakagomera amategeko y’ubuzima, kandi ntibakoreshe imbaraga ngo birinde indwara. Nituramuka dukoze ibyo dushoboye ku ruhande rwacu kugira ngo tugire amagara mazima, nta kabuza ibyo bizakurikirwa n’imigisha tuzabona, kandi tuzashobora gusaba Imana twizeye ngo ihe umugisha imihati yacu mu kwirindira ubuzima. Nayo rero izasubiza amasengesho yacu, niba ibyo bigamije guhesha izina ryayo icyubahiro. Ariko nimureke twese dusobanukirwe ko dufite umurimo tugomba gukora. Ntabwo Imana izakora igitangaza cyo kubungabunga ubuzima bw’abantu bitwara nabi bateza indwara imibiri yabo, bitewe no kutita ku mategeko y’ubuzima. IMN 22.5

Abishimira gutegekwa n’irari ryo kwifuza kwabo, bakagerwaho n’umubabaro bitewe no kutirinda kwabo, maze bagafata ibiyobyabwenge ngo bibagabanyirize uburibwe, bagomba kumenya ko Imana itazababara ngo ize gukiza ubuzima n’imibereho byashyizwe mu kaga kameze gatyo. Impamvu iba ibyaye ingaruka. Ku iherezo, icyo abenshi bakora, ni ugukurikiza amabwiriza y’ijambo ry’Imana, bakajya gusaba abakuru b’itorero kubasengera ngo babashe kongera kubona amagara mazima. Ntabwo Imana iba yiteguye gusubiza ayo masengesho asabiwe bene abo bantu, kuko izi neza yuko baramutse bongeye kugira amagara mazima, basubira na none gutambira amagara yabo ku gicaniro cy’ibyifuzo by’irari rirwanya ubuzima buzira umuze. IMN 23.1

Isomo Dukura ku Gutsindwa kw’Abisiraheli

30. Uhoraho yahaye ijambo rye Abisiraheli ba kera, ababwira ko nibaramuka bamunambyeho, bagakora ibyo abasaba byose, azabarinda indwara zose nk’izo yateje Abanyegiputa; ariko iri sezerano ryari riherekejwe n’ikigombero cyo kuyumvira. Iyo Abisiraheli baramuka bumviye amabwiriza bahawe, maze bagakoresha amahirwe bafite, baba barahindutse icyigisho cy’ubuzima no gukungahara abatuye isi bose bagomba kwigiraho. Abisiraheli bananiwe kuzuza umugambi Imana yari ibafitiye, bityo babura imigisha yari ibagenewe. Ariko Yosefu, Daniyeli, Mose, Eliya n’abandi benshi, batubereye ibyitegererezo by’ingenzi by’ababayeho imibereho itunganye ikurikije uwo mugambi w’ukuri. No muri iki gihe, gukiranuka kuzazana ingaruka zimeze nk’izo. Natwe twandikiwe ngo, “Muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.” 1 Petero 2:9. IMN 23.2

31. Iyo Abisiraheli baramuka bumviye amabwiriza bahawe, maze bagakoresha amahirwe bafite, baba barahindutse icyigisho cy’ubuzima no gukungahara abatuye isi bose bagomba kwigiraho. Iyo ubwo bwoko buramuka bugize imibereho ikurikije umugambi w’Imana, buba bwararinzwe indwara zashegeshe ibindi bihugu. Baba bararushije abandi bantu bose kugira imbaraga z’umubiri n’imbaraga z’ubwenge. IMN 24.1

Isiganwa rya Gikristo

32. “Mbese ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika” (1 Kor. 9:24, 25). IMN 24.2

Aha tuhabona ibyiza byo kwimenyereza kwifata no kwirinda. Intumwa Pawulo abitwereka mu ishusho igaragaza urugamba mu by’umwuka n’ingororano zarwo, aho atwibutsa uburyo imikino itandukanye yatangijwe n’Abagereki mu bihe bya kera bakayikorera guhesha icyubahiro imana zabo. Abagombaga kujya muri iyo mikino, batozwaga gukurikiza amategeko ku buryo bukaze. Ikintu gikundwa cyose cyashoboraga gucogoza imbaraga z’umubiri cyararekwaga. Babuzwaga gukoresha ibyokurya bikomoka ku matungo n’inzoga, kugira ngo babone imbaraga z’umubiri, bakomere, kandi babe bashikamye. IMN 24.3

Gutsindira igihembo babaga baharaniye, cyabaga kigizwe n’amashami y’amababi y’imikindo bambikaga umuntu ku mutwe bikagendana no gukomerwa amashyi kw’imbaga y’abantu babaga baje mu birori, ni cyo gihembo kiruta ibindi baharaniraga. Niba ibintu nk’ibyo byarasabaga ukwihangana, bigasaba ukwifata gukomeye gutyo, kugira ngo umuntu agire icyizere cyo kubona igihembo nk’icyo kidafite agaciro, kandi cyahabwaga umuntu umwe gusa, mbese ukwitanga dusabwa kwahwana n’iki, ukwifata dusabwa byangana iki, kugira ngo tuzahabwe ikamba ridashira, tuzegukane ubugingo buhoraho! IMN 24.4

Dufite umurimo tugomba gukora: kwigomwa gukomeye no gukorana ubushake. Ingeso zacu zose, ibituryohera byose, n’ibyo tubogamiraho byose bigomba kumenyerezwa bikaba mahwi n’amategeko agenga imibereho n’ubuzima. Nitubigenza dutyo, tuzaba twizeye umutekano w’imibiri yacu, dufite n’ubwenge butyaye budushoboza kugenzura ikibi tukagitandukanya n’icyiza. IMN 25.1

Twigire kuri Daniyeli

33. Kugira ngo dusobanukirwe uko bikwiriye ukuri kw’inyigisho yo kwirinda, tugomba kuyiga dushingiye kuri Bibiliya. Nta handi kandi tubasha kubonera ubusobanuro bwagutse ndetse ngo tuhabone icyitegererezo cyo kwirinda nyakuri hamwe n’imigisha igendana na byo, kurusha uko tubibwirwa mu gitekerezo cy’umuhanuzi Daniyeli hamwe na bagenzi be b’Abaheburayo babaga mu ngoro i Babuloni. ... IMN 25.2

Imana yubahisha iteka abayitunganira. Abasore bafite impano kurusha abandi bo mu bihugu byose byatwarwaga n’umutware ukomeye bari barahurijwe i Babuloni, ariko muri bo abanyagano b’Abaheburayo bari bahebuje abandi bose. Bari abasore bashinguye, bafite intambuko nziza, b’uburanga, bafite intekerezo zitunganye, badafite ikizinga; ibi byose byari ibimenyetso biranga ingeso zabo, ibimenyetso by’ubwiza buranga abubahiriza amategeko y’ibyaremwe. IMN 25.3

Igitekerezo cya Daniyeli na bagenzi be cyashyizwe mu nzandiko zahumetswe n’Imana kugira ngo gifashe urubyiruko ruzabaho uko ibihe bihaye ibindi. Ibyo abo bashoboye gukora, n’abandi babasha kubikora. Mbese aba basore b’Abaheburayo ntibahagaze bashikamye mu bigeragezo kandi bagatanga ubuhamya bukomeye bagaragaza kwirinda nyakuri? N’abasore b’iki gihe rero babasha gutanga ubuhamya nk’ubwo. IMN 25.4

Icyigisho tubona hano dukwiriye kurushaho kukizirikana. Ingorane dufite si ukugira bike, ahubwo ni ukugira ibirenze urugero. Kenshi duhura n’ikigeragezo cy’umurengwe. Abashaka kurinda imbaraga zabo ngo zidaca ukubiri n’umurimo w’Imana bagomba kubahiriza gahunda yo kwirinda mu mikoreshereze y’imigisha ibaha, kimwe no kureka rwose ingeso yose itesha agaciro kandi y’urukozasoni. IMN 25.5

Urubyiruko rw’iki gihe rurakururwa n’ibinezeza bigamije kugerageza irari ryarwo. By’umwihariko, mu mijyi yacu minini, harimo ibikurura umutima by’uburyo bwinshi kandi mu buryo bworoshye. Abameze nka Daniyeli, bakirinda kwiyandurisha ibyo bibi, bazasarura ingororano zo kwirinda kwabo. Imbaraga nyinshi z’ubuzima bwabo hamwe n’ubushobozi bwo kwihangana kwabo kwagiye kwiyongera bibabera ububiko bubagoboka mu gihe bibaye ngombwa. IMN 26.1

Ingeso zitunganye z’umubiri zerereza imbaraga z’ibitekerezo. Ubushobozi bw’ubwenge, imbaraga z’umubiri, no kugira uburame biterwa no kubahiriza amategeko ahoraho. Ibi ntibipfa kwizana, cyangwa ngo biboneke kubwo amahirwe. Ntabwo Imana ibasha kunyuranya na kamere yayo ngo irinde umuntu ingaruka zo kugomera amategeko aranga ibyaremwe. Hari ukuri kw’ingenzi dusanga mu mugani ugira uti, “Buri muntu ni we umenya ubuzima bwe.” Mu gihe ababyeyi ari bo bagira uruhare mu murage w’imico iranga abana babo, ndetse bakabategurira n’uburere no kunagurwa bizabafasha binyuze mu mashuri, ni n’ukuri ko inzego z’imirimo dushinzwe hamwe n’akamaro dufitiye iyi si biterwa ahanini n’ibikorwa byacu bwite. Daniyeli na bagenzi be bishimiye inyungu bavanye mu burere no kunagurwa babonye mu myaka ya mbere y’ubuzima bwabo, ariko izo nyungu ubwazo ntizajyaga kuba zihagije ngo zibahindure icyo babaye. Igihe cyarageze kugira ngo bakore uruhare rwabo, ubwo ahazaza hari kugenwa n’imyitwarire yabo. Noneho bafata icyemezo cyo kuba indahemuka ku masomo bigishijwe bakiri bato. Gutinya Imana, ari ryo shingiro ry’ubwenge, ni byo byabaye urufatiro rw’ugukomera kwabo. Mwuka w’Imana yahaye imbaraga buri mugambi nyakuri wose, na buri cyemezo cyose. IMN 26.2

34. Igihe aba basore [Daniyeli, Hananiya, Meshaki, na Azariya] bari muri iri shuri ryabateguraga, ntibahawe uburenganzira bwo kuba i bwami gusa, ahubwo banasabwe kujya barya ibyokurya by’inyama, bakananywa na vino byavaga ku meza y’umwami. Mu kubakorera ibi byose, umwami yabaga agamije kubahesha icyubahiro gikomeye, ndetse akanita ku iterambere ry’umutekano w’imibiri n’ubwenge byabo ku rwego rwo hejuru. IMN 27.1

Mu nyama zahabwaga umwami, habagamo inyama z’ingurube n’izindi zabaga zaravuzwe mu mategeko ya Mose ko ari ibyokurya byanduye, kandi byari byarabujijwe Abaheburayo. Ahangaha Daniyeli yahahuriye n’ikigeragezo kitoroshye. Nonese yajyaga gukurikiza inyigisho z’ababyeyi be ku byerekeranye n’inyama n’ibinyobwa maze agakoza isoni umwami, bikamuviramo kubura umwanya ndetse akaba yabura n’ubugingo bwe, cyangwa yari kwirengagiza itegeko ry’Umwami Imana maze akemera kurebwa neza n’umwami, bityo akemera izo nyungu zitagira uko zingana zigamije iterambere ry’ubwenge bwe no guhendwa n’iby’isi? IMN 27.2

Ntabwo Daniyeli yashidikanyije. Yafashe icyemezo cyo guhagarara kigabo akarinda ubudahemuka bwe, uko byamugendekera kose. Nuko “agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga.” IMN 27.3

Benshi mu bavugwa ko ari Abakristo muri iki gihe bemeza ko Daniyeli yari umuntu ukabya, ndetse bakamufata nk’umuntu udasanzwe na nyamwigendaho. Babona ko ikibazo cyo kurya no kunywa atari ikintu cy’agaciro gakomeye ku buryo cyatuma umuntu afata icyemezo kidakuka, icyemezo cyatuma umuntu yiyemeza no guhara inyungu z’iyi si. Abatekereza batyo bazabona ku munsi w’urubanza ko bateshutse bakareka ibyo Imana yabasabye, maze bakishyiriraho ibyo bibwira ubwabo nk’urugero rubereka icy’ukuri n’ikitari ukuri. Bazabonako ibyo batahaga agaciro atari ko byari biri mu maso y’Imana. Ibyo Imana isaba bikwiriye kubahirizwa mu buryo butunganye. Abemera kandi bakubahiriza rimwe mu mabwiriza yayo kuko ari byo bibagororokeye, nyamara ntibubahirize n’irindi bitewe n’uko babona ko kuryubahiriza bibasaba kwigomwa, bigapfobya urugero rwo gukurikiza icy’ukuri, baba bahaye abandi urugero rwo gupfobya amategeko atunganye y’Imana. Ijambo ngo, “Niko Uhoraho avuga” ni ryo rigomba kuba urugero rwacu muri byose. ... IMN 27.4

Imico ya Daniyeli yagaragarijwe abatuye isi nk’urugero rw’icyo ubuntu bw’Imana bubasha gukorera abantu bacumuye kandi bagaheneberezwa na kamere y’icyaha. Igitekerezo cy’imibereho yo kwiyanga kwe cyongerera imbaraga kamere muntu dusangiye na we. Imibereho ye tuyibonamo imbaraga zidutera natwe umwete wo kurwanya ikigeragezo, maze dushikamye mu buntu kandi twicishije bugufi, tugahagarara mu kuri igihe dusakiranye n’ikigeragezo gikomeye. IMN 28.1

Daniyeli yashoboraga kubona urwitwazo rusa nk’urwumvikana rumutera kudakurikiza gahunda yari yarihaye yo kwirinda; ariko kwemerwa n’Imana ni byo byari bifite igiciro kinini kuri we kurusha kugirirwa neza n’umutegetsi ukomeye wo ku isi, igiciro ndetse kiruta imibereho ubwayo. Kuba imyitwarire ya Daniyeli yaramuhesheje kugirira umugisha kuri Melizari umutware warindaga abasore b’Abaheburayo, byatumye amusaba kubemerera kutarya ku byokurya by’inyama byo ku meza y’umwami, cyangwa ngo banywe kuri vino ye, ibyo bituma Melizari atinya ko umwami atamwishimira, bityo akaba yabura n’ubugingo bwe. Kimwe nk’uko abenshi muri iki gihe babyibwira, yatekerezaga ko indyo yoroheje ishobora gutuma aba basore basa nabi, bakarwara, ndetse ntibagire imbaraga z’umubiri, nyamara indyo ihenze cyane yavaga ku meza y’umwami ikaba ariyo yari kubahindura abasore b’intarumikwa kandi beza, kandi ko yari kubaha imbaraga nyinshi kurusha abandi bose. IMN 28.2

Daniyeli asaba ko babaha iminsi icumi yo kugeragezwa, abo basore b’Abaheburayo bakayimara barya ibyokurya byoroheje, mu gihe bagenzi babo bari kuba barya ku byokurya bivuye ku meza y’umwami. Amaherezo icyifuzo cyabo cyaremewe, maze Daniyeli yumva afite icyizere ko azagera ku mugambi we. Nubwo yari akiri muto, Daniyeli yari yarabonye ingaruka zibabaje ku bantu bagiye bakoresha inzoga hamwe no kubaho ubuzima bw’umurengwe bikabazanira ingaruka ku mubiri no mu ntekerezo. IMN 28.3

Nyuma y’iminsi icumi, umusaruro wabonetse wanyuranye n’ibyo Melizari yibwiraga ko bizaba. Abasore bari barimenyereje kwirinda bari bakeye, babyibushye, bafite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo, baruta kure bagenzi babo bari barirundumuriye mu mururumba wo kugira ipfa ry’ibyokurya. Nk’ingaruka y’icyo kigeragezo, Daniyeli na bagenzi be bemerewe gukomeza imirire yabo yoroheje mu gihe cyose bamaze mu ishuri ryabateguriraga gukora inshingano zabo i bwami. IMN 29.1

UBUSHAKE BW’IMANA BURATSINDA

Uwiteka yitaye ku cyemezo kidakuka no kwiyanga kw’aba basore b’Abaheburayo maze abacunshumuriraho umugisha. Yabahaye “kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.” Hanyuma y’iyo myaka itatu y’amasomo yabo, igihe umwami yabahaga ikizamini cyo kugenzura ubushobozi n’ibyo bigishijwe, “mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be. Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumeya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.” Daniyeli 1:19, 20. IMN 29.2

Aha natwe twese tugomba kuhigira isomo, cyane cyane abasore n’urubyiruko. Kumvira ubushake bw’Imana n’ibyo idusaba bizanira umugisha ubuzima bwacu bw’umubiri n’intekerezo. Kugira ngo tugere ku rugero ruhanitse rw’igipimo cy’intekerezo n’ubuhanga twifuza kugeraho, ni ngombwa ko dushaka ubwenge n’imbaraga dukomora ku Mana, tukubahiriza gahunda yo kwirinda idahinduka mu ngeso z’ubuzima bwacu. Urugero rwa Daniyeli na bagenzi be rutwereka intsinzi ishingiye ku ihame rirwanya ikigeragezo cyo gutegekwa no gutwarwa n’inda. Rutwereka ko igihe abasore bashikamye ku myizerere ya Gikristo babasha gutsinda irari ry’umubiri, bagakomeza kuba indahemuka ku bushake n’ibyo Imana isaba, nubwo bwose byabasaba ubwitange bukomeye. IMN 29.3

Ntibiteguye Ijwi Rikomeye

35. Neretswe ko ivugurura mu by’ubuzima ari umugabane w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, kandi ko byombi bifitanye ubumwe nk’ubw’isanga n’ingoyi nk’uko ikiganza n’ukuboko bimeze ku mubiri w’umuntu. Nabonye ko twebwe nk’abantu tugomba gutera imbere muri uyu murimo ukomeye. Abagabura bagomba gukorera hamwe n’abizera. Ubwoko bw’Imana ntibwiteguye kumva ijwi rikomeye rya marayika wa gatatu. Bafite umurimo bagomba gukora ubwabo aho gutegereza ko Imana ari Yo izawubakorera. Yabasigiye uwo murimo ngo babe ari bo bawukora. Ni umurimo w’umuntu ku giti cye; nta wushobora kuwukorera undi. “Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana.” Inda nini ni icyaha cyamaze kuba gikwira muri iki gihe. Umururumba ugira imbata abagabo n’abagore, kandi ukijimisha intekerezo n’umutimanama wabo kugeza ku rugero rw’uko baba batakibasha kwishimira amagambo y’ukuri kandi atunganye yo mu Ijambo ry’Imana. Basigara bagengwa n’ibyifuzo bigayitse. IMN 30.1

Kugira ngo ubwoko bw’Imana bube bwiteguye kwimurwa, bugomba kwimenya bihagije. Bagomba gusobanukirwa n’ibyifuzo by’imibiri yabo ku buryo babasha kuvuga nk’umunyazaburi bati, “Ndagushimira ukuntu wandemye mu buryo buteye ubwoba kandi butangaza.” Ibyifuzo by’imibiri yabo bigomba guhora bigengwa n’imbaraga z’ubwenge n’intekerezo. Umubiri ukwiriye kugengwa n’intekerezo, aho kugira ngo intekerezo zigengwe n’umubiri. IMN 30.2

Kwitegura Imbaraga y’Ububyutse

36. Imana ishaka ko abantu bayo bahumanurwaho imyanda yose y’umubiri n’umutima, bagatunganyirizwa kuba abaziranenge bubaha Imana. Abirengagiza iyi nshingano kandi bagashaka urwitwazo, bibwira ko Imana izabakorera umurimo bo ubwabo Yabashinze gukora, bazisanga badashyitse, mu gihe abagwaneza bubahirije ibyo imanza z’Imana zisaba, bazaba bikinze uburakari bw’Imana kuri wa munsi. IMN 31.1

Neretswe ko niba ubwoko bw’Imana budakoranye umwete, ahubwo bugategereza ko igihe cy’ihembura n’ububyutse kigera ngo gikosore ibitagenda neza n’amafuti yabo; niba bishingikirije kuri iryo hembura ngo ribakureho imyanda y’umubiri n’iy’umutima, maze bakamamaza ijwi riheruka rya malayika wa gatatu, bazisanga badashyitse. Ububyutse cyangwa imbaraga y’Imana buhabwa gusa ababwiteguye bakora umurimo Imana yabashinze, ariwo wo kwiyezaho imyanda yose y’umubiri n’iyo mu mutima, bakiyejesha kwiboneza bubaha Imana. IMN 31.2

Irarika Ryagenewe Abashidikanya

37. Ukudakurikiza amabwiriza atunganye byagiye bigeza mu kaga ubwoko bw’Imana. Hagiye habaho ugusubira inyuma mu bugorozi mu by’ubuzima, maze kubwo kubura iby’umwuka bigatuma benshi badaha Imana icyubahiro cyayo. Iyo ubwoko bw’Imana bugendera mu mucyo ntibwazaga kubera abandi intaza. IMN 31.3

Mbese twebwe abagize amahirwe akomeye atyo dushobora kwemerera ab’isi kutujya imbere mu byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima? Mbese twabasha gutesha agaciro ubwenge bwacu kandi tugakoresha nabi impano n’ubushobozi bwacu bitewe n’imirire idakwiriye? Mbese twagomera amategeko yera y’Imana tukayasimbuza ibikorwa byacu byo kwikunda? Mbese twabaho imibereho irangwa no kudashyira mu gaciro? Mbese imibereho yacu yanyuranya n’amahame ya Gikristo ku buryo Umukiza wacu aterwa isoni no kutwita abavandimwe be? IMN 31.4

Aho ikidukwiriye ahubwo si ugukora umurimo w’abavugabutumwa mu by’ubuvuzi ari wo wo gushyira ubutumwa bwiza mu bikorwa, tukabaho imibereho yerekana ko amahoro y’Imana ari yo agenga imitima yacu? Mbese ntidukwiriye gukura inkomyi imbere y’abatizera, tugahora tuzirikana icyo kuba Umukristo mu bikorwa bisobanuye? Icyaruta ni uko twareka kwitwa Abakristo aho kubabo ku izina kandi tugakomeza kurangwa no kuba abantu batitegeka mu by’inda mu buryo bukomeza kutujyana mu ngeso zidatunganye. IMN 32.1

Imana irararikira buri mwizera w’itorero kwitanga akegurira imibereho ye gukorera Imana. Iraturarikira kugira ivugurura nyakuri. Ibyaremwe byose biranihishwa n’umuvumo. Abantu b’Imana bakwiriye kujya mu ruhande rubashoboza gukurira mu buntu bwayo, bakezwa mu mibiri, mu mutima no mu mwuka, bejeshejwe ukuri. Igihe bazareka imigenzereze yose irwanya ubuzima, bazasobanukirwa neza no kuba abantu b’Imana mu buryo nyakuri. Impinduka itangaje izagaragarira mu mibereho yabo ya Gikristo. IMN 32.2

Abantu Bose Barasuzumwa

38. Ni ikintu cy’agaciro gakomeye ko buri wese muri twe akora uruhare rwe, kandi tukamenya neza ibyo dukwiriye kurya n’ibyo dukwiriye kunywa, ndetse n’ukuntu tugomba kurinda ubuzima bwacu. Ubu abantu bose barasuzumwa kugira ngo bigaragare niba bemera amahame agenga ivugurura mu by’ubuzima cyangwa se niba bahitamo gukurikiza imibereho yo kubaho uko imibiri yabo ibishaka. IMN 32.3

Ntihakagire uwibwira ko ashobora kwikorera uko yishakiye ku byerekeranye n’imirire. Ahubwo reka abicaranye nawe ku meza babone ko ufite amabwiriza agenga imirire yawe, nk’uko agomba no kukugenga no mu bindi byose, kugira ngo icyubahiro cy’Imana kigaragarire bose. Ntushobora kwikorera uko wishakiye; kuko ugomba gutegura imico yo mu buzima buhoraho bw’ahazaza. Buri muntu wese afite inshingano zikomeye. Nimureke dusobanukirwe n’izo nshingano, kandi tuzisohoze uko bikwiriye mu izina rya Yesu. IMN 32.4

Ndabwira buri muntu wese uhura n’ikigeragezo cy’umururumba w’inda nini nti, ‘Ntukemerere gutsindwa n’ikigeragezo, ahubwo wihatire gukoresha indyo yuzuye.’ Ushobora kwimenyereza ubwawe kunyurwa n’indyo ifitiye akamaro umubiri. Imana ifasha abafite ubushake bwo kwifasha; ariko igihe abantu badashaka kwigomwa ngo bakurikize inama n’ubushake bw’Imana, ni buryo ki yakorana na bo? Nimureke dusohoze inshingano yacu, twubaha Imana kandi duhinda umushyitsi kugira ngo tutagwa mu makosa yo gufata nabi imibiri yacu, kuko Imana yadutegetse kuyifata neza ngo ibe mitaraga ku buryo bwose bushoboka. IMN 33.1

Ivugurura Nyakuri ni Ivugurura Rihera mu Mutima

39. Abakorera Imana ntibakwiriye gushaka gushimwa n’ab’isi no guhaza irari ryabo. Abaganga bo mu bigo byacu bagomba kurangwa n’imibereho ishingiye ku mahame y’ubugorozi mu by’ubuzima. Nta na rimwe abantu bazaba abarangwa no kwirinda nyakuri igihe cyose ubuntu bwa Kristo budakorera mu mitima yabo. Ibyo isi igusezeranira byose ntibishobora kuguhindura cyangwa ngo bihindure umugore wawe maze ngo mube abagorozi mu by’ubuzima. Nta kwigomwa mu mirire uko ariko kose kwabasha kugukiza uburwayi bw’irari n’umururumba. Mwenedata nawe mushiki wanjye ____ ntuzashobora kugera ku kwirinda muri byose keretse gusa umutima wawe uhinduwe n’ubuntu bw’Imana. IMN 33.2

Ibihe ntibishobora kuzana ivugurura. Ubukristo busaba ivugurura ryo mu mutima. Umurimo Kristo akorera mu mutima uzagaragarira mu mutima wahindutse. Umugambi w’ivugurura ritangiriye inyuma kugira ngo rikomereze imbere ntacyo wigeze ugeraho, kandi ntacyo uzigera ugeraho. Umugambi Imana igufitiye ni ugutangirira ku cyicaro cy’aho ingorane zose zishingiye, mu mutima, hanyuma ibiri mu mutima bigakwiza amahame yo gukiranuka; ivugurura nyakuri rizagaragara inyuma kimwe n’imbere. IMN 33.3

40. Abarangwa no kugira imibereho yisumbuyeho ibegereza umugambi w’Imana, bakurikije umucyo Imana yabahaye binyuze mu ijambo ryayo n’ubuhamya bwa Mwuka Wera, ntibazigera bahindura imigenzereze yabo ngo bashimishe inshuti zabo n’ab’imiryango yabo, naho yaba umwe cyangwa babiri cyangwa benshi, babaho imibereho inyuranye n’umugambi wuje ubwenge w’Imana. Niba amahame yo kubaho kwacu agenda ajya mbere, tugakomeza kubahiriza amabwiriza adakuka mu by’imirire, niba nk’Abakristo turangwa no kwiga kwishimira no kunyurwa n’umugambi w’Imana, twazashobora kugira imbaraga ihindura abandi igendana n’ubushake bw’Imana. Ikibazo ni iki ngo, “Mbese dufite ubushake bwo kuba abagorozi nyakuri mu by’ubuzima?” IMN 34.1

Ikibazo cy’Ingenzi cy’Ibanze

41. Nabwirijwe ko ngomba kugeza ku bizera bacu bose ubutumwa bw’ivugurura mu by’ubuzima, kuko abenshi bamaze gusubira inyuma bareka gukurikiza amabwiriza y’ivugurura mu by’ubuzima. IMN 34.2

Umugambi Imana ifitiye abana bayo ni ugukura bakagera ku kigero cy’igihagararo cy’abagabo n’abagore bari muri Kristo. Kugira ngo ibyo babigereho, bagomba gukoresha imbaraga yose y’ibitekerezo, umutima, n’umubiri. Ntibakwiriye kwemera ko hagira imbaraga batakaza yaba iy’ibitekerezo cyangwa iy’umubiri. IMN 34.3

Ikibazo cy’ukuntu twabasha kurinda ubuzima bwacu ni ikibazo cy’ingenzi kandi cy’ibanze. Igihe twiga kuri iki kibazo dufite umwuka wo kubaha Imana, tuzasobanukirwa yuko igifite akamaro kurenza ibindi, mu guteza imbere imibiri yacu n’umwuka wacu, ari ugukoresha imirire yoroheje. Nimureke twige iki kibazo twitonze. Dukeneye ubumenyi no guhitamo kugira ngo tubigereho. Ntitugomba kurwanya amategeko y’ibyaremwe, ahubwo dukwiriye kuyubaha. IMN 34.4

Abamaze kumenya ububi bwo gukoresha inyama, icyayi n’ikawa, n’imitegurire mibi y’ibyokurya, kandi bakaba bariyemeje kugirana isezerano n’Imana kubwo kwitanga, ntibazakomeza kwiyandavuza bakoresha imirire bazi ko ari mibi ku buzima bwabo. Imana ishaka ko ibyifuzo by’imirire yacu biba biboneye, kandi tukarangwa no kugira imibereho yo kwizinukwa mu byerekeranye no gukoresha ibyo bintu bitari byiza. Uyu ni wo murimo ugomba gukorwa mbere y’uko ubwoko bw’Imana buhagarara imbere yayo butunganye. IMN 34.5

Ubwoko bw’Imana bwasigaye bugomba kuba abantu bahindutse. Kwigisha ubu butumwa bigomba kugeza abantu ku kwihana no guhindurwa abaziranenge. Tugomba kwiyumvamo imbaraga ya Mwuka w’Imana. Ubu ni ubutumwa bw’igitangaza kandi busobanutse; busobanukiye umuntu wese ubwakira, kandi bugomba kwamamazwa mu ijwi rirenga. Tugomba kugira ukwizera nyakuri kandi gushikamye kutwereka ko ubu butumwa buzakomeza kugira imbaraga kugeza ku iherezo ry’igihe. IMN 35.1

Hariho bamwe bavuga ko ari abizera bakemera imwe mu migabane y’Ibihamya nk’ubutumwa bwavuye ku Mana, nyamara bakanga imigabane irwanya imirire igendana n’ibyifuzo byabo. Bene abo baba bakora ibinyuranye n’ibibabera byiza, hamwe n’ibishimwa n’itorero. Ni ngombwa ko tugendera mu mucyo mu gihe tugifite umucyo. Abavuga ko bemera ivugurura mu by’ubuzima, nyamara bakarwanya amahame yaryo mu buzima bwabo bwa buri munsi, baba bamunga imitima yabo kandi bakerekana ipica y’imibereho mibi imbere y’abizera n’abatizera. IMN 35.2

Abantu bazi ukuri bafite inshingano y’ingenzi yo guhuza kwizera kwabo n’imirimo yabo, ibyo bigatuma imibereho yabo irushaho gutunganywa no kwezwa, maze bakaba biteguye gukora umurimo ugomba kurangizwa muri iyi minsi iheruka yo kwamamaza ubutumwa. Nta gihe cyangwa imbaraga bafite byo gupfusha ubusa bahaza irari ryabo. Dukwiriye kumva aya magambo kandi tukayaha agaciro ngo, “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana.” Ibyakozwe n’Intumwa 3:19. Hari benshi muri twe babuze iby’umwuka, kandi babaye batihannye ngo bahindukire, bashobora kuzarimbuka. Mbese ushobora kwigerezaho utyo? ... IMN 35.3

Imbaraga ya Kristo gusa ni yo yonyine ishobora guhindura umutima n’intekerezo by’imibereho y’umuntu wifuza kuzasangira na We imibereho mishya yo mu bwami bw’ijuru. Umukiza Yesu aravuga ati, “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3. Iyobokamana riva ku Mana ni ryo ryonyine rishobora kuyobora abantu ku Mana. Kugira ngo tubashe kuyikorera uko bikwiriye, tugomba kubyarwa na Mwuka w’Imana. Ibi bizatuma dushobora kuba maso. Bizaboneza imitima kandi bivugurure intekerezo zacu, kandi biduhe ubushobozi bushya bwo kumenya no gukunda Imana. Bizadushoboza kugira ubushake bwo kumvira ibyo idushakaho byose. Uku ni ko kuramya nyakuri. IMN 36.1

Kurwanira Hamwe

42. Twahawe umurimo wo guteza imbere ivugurura mu by’ubuzima. Uhoraho yifuza ko ubwoko bwe buhuriza hamwe kandi bugakorera hamwe. Nk’uko mubizi, ntitugomba kuva mu byimbo twabayemo mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize [Ibi byanditswe mu mwaka wa 1902], aho Uhoraho adusaba kuguma. Irinde rero utaba uri mu mwanya urwanya umurimo w’ivugurura mu by’ubuzima. Uyu murimo uzakomeza gutera imbere; kuko ari uburyo Uhoraho yashyizeho ngo bugabanyirize imibabaro abatuye iyi si, kandi ngo ubwoko bwe bubashe gutunganywa. IMN 36.2

Ujye witondera rero imyifatire ugaragaza, hato utaba nyirabayazana mu kurema ibice. Mwenedata, nubwo byakunanira kuzanira umugisha imibereho yawe n’iy’umuryango wawe kubwo kudakurikiza amabwiriza y’ubugorozi mu by’ubuzima, ntukabere ikigusha abandi ngo urwanye umucyo Imana yatanze kuri iyi ngingo. IMN 36.3

43. Imana yahaye ubwoko bwayo ubutumwa bwerekeranye n’ivugurura mu by’ubuzima. IMN 37.1

Uyu mucyo wakomeje kubamurikira mu gihe cy’imyaka mirongo itatu; kandi Uhoraho ntashobora kureka abagaragu Be ngo bagume mu nzira inyuranye n’iyo. Ntiyishimira ko abagaragu Be bakora ibinyuranyije n’ubutumwa nk’ubu, ari bwo yabahaye ngo babugeze ku bandi. Mbese yakwishimira ko umugabane umwe w’abakozi bakora ahantu, bigisha ko amahame y’ubugorozi mu by’ubuzima yomatanye n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu nk’uko ukuboko komatanye n’umubiri, mu gihe abakozi bagenzi babo, kubwo imikorere yabo, bigisha amahame anyuranye n’ayo by’ihabya? Ibi bigaragara nk’icyaha mu maso y’Imana... IMN 37.2

Nta kintu gica intege abarinzi b’Uwiteka nko kugirana isano n’abantu bafite imbaraga z’ibitekerezo, kandi basobanukiwe n’impamvu zo kwizera kwacu, ariko bakaba bagaragaza mu magambo no mu bikorwa byabo ko banyuranya bikomeye n’amategeko ayobora umutimanama. IMN 37.3

Umucyo Imana yatanze ku byerekeye ivugurura mu by’ubuzima ntuzabura kugeza mu kaga umuntu ugerageza kuwurwanya; kandi nta muntu n’umwe ubasha kwizera gutsinda mu murimo w’Imana igihe cyose arwanya mu magambo no mu bikorwa uwo mucyo Imana yatanze. IMN 37.4

44. Ni ngombwa ko abagabura batanga amabwiriza yerekeranye no kugira imibereho yo kwirinda. Bakwiriye kwerekana uburyo imirire, akazi, ikiruhuko, n’imyambarire bifitanye isano n’ubuzima bwacu. Abemera ukuri ko muri iyi minsi iheruka bagomba kugira icyo bakora kur’iki kibazo. Kirabareba, kandi Imana irabasaba guhaguruka bagashyira umwete mu murimo w’iri vugurura. Ntabwo Imana izishimira imigenzereze yabo nibatita kuri iki kibazo. IMN 37.5

Kwivutsa Umugisha

45. Umumarayika yarambwiye ati, “Mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.” Mwateshutse ku ivugurura ry’ubuzima. Murifata nk’akantu k’ubusabusa kitaruye ukuri. Nyamara siko biri; ni umugabane ugize ukuri. Uyu ni umurimo mwashyizwe imbere kandi urushaho kugenda ugaragarira amaso yanyu kuruta ikindi kintu mwigeze mubona. Iyo mugize gushidikanya mugasubira inyuma, mukananirwa kugundira umugisha mwashyizwe imbere, mugira igihombo. Muba mwivutsa umugisha nyirizina ijuru ryabaringanirije kugira ngo uzabasindagize mu bihe biruhije. Satani abashyira imbere ibyo akabateza gushidikanya uwo mucyo, maze mukaba mwarwanya icyari kuzanira inyungu ikomeye ubuzima bwanyu bw’umubiri n’umwuka. IMN 37.6

[Izo ni inzitwazo zo gukora nabi zituruka kuri Satani — 710]. IMN 38.1

Mwibuke ko hari Urubanza

46. Uhoraho arashaka abanyabushake binjira mu ngabo Ze. Abagabo n’abagore b’abanyantegenke bakeneye guhinduka bakaba abagorozi b’iby’ubuzima buzira umuze. Imana yiteguye gukorana n’abana bayo mu kurinda ubuzima bwabo, niba bigengesera mu mirire yabo, bakirinda kugaburira igifu ibikiremereza bitari ngombwa. Kubw’ubuntu bwayo, yaduteguriye inzira iboneye yo gukoresha ibyaremwe mu buryo bwizewe kandi buzima, buhagije abantu bose babasha gukurikiza. Yaduhaye ibikwiriye byose biva mu butaka ngo bitume tugira amagara mazima mu buryo bwuzuye. IMN 38.2

Udaha agaciro amabwiriza Imana yatanze mu ijambo ryayo no mu byo yaremye, ntiyumvire amabwiriza yayo, aba ameze nk’umuntu urindagira. Ni Umukristo w’umurwayi. Imibereho ye y’iby’umwuka iri mu kaga. Ariho, nyamara imibereho ye nta mpumuro igira. Ntaha agaciro ibihe byiza by’ubuntu. IMN 38.3

Abantu benshi bagiye bateza akaga imibiri yabo kubwo kutita ku mategeko y’ubuzima, kandi babasha kutazongera kugira imibiri mitaraga kubera uko gukerensa kwabo; nyamara n’ubu bashobora kwihana kandi bagahindukira. Umuntu yagerageje kwigira umunyabwenge kurusha Imana. Yihindukiye itegeko ubwe. Imana iraturarikira kwita ku byo idusaba, ntidukomeze kuyisuzuguza tutita ku mbaraga z’imibiri yacu, intekerezo zacu, n’iz’umwuka wacu. Gusaza no gukenyuka imburagihe ni ingaruka zo kuba kure y’Imana abantu bagakurikiza imigenzereze y’iyi si. Umuntu ukomeza gushyira imbere inarijye azagerwaho n’ingaruka. Mu rubanza tuzabona ukuntu Imana ifuhira abagomera amategeko y’ubuzima. Maze mu gihe tuzaba dusubije amaso inyuma, tuzabona akamaro ko kumenya Imana, akamaro ko kugira imico twafashe, niba tuzaba twaragize Bibiliya umujyanama wacu. IMN 38.4

Imana yifuza ko abantu bayo baba abanyabwenge kandi bakagira ubumenyi. Mu gihe turushaho kubona amakuba, ubumuga bw’umubiri, n’indwara zaje mu isi bitewe n’ingaruka z’ubujiji zitewe no kutamenya gufata neza imibiri, ni buryo ki twakwirengagiza gutanga imiburo? Kristo yavuze ko nk’uko byari biri mu minsi ya Nowa, ubwo isi yari yuzuwemo n’ubugizi bwa nabi no kwangirika gutewe n’ibyaha birenze urugero, niko bizaba no mu gihe Umwana w’umuntu azaba ari hafi kugaruka. Imana yaduhaye umucyo mwinshi, kandi nituwugenderamo, tuzabona agakiza kayo. IMN 39.1

Ni ngombwa ko habaho impinduka. Iki ni igihe duhawe ngo dushyire hasi kwiyemera kwacu no kwiyumva mu mutima ko twihagije, maze tugashaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Nk’abantu, dukeneye kwicisha bugufi imbere y’Imana; kuko imigenzereze yacu irangwa no kudahuza n’ibyo Imana ishaka. IMN 39.2

Uwiteka araduhamagarira kugaruka mu murongo. Igihe twataye kirahagije. Ijoro riregereje. Imanza z’Imana ziragaragarira ku isi no mu nyanja. Nta mahirwe ya kabiri y’imbabazi tuzongera guhabwa. Iki si igihe cyo kurindagira. Reka buri wese ashimire Imana ko tugifite amahirwe yo kubaka imico izatuma tubaho imibereho y’iteka ryose mu gihe kigiye kuza. IMN 39.3