INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

40/53

IGICE CYA 22 - POROTEYINI

UMUGABANE WA I — UBUNYOBWA N’IBYOKURYA BY’IBINYAMAVUTA

Bigize Umugabane w’Imirire Iboneye

617. Ibinyampeke, amatunda, ibinyamavuta, n’imboga ni byo byokurya twatoranyirijwe n’Umuremyi wacu. Ibi byokurya, iyo biteguwe mu buryo bworoheje kandi busanzwe uko bishoboka kose, ni iby’agahebuzo mu kutwubakira imibiri no kutuzanira amagara mazima. Tubikuramo imbaraga, ubushobozi bwo kwihangana, imbaraga z’ubwenge, bitaboneka mu byokurya biteguwe mu buryo bukomeye kandi bikabura umubiri. IMN 315.2

618. Ibyangombwa bitunga umubiri dukenera byose tubasha kubibona mu binyampeke, mu matunda, mu mboga, no mu binyamisogwe. Nitwegera Uhoraho twicishije bugufi mu mitima, azatwigisha uburyo bwo gutegura ibyokurya biboneye, bitarangwamo imyanda ituruka ku nyama. IMN 315.3

[Mu mirire iboneye — 483] IMN 316.1

[Mu mirire twahawe n’Imana — 404] IMN 316.2

[Abarwayi bo mu mavuriro bagomba kwigishwa kubikoresha — 767] IMN 316.3

Ibyokurya by’Ibinyamavuta Bigomba Gutegurwa Neza ku Buryo Budahenze

619. Imana yaduhaye ubwoko bwinshi cyane bw’ibyokurya bifitiye umubiri akamaro, kandi buri wese abasha guhitamo ibyamugirira akamaro akurikije ibyo asanzwe azi hamwe n’umutimanama muzima. IMN 316.4

Ibyaremwe byuzuyemo amoko menshi y’amatunda, ibinyamavuta, ibinyampeke, kandi buri mwaka umusaruro wo mu bihugu byose urakwirakwizwa ukagezwa ku bantu bose, bitewe n’ubushobozi bwiyongera bwo gutwara ibintu. … IMN 316.5

Ibinyamavuta n’ubunyobwa birushaho gukoreshwa ku buryo bisimbura inyama. Imvange yabyo n’ibinyampeke, imbuto, n’ibindi biva mu muryango umwe, itanga indyo iryoshye kandi yubaka umubiri. Ni ngombwa ariko kwitondera kurya byinshi. Abamererwa nabi kubera kubikoresha bakwiriye kubikoresha babyitondeye ku buryo buhagije. IMN 316.6

[Ibinyampeke, ibinyamavuta, imboga, n’imbuto bisimbura inyama — 492] IMN 316.7

620. Ni ngombwa kumara igihe wiga uburyo bwo guteka ibinyamavuta nk’ubunyobwa. Ariko ni ngombwa kwitonda ngo utabigabanya cyane bikabura umwanya mu mafunguro yawe. Benshi mu bizera bacu ntibabasha kumenya kwitegurira ibinyamavuta; bamwe gusa ni bo babasha kumenya kubyitegurira neza kugira ngo bishbore kuribwa, nubwo baba bashoboye kubyigurira. IMN 316.8

621. Ibyokurya bikoreshwa bigomba kuba bigendana n’umwuka w’aho hantu. Bimwe biba bikwiranye n’igihugu kimwe, ariko bidashobora gukoreshwa mu kindi gihugu. Ibinyamavuta bigomba gutegurwa ku buryo buhendutse, kugira ngo n’abakene bashobore kubyigurira. IMN 316.9

Urugero rw’Ibinyamavuta Bikwiriye Kuvangwa n’Ibindi

622. Ni ngombwa kwitondera gukoresha ibinyamavuta mu gihe bitekwa. Bumwe mu bwoko bwabyo usanga atari bwiza nk’uko ibindi bimeze. Ntimugakoreshe cyane ibinyamavuta ngo byiganze cyane mu ifunguro. Ibi ntibikwiriye kuribwa ari byinshi. Igihe bamwe birinda kurya byinshi, bibazanira ingaruka nziza. Igihe bivanzwe n’ibindi byokurya ugasanga ni byo byiganje cyane, usanga iyo ndyo ikungahaye cyane ku buryo umubiri utayakira neza uko bikwiriye. IMN 317.1

623. Nabonye ko ibyokurya by’ibinyamavuta akenshi bikoreshwa mu buryo budashyize mu gaciro; benshi babirya ari byinshi, ku buryo usanga bimwe mu binyamavuta bitaba ari byiza nk’uko ibindi bimeze. Ibinyamavuta bita ‘almonds’ birusha ubwiza ubunyobwa; ariko ubunyobwa, ku rugero ruringaniye, buba bwiza igihe buvanzwe n’ibinyampeke, bigatanga indyo iryoshye kandi yubaka umubiri. IMN 317.2

624. Hashize imyaka itatu mbonye urwandiko rugira ruti: “Simbasha kurya ibinyamavuta; igifu cyanjye ntikibishobora.” Hanyuma nza kwerekwa uburyo bwinshi bwo gutegura ibinyamavuta; bumwe muri bwo ni uko ibinyamavuta bigomba kuvangwa n’ibindi birungo bishobora kujyana, ariko ntibikoreshwe ari byinshi. Purusa cumi kugeza kuri cumi n’eshanu z’ibinyamavuta ziba zihagije mu gukora iyo mvange. Twarabigerageje tubona bigenda neza. IMN 317.3

[Gukoresha ibinyamavuta byinshi — 400, 411] IMN 317.4

[Abantu bose siko babasha kwihanganira ibinyamavuta — 589] IMN 317.5

[Mu muryango wa White bakoreshaga ibinyamavuta — Umugereka 1:16] IMN 317.6