INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

39/53

UMUGABANE WA IV — IMYELAYO N’AMAVUTA YA ELAYO

614. Iyo yateguwe neza, imyelayo, kimwe n’ibindi binyamavuta nk’ubunyobwa, bisimbura amavuta n’inyama. Gukoresha amavuta ya elayo, biruta kure gukoresha amavuta akomoka ku matungo cyangwa ibinure. Afasha mu koroshya mu nda. Abayakoresha abazanira inyungu nyinshi, kandi akiza ibisebe byo mu gifu byatewe n’ubushye ndetse n’uburyaryate buturutse ku mirire mibi. IMN 314.5

615. Amavuta ya elayo cyangwa ya olive abasha gutekwa neza akazana ingaruka nziza kuri buri ndyo yateguwemo. Abashakira inyungu mu gukoresha amavuta y’inka babasha kuzibonera mu kurya ibyokurya byatetswe neza bakoresheje amavuta ya olive. Amavuta ya olive avura impatwe; kandi ku bayakoresha, n’abafite ibisebe n’uburyaryate mu gifu, gukoresha aya mavuta ni iby’agahebuzo kurusha gukoresha imiti isanzwe. Nk’ibyokurya, aya mavuta aruta kure andi mavuta yose akomoka ku matungo. IMN 314.6

616. Amavuta ya elayo ni umuti ku ndwara y’impatwe n’impyiko. IMN 315.1