INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

41/53

UMUGABANE WA II — AMAGI

Gukoresha Amagi Bizagenda Birushaho Guteza Akaga

625. Ababa mu bihugu bishya cyangwa mu ntara zikennye, ahadakunda kuboneka imbuto n’ibinyamavuta, ntibagomba kugirwa inama yo kureka gukoresha amata n’amagi mu mirire yabo. Ni iby’ukuri ko abantu babyibushye cyane kandi buzuwemo n’ibyifuzo bya kinyamaswa bakeneye kureka gukoresha ibyokurya bikabura umubiri. By’umwihariko mu miryango irimo abana bamenyereye kubona ibyo bifuza byose, iyo miryango ikwiriye kwirinda gukoresha amagi. Ariko ku bantu bafite amaraso make, cyane cyane igihe badashobora kubona indyo ifite ibyangombwa bakeneye, abo ntibakwiriye kureka burundu gukoresha amata n’amagi. Icy’ingenzi ariko kandi kigomba kwitabwaho, ni ugukoresha amata y’inka zifite ubuzima bwiza, n’amagi y’inkoko zitarwaye, zagaburiwe neza kandi zikitabwaho; kandi amagi agomba gutekwa ku buryo abasha korohera igogora ku buryo bushoboka. IMN 317.7

Ivugurura ry’imirire rigomba kugenda rihishurirwa abantu. Uko indwara z’amatungo zigenda ziyongera, gukoresha amata n’amagi bizagenda birushaho guteza abantu akaga. Hakenewe imbaraga mu gushaka ibyo kubisimbura bifitiye umubiri akamaro kandi bidahenze. Hirya no hino abantu bakwiriye kwigishwa uburyo bwo guteka badakoresheje amata n’amagi, uko bishoboka kose kugeza ubu, kandi ibyokurya byabo bikaba biryoshye. IMN 318.1

Ntakwiriye Gushyirwa mu Cyiciro Kimwe n’Inyama

626. Amata, amagi, n’amavuta y’inka ntibikwiriye gushyirwa mu cyiciro kimwe n’inyama. Mu bihe runaka, gukoresha amagi bigira akamaro. Igihe ntikiragera ngo abantu bavuge ko gukoresha amata n’amagi bigomba kurekwa burundu. … IMN 318.2

Reka ivugurura mu mirire rikomeze kujya mbere. Abantu nibigishwe uburyo bategura ibyokurya badakoresheje amata cyangwa amavuta y’inka. Mubabwire ko igihe kigiye kuza bidatinze bakabona ko gukoresha amagi, amata, n’amavuta ya kereme cyangwa amavuta y’inka biteje akaga, bitewe n’uko indwara zifata amatungo zigenda ziyongera ku rugero rw’ukuntu indwara z’abantu na zo ziyongera. Bitewe n’icyaha cy’umuntu wacumuye, igihe kiri hafi cyane ubwo amatungo n’inyamaswa zose zaremwe bizaniha bibabazwa n’indwara zateje iyi si umuvumo. Imana izaha ubwoko bwayo ubushobozi n’ubuhanga bwo kumenya gutegura ibyokurya bitunganye bidafite ibyo bintu. Abizera bacu bakwiriye kureka gutegura ibyo byokurya bitamerera neza umubiri. IMN 318.3

Ateza Imibiri y’Abana Gukabuka

627. Mugomba kwigisha abana banyu. Mugomba kubigisha uburyo bagomba guhunga ingeso mbi no kwangirika mu mico byeze muri iki gihe. Ibiri amambu, benshi bahugiye ku kwiga uburyo bahaza irari ry’inda zabo. Mushishikajwe no gushyira ku meza yanyu amavuta y’inka, amagi, n’inyama byo guha abana banyu. Mubagaburira gusa ibyokurya bikabura imico mibi ya kinyamaswa mu mibiri yabo, maze kandi mukaza mu materaniro gusaba Imana guha umugisha no gukiza abana banyu. Mbese mwibwira ko amasengesho yanyu agera hehe? Mukwiriye kubanza gukora umurimo wanyu. Nimumara gukorera abana banyu icyo Imana ibasaba gukora, mubasha noneho kuyisabana icyizere kubaha ubufasha yabasezeraniye. IMN 319.1

Amagi Afite Ibyangombwa Byunganira Umubiri; Nimwirinde Ubwaka

628. Ntimugakabye ngo mube abaka ku byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima. Bamwe mu bizera bacu ntibaha agaciro ubugorozi mu byo kwitungira amagara mazima. Nyamara nubwo bamwe bakiri inyuma cyane, wowe ukwiriye kwirinda gutanga urugero rwo gukabya cyangwa ubwaka. Ukwiriye nawe kwihatira ubwoko bw’ibyokurya bituma ugira amaraso meza. Kwemera gutsimbarara ku mahame y’ukuri bizabaganisha ku kwiyemeza gukoresha imirire itazatuma ivugurura mu mirire ritera imbere. Aha ni ho mufitiye akaga. Igihe mubona ko umubiri ugenda ucika intege, ni ngombwa ko mugerageza guhindura imirire, kandi mugahita mubikora vuba. Mwongere gukoresha mu mirire yanyu ibintu bimwe mwari mwararetse gukoresha. Ni inshingano yanyu gukora ibyo. Mukoreshe amagi yatewe n’inkoko zifite ubuzima bwiza, muyarye atetse cyangwa ari mabisi. Muyavange ari mabisi n’umutobe mwiza w’imbuto mubasha kubona. Ibi bizongerera umubiri ibyo ukeneye. Ntimutekereze na gato ko kugenza gutya ari ikosa. … IMN 319.2

Igihe kizagera ubwo bizaba bitagishoboka ko amata anyobwa nk’uko anyobwa cyane muri iki gihe; ariko iki sicyo gihe cyo kuyareka. Mu magi habonekamo ibyangombwa birwanya uburozi. … IMN 320.1

Imirire yo mu Bigo Nderabuzima

Mu gihe ndetse inyama bitewe n’uko zigirira nabi umubiri, ni ngombwa kubona ikindi kintu kidateje ikibazo cyo kuzisimbura. Iki kintu kandi kiboneka mu magi. Ntimukareke kugabura amata, cyangwa ngo mubure kuyakoresha mu guteka ibyokurya. Amata anyobwa agomba kuba ari ay’inka zifite ubuzima bwiza, kandi agomba gutekwa agashiramo mikorobi. …. IMN 320.2

Ariko ndashaka kubabwira ko ubwo igihe kizaba kigeze cyo kubona ko bitakiri byiza gukoresha amata, amavuta yayo, amavuta yandi, n’amagi, ibyo Imana izabihishura. Ntihakwiriye kubaho rero inyigisho zo gukabya ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Ikibazo cyo gukoresha amata n’amavuta n’amagi kizikemura ubwacyo. Ariko ubungubu ntibikwiriye kuduhangayika ngo twikorere umutwaro wabyo. Reka kudakabya kwanyu kumenywe n’abantu bose. IMN 320.3

[Reba ibimeze nk’ibi ku ngingo ya 324]. IMN 320.4

629. Igihe urwandiko rwangeragaho ruvuye ahitwa Cooranbong, rumbwira ko Muganga _______ yenda gupfa, nahawe amabwiriza iryo joro amenyesha ko akwiriye guhindura imirire. Kurya amagi mabisi abiri cyangwa atatu ku munsi, byari kumuzanira intungamubiri yari akeneye ku buryo bukomeye. IMN 320.5

630. Abagana ibigo nderabuzima bagomba guhabwa indyo yuzuye kandi iboneye, yateguwe mu buryo iryohera abantu, bigendanye n’amahame nyakuri. Ntitugomba kwibwira ko abo barwayi babaho nk’uko tubayeho. … Ibyokurya bihabwa abarwayi bigomba kuba ari byiza ku buryo bibatera kubyifuza. Amagi abasha gutegurwa ku buryo bwinshi bunyuranye. IMN 320.6

Kunanirwa Gusimbura Intungamubiri zo mu Byokurya

631. Nubwo twatanze imiburo ivuga iby’akaga k’indwara ziterwa no gukoresha amavuta, n’akaga abana bato bagira bitewe no gukoresha amagi ku buryo burenze urugero, na none ariko ntidukwiriye kubona ko byaba ari ukwica amahame igihe dukoresheje amagi y’inkoko nzima zorowe neza kandi zikagaburirwa neza. Amagi afite ibyangombwa bikenewe mu guhagarika uburozi runaka. IMN 321.1

Abantu bamwe, mu kureka gukoresha amata, amagi, n’amavuta, baba bavutsa umubiri intungamubiri zihagije. Ingaruka ni uko bagira intege nke ntibabashe gukora akazi. Ibi biteza umugayo ivugurura ry’ubuzima, bityo umurimo twashyizemo imbaraga ngo ushinge imizi ugacogozwa n’ibidafite umumaro Umwami Imana itategetse, n’imbaraga z’itorero zikadindira. Ariko Imana izatabara ikome mu nkokora ingaruka z’izo ntekerezo zifunze. Ubutumwa bwiza bugamije guhuza inyokomuntu, bugahuriza hamwe umukire n’umukene bombi bagahurira ku birenge bya Yesu. IMN 321.2

Igihe kizaza ubwo tuzaba tugomba kureka bimwe mu byo kurya dukoresha iki gihe, nk’amata, amavuta, n’amagi; ariko si ngombwa ko twikururira akaga imburagihe ngo twigomwe birenze urugero. Nimutegereze kugeza ubwo igihe kizabidutegeka, kandi Umwami aradutegurira inzira z’ukuntu tugomba kubyitwaramo. IMN 321.3

[Ibimeze nk’ibi wabibona ku ngingo ya 327] IMN 321.4