INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
UMUGABANE WA III — AMATA N’AMAVUTA YA KEREME
Bigize Indyo Yubaka Umubiri kandi Ifite Uburyohe
601. Imana yageneye umuntu uburyo bwinshi bwo guhaza inzara ye y’ibyokurya. Yakwirakwije iruhande rwe imyaka y’ubutaka, imuha ibyokurya byinshi by’amoko atandukanye bifite uburyohe kandi byuzuye intungamubiri. Data w’umunyabuntu wo mu ijuru yatubwiye ko ibyo dufite uburenganzira bwo kubirya. Imbuto, impeke n’imboga, biteguwe mu buryo bworoheje, bitarimo ibirungo n’amavuta y’ubwoko bwose, bivanze n’amata cyangwa amavuta y’inka, biba ari ibyokurya by’intungamubiri byo mu rwego rwo hejuru. Biha umubiri intungamubiri ukeneye, kandi bigaha ubushobozi n’imbaraga intekerezo tutabasha kubonera mu byokurya bifite ibikabura umubiri. IMN 309.5
602. Ibyokurya bigomba gutegurwa ku buryo bitera ipfa kandi bifite intungamubiri. Ntitugomba kuvutsa umubiri ibyo ukeneye. Nkoresha umunyu mukeya, kandi ni ko kamenyero kanjye, kuko umunyu, aho kugirira nabi umubiri, ufitiye akamaro amaraso. Imboga zikwiriye guteguranwa uburyohe zigashyirwamo amata makeya cyangwa amavuta ya kereme, cyangwa ikindi kimeze nkabyo. … IMN 309.6
Abantu bamwe, mu kureka gukoresha amata, amagi, n’amavuta, baba bavutsa umubiri intungamubiri zihagije. Ingaruka ni uko bagira intege nke ntibabashe gukora akazi. Ibi biteza umugayo ivugurura ry’ubuzima. … IMN 309.7
Igihe kizaza ubwo tuzaba tugomba kureka bimwe mu byo kurya dukoresha iki gihe, nk’amata, amavuta, n’amagi; ariko si ngombwa ko twikururira akaga imburagihe ngo twigomwe birenze urugero. Nimutegereze kugeza ubwo igihe kizabidutegeka, kandi Umwami aradutegurira inzira z’ukuntu tugomba kubyitwaramo. IMN 310.1
Akaga Gaterwa no Gukoresha Amata Adatunganye
603. Amata, amagi, n’amavuta y’inka ntibikwiriye gushyirwa mu rwego rumwe n’inyama. Mu bihe runaka, gukoresha amagi bigira akamaro. Igihe ntikiragera ngo abantu bavuge ko gukoresha amata n’amagi bigomba kurekwa burundu. Hariho imiryango ikennye ihorera cyane ibyokurya bigizwe n’umugati n’amata gusa. Bakoresha imbuto nke cyane, kandi ntibabasha kwigurira ibyokurya byo mu bwoko bw’ububemba. Mu kwigisha ivugurura mu by’ubuzima, kimwe n’ubundi butumwa twigisha, tugomba gusanga abantu aho bari. Ntitubasha kugira umudendezo wo kubigisha ibyigisho by’ingenzi byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima mu by’imirire niba tutabigisha uburyo bwo gutegura imirire myiza, yubaka umubiri, kandi idahenda, igendana n’ivugurura ry’ubuzima. IMN 310.2
Reka ivugurura mu mirire rikomeze kujya mbere. Abantu nibigishwe uburyo bategura ibyokurya badakoresheje amata cyangwa amavuta y’inka. Mubabwire ko igihe kigiye kuza bidatinze bakabona ko gukoresha amagi, amata, n’amavuta ya kereme cyangwa amavuta y’inka biteje akaga, bitewe n’uko indwara zifata amatungo zigenda ziyongera ku rugero rw’ukuntu indwara z’abantu na zo ziyongera. Bitewe n’icyaha cy’umuntu wacumuye, igihe kiri hafi cyane ubwo amatungo n’inyamaswa zose zaremwe bizaniha bibabazwa n’indwara zateje iyi si umuvumo. IMN 310.3
[Abakeneye cyane amata ntibagomba kuyareka burundu — 625] IMN 310.4
[Abizera bagomba kwigishwa uko bateka ibyokurya bitarimo amata — 807] IMN 311.1
604. Twakunze igihe cyose gukoresha amata makeya n’isukari nkeya. Ibi ntitwigeze tubireka, haba mu nyandiko zacu cyangwa no mu byo tubwiriza. Twibwira ko amatungo azagera aho akarwara cyane ku buryo tugomba kureka ibyo bintu, ariko igihe ntikiragera ngo tureke burundu gukoresha amata n’isukari ku meza. IMN 311.2
[Gukoresha amata n’isukari icyarimwe, reba “Amata n’Isukari,” Igice cya 20] IMN 311.3
605. Amatungo dukama ntabwo ibihe byinshi aba ari meza. Ashobora kuba arwaye. Inka ibasha kuba isa neza mu gitondo igapfa nimugoroba. Bityo ikaba yari irwaye mugitondo, n’amata yayo akaba ahumanye, ariko ukaba utari ubizi. Ibyo amatungo arya biba birwaye. Inyama ziba zirwaye. IMN 311.4
606. Umucyo nahawe unyereka ko bitazatwara igihe kirekire ngo tubone ko tugomba kureka ibyokurya byose bikomoka ku matungo. Ndetse n’amata tugomba kuzayareka. Indwara ziriyongera ku muvuduko ukomeye. Umuvumo w’Imana uri kuri iyi si, kuko umuntu yayivumye. IMN 311.5
Guteka Amata Agashiramo Mikorobi
607. Niba amata agomba kunyobwa, agomba gutekwa agashiramo mikorobi. Iyo ibi byitaweho, akaga ko kwandura indwara zitewe no gukoresha amata kaba ari gake cyane. IMN 311.6
608. Igihe kizagera ubwo gukoresha amata bitazamerera neza abantu. Ariko niba inka ari nzima kandi amata yatetswe neza, nta mpamvu yo guhangayika ngo abantu bishakire ibibazo imburagihe. IMN 311.7
Gusimbuza Amavuta y’Inka
609. Mfata amafunguro abiri ku munsi, kandi kugeza ubu nkurikiza umucyo nahawe mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize. Sindya inyama. Kubwanjye, namaze gukemura ikibazo cy’amavuta y’inka. Sinyakoresha. Iki kibazo gikwiriye gukemurwa ahantu hose abantu bashobora kubona amavuta meza. Dufite inka zikamwa ebyiri nziza, injerisi, na holisiteyini. Dukoresha amavuta ya kereme, kandi twese akatunyura. IMN 311.8
610. Simbona impamvu abantu bakenera gukoresha amavuta y’inka kandi babasha kubona imbuto nyinshi n’amavuta ya kereme yatetswe agashiramo mikorobi. IMN 312.1
[Reba ku ngingo ya 588] IMN 312.2
611. Ntidukoresha amavuta y’inka mu mafunguro yacu. Imboga turya tuzitekana akenshi n’amata cyangwa amavuta ya kereme, ugasanga biryoshye cyane. … Twibwira ko gukoresha amata y’inka nzima ku rugero ruringaniye bidateye ikibazo. IMN 312.3
[Mu rugo rwa White bakoresha amata n’amavuta ya kereme — Umugereka 1:4] IMN 312.4
[Mujye mukoresha amata n’amavuta ya kereme mu mafunguro mutegura — 517] IMN 312.5
[Bitegekewe gukoreshwa nk’amafunguro yo mu materaniro makuru — 491] IMN 312.6
Gutegekwa Imirire ku Buryo Budasubirwaho si Byiza
612. Tugomba gusanga abantu benshi. Mu gihe twigisha ivugurura mu by’ubuzima dukoresheje intekerezo z’ubwāka no gukabya, tubasha gukomeretsa benshi. Ni byiza gusaba abantu kureka inyama, ikawa n’icyayi. Nyamara hari n’abandi bavugako n’amata agomba kurekwa. Iyi ngingo nyamara ikwiriye kwiganwa ubwitonzi bukomeye. Hariho imiryango ikennye itunzwe gusa n’imigati n’amata; baramutse bafite ubushobozi, baba bagomba no kurya n’imbuto. Ibyokurya byose by’inyama bigomba kurekwa, ariko ibyokurya by’imboga bigomba kuvangwa n’amata make cyangwa amavuta cyangwa ikindi gisa nk’ibyo kugira ngo byorohe mu igogora. Iyo inyigisho z’ivugurura mu by’ubuzima zigishijwe, abantu bakennye barabaza bati, “Mbese nkatwe tuzatungwa n’iki? Ko tutabasha kubona amafaranga yo kwigurira imbuto n’ibinyamavuta?” Igihe nigisha inkuru nziza abakene, ndarikirwa kubagira inama yo kurya ibyokurya birushijeho kugira intungamubiri. Sinshobora kubabwira ngo: Ntimugomba kurya amagi, cyangwa amata, cyangwa amavuta; ntimugomba guteka amavuta mu byokurya. Inkuru nziza igomba kwigishwa abakene, kandi igihe cyo kubategeka ibyo bagomba kurya n’uburyo bagomba kubiteka ntikiragera. IMN 312.7
Igihe kizaza ubwo tuzaba tugomba kureka bimwe mu byo kurya dukoresha iki gihe, nk’amata, amavuta, n’amagi; ariko ubutumwa mbaha ni uko mutagomba kwikururira igihe cy’akaga imburagihe, ngo mwihandishe imibabaro yo kwikenyura. Nimutegereze kugeza ubwo Umwami azatebategurira inzira mugomba kunyuramo. IMN 313.1
Ndababwira nkomeje ko ibitekerezo byanyu ku mirire igenewe abarwayi bidakwiriye. Impinduka basabwa ni nini bikabije. Igihe ndetse gukoresha inyama bitewe n’akaga ziteza, nkwiriye kuzisimbuza ikindi kintu kidateje ikibazo, kandi icyo kintu kiboneka mu magi. Ntimukareke gukoresha amata cyangwa ngo mubuze abantu kuyakoresha bayatekesha ibyokurya. Amata mukoresha agomba kuba ari ay’inka zifite ubuzima bwiza, kandi yabijijwe mikorobi zigashiramo. IMN 313.2
Igihe kizagera ubwo amata atazaba agomba gukoreshwa uko abantu bishakiye nk’uko bimeze iki gihe; ariko ubu sicyo gihe cyo kuyareka. … IMN 313.3
Ariko ndashaka kubabwira ko ubwo igihe kizaba kigeze cyo kubona ko bitakiri byiza gukoresha amata, amavuta ya kereme, amavuta y’inka, n’amagi, ibyo Imana izabihishura. Ntihakwiriye kubaho rero inyigisho zo gukabya ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Ikibazo cyo gukoresha amata n’amavuta n’amagi kizikemura ubwacyo. Ariko ubungubu ntibikwiriye kuduhangayika ngo twikorere umutwaro wabyo. Nimureke ukudakabya kwanyu kumenywe n’abantu bose. IMN 313.4
[Ibyokurya bituma tugira amagara mazima bisimbura amata n’amavuta y’inka — 583] IMN 313.5
Imana Izatugenera Ibidutunga
613. Biragaragara ko amatungo agenda arushaho kwandura bikabije indwara, n’isi ubwayo ikarushaho guhumana, kandi tuzi ko igihe kigiye kugera ubwo bizaba bitakiri byiza kunywa amata no kurya amagi. Ariko icyo gihe ntikiragera. Tuzi ko nikigera, Imana izatugenera ibidutunga. Ikibazo kireba abantu bose cyo kwibaza ni iki, “Mbese Imana izategurira abantu ibyokurya mu butayu? Ndibwira ko igisubizo kibasha gutangwa ari iki ngo, Yego, Imana izagenera ubwoko bwayo ibyokurya. IMN 314.1
Mu bice byose byo ku isi, hazabaho ibizateganyirizwa gusimbura amata n’amagi. Kandi Uwiteka azatumenyesha igihe tugomba kureka ibyo bintu. Yifuza ko abantu bose bamenya ko bafite Data wo mu ijuru ubigisha akabamenyesha byose. Uhoraho azaha ubwoko bwe buri hirya no hino ku isi impano y’ubuhanga n’ubumenyi bwo guteka ibyokurya, bakigishwa uburyo bwo gukoresha umusaruro w’ibiva mu butaka byo gutunga ubuzima. IMN 314.2
[Gukoresha amata mu gukora imigati — 496] IMN 314.3
[Gukoresha amata mu gukora umugati wuzuye w’ingano — 503] IMN 314.4