INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
UMUGABANE WA II - AMAVUTA Y’INGURUBE N’IBINURE
593. Abantu benshi ntibiyumvisha ko ari inshingano yabo, bityo ntibashyire umwete mu gutegura ibyokurya uko bikwiriye. Nyamara hari uburyo bwo kubikora, bworoheje, butuma tugira amagara mazima, kandi hatabayeho gukoresha amavuta y’ingurube, ay’inka, cyangwa gukoresha inyama. Ubuhanga bugomba kugendana n’uburyo bworoheje. Abagore bagomba gusoma, maze buhoro buhoro bakagenda bashyira mu bikorwa ibyo basomye. IMN 307.3
[Amavuta y’ingurube agomba kwirindwa ku buryo bwose — 317] IMN 307.4
594. Amatunda, ibinyampeke, n’imboga, biteguwe mu buryo bworoheje, ntibishyirwemo urusenda n’ibinure by’ubwoko bwose, iyo bivanze n’amata cyangwa amavuta ya kereme, biba ari ibyokurya birushijeho kuba byiza ku buzima. IMN 307.5
595. Ibyokurya bigomba gutegurwa mu buryo bworoheje, ariko kandi bwiza cyane ku buryo bitera abantu ipfa ryo kubirya. Mugomba kwirinda ibinure mu byokurya byanyu. Bihumanya uburyo bwose mukoresha muteka ibyokurya. IMN 308.1
596. Ababyeyi benshi bategura ku meza amafunguro ameze nk’umutego ku bagize umuryango. Bose, abato n’abakuze babasha kwiyarurira inyama uko babyumva, amavuta y’inka, fromaje, ibifite amavuta menshi, urusenda, n’ibirungo. Ibi bintu bikora umurimo wo kwangiza igifu, gukabura imyakura, no gucogoza imbaraga z’ubwonko. Ingingo zishinzwe gukora amaraso ntizibasha guhindura ibyo bintu mo amaraso meza. Amavuta y’ibinure yatetswe mu byokurya atuma igogora ryabyo ridashoboka. IMN 308.2
597. Ntitwibwira ko ibirayi bitetse ifiriti ari byiza ku buzima, kuko biba byacengewemo n’amavuta y’ibinure menshi cyangwa make igihe birimo gutekwa. Ibirayi bitetswe mu ifuru [byokejwe] cyangwa bibijijwe, bigateguranwa n’amavuta ya kereme n’akunyu gakeya, biba ari ibyokurya byiza ku buzima. Ibirayi n’ibijumba bisigaye bishobora guteguranwa n’amavuta makeya ya kereme hamwe n’akunyu gakeya, bikongera kunyuzwa mu ifuru, ariko ntibitekwe ifiriti; usanga biryoshye cyane. IMN 308.3
598. Nimureke abantu baza ku meza yanyu bahasange ibyokurya bitetse neza, bifite isuku, kandi biryoshye. Mwitondere imirire yanyu n’iminywere yanyu, Mwenedata ______, kugira ngo mudakomeza kugira umubiri urangwa n’uburwayi. Mwihatire kurira igihe, kandi murya gusa ibyokurya bidafite ibinure. IMN 308.4
599. Indyo yuzuye, itarimo urusenda, inyama n’ibinure by’ubwoko bwose, izakuzanira umugisha, kandi ikize umugore wawe umutwaro munini w’ububabare, imvune, no kubura ibyiringiro. IMN 308.5
600. Ibinyampeke n’amatunda biteguwe ku buryo bitagira ibinure, kandi mu buryo busanzwe uko bishoboka kose, ni byo byokurya bikwiriye gutegurwa ku meza y’abantu bavuga ko bitegura kuzamurwa bakavanwa kuri iyi si bakajya mu ijuru. IMN 309.1
[Nta mavuta y’ingurube yigeze akoreshwa mu rugo rwa White — Umugereka 1:4] IMN 309.2
[Ibyokurya byo mu materaniro makuru bikwiriye kuba byoroheje kandi bitarimo ibinure — 124] IMN 309.3
[Imvange z’ibyokurya byuzuyemo amavuta ntizakoreshwaga mu rugo rwa White — Umugereka 1:21] IMN 309.4